Mwite ku barwayi kuko bibarinda kwiheba - Guverineri Nyirarugero

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku barwayi, wizihirijwe muri Paruwasi ya Ruli mu Karere ka Gakenke tariki ya 12 Gashyantare 2023, Guverineri w’Intara y’Amajyarugu Nyirarugero Dancille, ari kumwe na Antoine Cardinal Kambanda n’abandi, yasabye abantu muri rusange kwita ku barwayi kuko aribyo bibarinda kwiheba.

Cardinal Kambanda aha umurwayi ifunguro
Cardinal Kambanda aha umurwayi ifunguro

Guverineri Nyirarugero yifatanyije n’Abihayimana Gatorika, ndetse n’abakirisitu kwizihiza uyu munsi mu gikorwa cyaranzwe no gusura no gusangira n’abarwayi, mu bitaro bya Ruli biherereye muri aka karere.

Ati “Mwite ku barwayi, mubasure, mubagemurire ndetse munabaganirize mubahe ihumure, kuko nibyo bizabarinda kwiheba bikabongerera imbaraga zo gukira indwara barwaye, kuko muri bo bumva bitaweho kandi bakunzwe ndetse batanatereranywe”.

Yashimiye Kiliziya yateguye iki gikorwa cyo gusangira n’abarwayi, ndetse no kubaha ubutumwa bubahumuriza bakanahabwa ifunguro ritagatifu ribakomeza mu kwemera, rikabongerera ihirwe ry’uko nyuma y’ubuzima bwo ku Isi, hari ubundi bw’iteka Kirisitu yageneye abamwemera.

Guverineri Nyirarugero yifatanyije n'abarwayi mumunsi wabhariwe
Guverineri Nyirarugero yifatanyije n’abarwayi mumunsi wabhariwe

Guverineri Nyirarugero yibukije imiryango ifite abarwayi, ko bagomba kwibuka gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko indwara iza itateguje, kandi imiryango yabo ikabavuza hakiri kare.

Antoine Cardinal Kambanda na we yifatanyije n’abarwayi mu bitaro bya Ruli, abaturira igitambo cya Misa maze banasangira ifunguro nka kimwe mu bimenyetso by’urukondo, no kubaba hafi mu burwayi bwabo.

Yagize ati “Kurwara ni ibintu bisanzwe mu buzima bwacu ariko dushobora kutabyihanganira iyo bibaye impamvu ituma tuba ahantu ha twenyine no gutereranwa, mu gihe hatabayeho kwitabwaho no kugirirwa impuhwe”.

Mu butumwa bw’uyu munsi, Antoine Cardinal Kambanda yibukije abagize Umuryango kwita ku barwayi, abashakanye bagatoza abato umuco wo kwita ku barwayi n’abageze mu zabukuru, kuko uko umubyeyi yita ku bakuze bamuruta ari nako na we abo yibarutse bamugenzereza iyo ageze mu zabukuru.

Cardinal Kambanda aturira igitambo cya misa abarwayi
Cardinal Kambanda aturira igitambo cya misa abarwayi

Abarwayi bishimiye iki gikorwa cyo gusangira n’abayobozi batandukanye, no guhabwa ifunguro ku munsi wabo ndetse bakanahumurizwa mu burwayi bwabo.

Umunsi mpuzamahanga w’abarwayi wizihijwe ku nshuro ya 31, muri Kiliziya washyizweho na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II. Ni umunsi wakomotse ku mabonekerwa ya Bikira Mariya i Lourdes, aho yibukije ko abarwayi bagomba kwitabwaho.

Guverineri Nyirarugero yahumurije abarwayi
Guverineri Nyirarugero yahumurije abarwayi
Abarwayi basomewe misa
Abarwayi basomewe misa
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka