“Mwirinde kwirebaho mwenyine”, Impanuro ya Kagame ku bagiye mu nteko
Umuyobozi mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame yasabye abazawuhagararira mu Nteko ishinga amategeko kutazakora ibibafitiye inyungu gusa.

Avuga ko bakwiye guhuriza hamwe n’abo bahasanze kuko imikorere ihuriweho na benshi ari yo izana iterambere. Yavuze ko kandi ibyo bireba n’abazaturuka mu yindi mitwe ya politiki.
Yagize ati “Hari abagera mu Nteko ukabona ko bireba ku giti cyabo. Ntawe ukwiriye kuba ’we’ ubwe aho twese dukwiriye kuba ’twe’. Ni twebwe, twese Abanyarwanda tubatumye kuduhagararira.”
Yabitangarije muri biro politiki y’umuryango FPR Inkotanyi yateranye kuri iki Cyumweru tariki 8 Nyakanga 2018.
Yakomeje agira ati “Inshingano z’abagize Inteko Ishinga amategeko zirenze abayirimo ubwabo. Ibi tugomba kubibona mu mikorere, mu mico no ku myifatire.”
Umuryango FPR Inkotanyi wamaze gutoranya abakandida 70 bazawuhagararira mu matora ateganyijwe muri Nzeli uyu mwaka.
Abo badepite ni bo bategerejweho kuzashyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igihugu cyiyemeje mu myaka itanu iri imbere.
Muri imwe mu mishinga ikomeye harimo iyubakwa ry’ikibuga cy’indenge mpuzamahanga cya Bugesera n’icya Kamembe ndetse no mu rwego rw’ubuzima n’ubukungu.
Ku bwa Perezida Kagame ariko yemeza ko gukora cyane bigomba kujyana no kubumbatira indangagaciro z’umuryango.
Ati “Iyo twohereje abantu kuduhagararira mu Nteko bagomba kuduhagararira mu mico, mu myifatire no mu mikorere. Ibi bizadufasha gukomeza gutera imbere twese hamwe.”
Dore urutonde rw’abakandida 70 bemejwe na FPR n’abandi 10 batoranyijwe mu mashyaka yifatanyije na yo
Izabiriza Marie Mediatrice
Bitunguramye Diogene
Murumunawabo Cecile
Rukumbura John
Mukabagwiza Edda
Nititegeka Winifride
Mpembyemungu Winifride
Ndahiro Logan
Mbakeshimana Chantal
Mutesi Anita
Rwaka Claver
Habiyambere JPierre Celestin
Nyabyenda Damien
Mukandera Ephygenie
Kanyamashuri Janvier
Uwimanimpaye Jeanne d’Arc
Uwiringiyimana Philbert
Rwigamba Fidele
Mukobwa Justine
Uwamariya Rutijanwa Pelagie
Nyirabega Euthalie
Uwanyirigira Marie Florence
Uwamama Marie Claire
Kabasinga Chantal
Barikana Eugene
Uwemera Francis
Muhongayire Christine
Uwamaritya Odette
Yankurije Francoise
Uwemeyinaa dina
Bugoingo Emmanuel
Tengera Francisca
Murebwayire Christine
Manirarora Annonce
Akimpaye Christine
Senani Benoit
Safari Bigumisa Theoneste
Mukandekezi Petronille
Karinijabo Barthelemy
Mukandamage thacienbe
Murara Jdamascene
Ruhakana Albert
Murekatete theoneste
Munyaneza Omar
Ndoriyobijya Emmanuel
Karemera Emmanuel
Uwimpaye Celestine
Mukamwiza elevanue
Nzeyiamana vedaste
Ikianizanye Marie Chantal
Murekatete Alphonsine
Uwimana Innocent
Mukasarasi Godelive
Karerangabo Joseph
Nyabyenda Emmanuel
Ndagijimana Celestin
Mutamba Jane
Mukambanda Epiphanie
Twiringiyimana Emmanuel
Sebarinda Anastase
Mukeshimana Gloriose.
Ohereza igitekerezo
|
Iyi mpanuro umukuru w’igihugu yaduhaye,tuyisanga no mu ijambo ry’imana,bible.Imana isaba abakristu nyakuri "kutikunda".Yesu yabivuze mu ijambo rimwe muli Matayo 7:12,aho yavuze ngo:"Icyo utifuza ko kikubaho,ntukagikorere mugenzi wawe".Iyi Principle abantu bose bayubahirije,ibi byose byavaho burundu:Ubujura,kubeshya,amanyanga,ruswa,ubwicanyi,ubusambanyi,kwikubira ubutunzi bw’igihugu,intambara,ruswa,akarengane,kuronda amoko,etc...
Ikindi kandi,ibi byose byavaho:Gereza,ibigo bya polisi na military barracks kubera ko abantu bose baba bakundana.Abakristu nyakuri,bagerageza gukurikiza iriya Principle Yesu yadusabye.Abantu banga kuyikurikiza,ntabwo bazaba muli paradizo iri hafi.