Mwiceceka - inama ku bahohotewe
Umuryango uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore, Save Generations Organization (SGO), uravuga ko abubatse ingo bamaze gusobanukirwa ko kizira guhishira ihohoterwa bakorerwa.
Mu bukangurambaga ngarukamwaka bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, bwatangiye kuwa 25 Ugushyingo kugeza kuwa 10 Ukuboza 2024, imiryango yaganirijwe ku nsanganyamatsiko igira iti“Twubake Umuryango uzira ihohotera”.
Ibarura rirebana n’imibereho y’abanyarwanda rizwi nka Rwanda Demographic and Health Survey(DHS) ryo mu 2019-2020, rigarahaza ko 46% by’abagore bigeze kubana n’abagabo, ndetse na 18% by’abagabo bigeze kubana n’abagore, bakorewe ihohoterwa ribabaza umubiri, kuryamana ku ngufu cyangwa gukomeretswa umutima n’uwo bashakanye.
Ubu bushakashatsi buvuga kandi ko muri abo bakorewe ihohoterwa, 41% by’abagore na 39% by’abagabo bafite inkovu n’ibikomere ku mubiri biturutse ku gukubitwa cyangwa kuryamana ku ngufu n’uwo bafashakanye.
Muri abo bahohotewe, abagore bari ku kigero cya 40% hamwe n’abagabo 38% bahisemo kwicecekera no kutagira uwo babibwira, mu gihe abandi bangana na 43% by’abagore hamwe na 40% by’abagabo, bagaragarije abaturanyi babo cyangwa imiryango ko bakorerwa ihohoterwa.
Umuryango Save Generations Organization uvuga ko mu bukangurambaga wanyujije mu itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga n’ibiganiro wagiranye n’abaturage bo mu turere twa Kamonyi, Bugesera, Nyagatare na Gasabo aho ufite ibikorwa, abashakanye bamenye ko guhishira ihohoterwa bituma rikomeza kwiyongera.
Mu butumwa bwagejejwe ku barenga 700 batuye mu mirenge ya Rusororo na Ndera muri Gasabo ku wa 10 Ukuboza 2024, Sandrine Umukunzi ukorera Save Generations Organization yagize ati "Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bagatanga ibitekerezo, twabonyemo ko abantu bahawe amakuru ahagije abafasha kumenya ihohotera."
Umukunzi abasaba gutangira amakuru ku gihe bagakorana n’inzego nka Isange One Stop Center, RIB na Polisi mu gihe babonye uwakorewe ihohoterwa, kugira ngo ahabwe ubufasha.
Uwihoreye Jeannette uhagarariye inshuti z’Umuryango, ari zo zigizwe n’abajyanama b’imiryango mu Murenge wa Ndera, avuga ko abashakanye bahohoterana bishingiye ku mitungo y’urugo, ariko hakaba n’ikibazo cy’abangavu basambanywa bitewe no gufatiranwa kuko baba bakiri abana bataruzuza imyaka 18.
Ubu bukangurambaga bwafatanyijwe no gupima virusi itera SIDA, aho ababwitabiriye banahawe ubujyanama n’ubufasha ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ingabire Rosine uyobora Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Rusororo avuga ko kuba ibi bikorwa byaritabiriwe ari ikimenyetso ko abashakanye bazafata ingamba zo kwirinda no kurinda abo babana.
MIGEPROF n’abafatanyabikorwa bakomeje ubu bukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, basaba abaturage kwirinda ibisindisha nka kimwe mu bisembura ihohotera.
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri
Ihohoterwa
irakabije cyanecye kubana babakobwa nabagore duhaguruke turirwanye tudahishira
Ababikora