Mwaje mwitwa abatozwa, muzataha mwitwa abatoza - Minisitiri Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko 550 rurimo abakobwa bagera ku 120, rurimo gutorezwa mu itorere ry’Inkomezamihigo guharanira kuba abatoza b’ejo, abibutsa ko baje ari abatozwa ariko bazataha bitwa abatoza.

Minisitiri Bamporiki yasabye uru rubyiruko kuzaba abatoza beza
Minisitiri Bamporiki yasabye uru rubyiruko kuzaba abatoza beza

Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021, ubwo yatangizaga itorero ry’Inkomezamihigo ribera mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, ryahuje urubyiruko ruhagarariye abandi mu mirenge no mu turere twose tw’igihugu, aho ryatangiye tariki 11 Ukuboza rikazasoza tariki 18 Ukuboza 2021.

Minisitiri Bamporiki yasabye urwo rubyiruko kurangwa n’indangagaciro z’Umunyarwanda, baharanira gutorwa no gutumwa mbere, bemera kuba abahizi bo gukorera u Rwanda aho ruzabatuma.

Yagize ati “Ntore rero, kuba Inkomezamihigo harimo amagambo abiri akomeye. Irya mbere ni ugukomeza, irya kabiri ni imihigo, iyo wamaze gusobanukirwa imihigo wiyemeza ko ugiye gukomeza, wihanganira ingorane uhuriramo nazo muri urwo rugendo kuko ntizibura”.

Arongera ati “Muri iri torero twumve icyo u Rwanda rudutegerejeho, twemere kuba abahizi, twemere gukorera u Rwanda. Twemere u Rwanda rudutume kugira ngo abo mubereye bakuru bazasange u Rwanda rutaragwingiye, abatozwa none ni abatoza b’ejo, iyo utojwe, ntabwo utozwa nk’upfuba ngo bongere bagutoze. Mwaje mwitwa abatozwa muzataha mwitwa abatoza, mukwiye kwibaza ngo natoye iki nzatoza iki, iyo utatoye ntacyo utoza”.

Bahawe ibiganiro binyuranye
Bahawe ibiganiro binyuranye

Minisitiri Bamporiki, yasabye urwo rubyiruko kurangwa n’imyifatire myiza, bumva neza ibyo batozwa kugira ngo nabo bazagire ubumenyi buhagije bwo kuzatumwa n’igihugu bagatoza abandi.

Ati “Muharanire ibintu bine, gutozwa, gutora, gutoranwa no gutumwa. Ntawitoza umuntu baramutoza, ntawitoranya umuntu baramutoranya”.

Arongera ati “Iyo mugeze igihe cyo gutumwa icyo ukora ni ukwitaba kare, kandi mwitabye kare u Rwanda rwemerewe kubatuma kure, mureke babatoze kandi mureke babatoranye kandi mureke babatume. Uzifuze kubwira abana bawe mu myaka makumyabiri iri imbere, ngo ariko njyewe naratojwe, kandi naratowe, naratoranyijwe kandi naratumwe”.

Bamwe muri urwo rubyiruko bitabiriye aryo torero baganiriye na Kigali Today, baremeza ko iryo torero baritegerejemo ubumenyi bunyuranye buranga indangagaciro z’umunyarwanda.

Ni umuhango witabiriwe n'ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru n'ubw'Akarere ka Burera
Ni umuhango witabiriwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’ubw’Akarere ka Burera

Munyemfura Jean Claude wo mu Karere ka Nyabuhu, ati “Kuba nitabiriye iri torero ni iby’agaciro kuri njye, hari byinshi niteze kuronkera muri iri torero birimo indangagaciro zikwiye kuranga umuyobozi ukwiriye u Rwanda muri iyi minsi turimo, menyeremo n’inshingano zigenga umuhuzabikorwa nyakuri w’urubyiruko”.

Uwo musore kandi, yavuze ko yifuza kumenya neza imikoranire ikwiye, no kumenya uburyo bwo gukorana n’abayobozi mu kagari no mu midugudu atuyemo, avuga ko umuco w’ubutore biteze muri iryo torero ribafasha gutinyuka nk’urubyiruko bahanga imishinga ibyara inyungu.

Ashimira ubuyobozi bwagaruye itorero, aho yabonaga ko umuco nyarwanda wagaragaraga ko ugenda ukendera mu rubyiruko.

Tumukunde Claudine waturutse mu Karere ka Ruhango ati “Niteze byinshi muri iri torero, bizadufasha gusigasira umuco Nyarwanda n’indangagaciro, tubasha kurinda ibyagezweho. Abanyaruhango niteguye kubafasha mu butore tubasha kwigirira icyizere no guhanga udushya”.

Batangiye imikorongiro
Batangiye imikorongiro

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille witabiriye uwo muhango wo gutangiza iryo torero, yashimiye abariteguye, avuga ko rigira uruhare rukomeye mu kubaka urubyiruko rufite icyerekezo, asaba n’abitabiriye iryo torero kuzifashisha ubumenyi n’amasomo bazaryigiramo mu guteza imbere Igihugu.

Ku munsi wa Kabiri w’Itorero ry’Inkomezamihigo, abatozwa batangiye gukora imikorongiro ibafasha gutekereza no gusobanukirwa neza amasomo barimo guhabwa.

Ni itorero ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ifatanyije na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano y’uburere mboneragihugu, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bafite mu nshingano gutoza urubyiruko Indangagaciro na Kirazira by’Umuco nyarwanda, hagamijwe gufasha igihugu kugira urubyiruko rurangwa n’umuco wo gukunda igihugu, kwitanga no kucyitangira, kuba indashyikirwa mubyo bakora no guharanira iterambere ry’abanyarwanda.

Urubyiruko kandi ruratozwa kuba abayobozi ba none n’ab’ejo hazaza, ruharanira kugira uruhare mu bibakorerwa.

Ni muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1 2017-2024), aho mu nkingi y’imiyoborere, ingingo ya mbere iteganya ko hazongerwa imbaraga mu kwimakaza umuco n’indangagaciro mu banyarwanda nk’umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse hagamijwe kwiyubakamo ubushobozi bwo kwigira no kwishakamo ibisubizo mu iterambere ry’u Rwanda, ibyo bigakorwa hibandwa ku rubyiruko bagize umubare minini w’icyiciro cy’Abanyarwanda.

Kuva muri 2014 kugeza muri 2018 hamaze gutozwa urubyiruko 117,924, aho rwahawe izina ry’Inkomezamihigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka