Mvura Nkuvure ni uburyo inzego z’ibanze zakwifashisha mu gukumira amakimbirane mu ngo

Mu rugamba rwo gushaka igisubizo kirambye mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda ni kimwe mu bihangayikishije inzego z’ubuyobozi mu ngeri zitandukanye. Ubwo bari bateraniye mu mahugurwa y’umunsi umwe yaberaga mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyarugenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose n’utugari twose tugize akarere ka Nyarugenge bahawe ibiganiro bigaragaza urugendo n’imbogamizi z’ubumwe n’ubwiyunge.

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa bwana Emmy Ngabonziza, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge yashimangiye ko amahugurwa nk’aya ari ingenzi, ko akwiye kuba inshuro nyinshi kandi ibiganirwaho bigahabwa agaciro mu guhangana n’ibibazo byinshi bibangamiye imiryango muri iki gihe.

Madamu Nzaramba Lucie, Umuyobozi wa Mvura Nkuvure mu Rwanda, ubwo yatangaga ikiganiro ku bijyanye n’ubushakashatsi bwakozwe kuri Mvura Nkuvure, uruhare rwayo mu isanamitima no kunga abanyarwanda, yerekanye ko Mvura nkuvure yagira uruhare runini mu kubaka amahoro arambye mu gihe abayobozi b’inzego z’ibanze na bo bayigizemo uruhare bakayimakaza muri gahunda zabo za burimunsi cyane cyane mu bikorwa by’isanamitima n’ibindi mbonezamubano.

Nzaramba ashimangira ko ari iby’ingezi kuba ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwarifuje ko haba ubufatanye n’imikoranire mu guharanira ubumwe bw’abanyarwanda ko nta kabuza habayeho ubu bufatanye byakemura ibibazo byinshi bituruka ku makimbirane.

Ikiganiro kindi cyatanzwe n’abari bahagarariye Mvura Nkuvure, cyibanze ku ihererekanyamurage z’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Bwana Karangwa Diogene wagitanze, akaba n’umuhuza bikorwa wa Mvura Nkuvure, yerekanye inzira zose muburyo bwa gihanga (scientific) umubyeyi ashobora guhererekanya n’uwo atwite munda, ingaruka za jenoside umwana akazazikurana ndetse nawe akazihererekanya n’abazamukomokaho. Ibi bikaba byatuma, niba ntagikozwe igisekuru gishobora guhererekanya n’ikindi gisekuru, n’ikindi n’ikindi izo ngaruka bishobora gusubiza igihugu mu kaga. Yagaragaje ikibitera ndetse n’icyakorwa mu kubikumira. Iki kiganiro cyakurikiwe n’ibitekerezo by’inshi by’abitabiriye amahugurwa basangiza abandi ibyo bahura nabyo aho bakorera.

Bagaragaje ko byari bikwiye ko ibiganiro nkibi bihabwa abayobozi bose bagira aho bahurira n’imibereho y’abaturage ya buri munsi, kuko mvura nkuvure yatanga umusanzu mugukumira amakimbira hagamijwe ubumwe bunoze ndetse no kubaka amahoro arambye.

Havugimana Charles ni umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kimisagara yagize ati: “ndashimira iyi gahunda ya Mvura Nkuvure n’abatugejejeho ibi biganiro, kuri njye nakabaye nifuza ko twaba twarahawe aya mahugurwa mu myaka ya 1999 cyangwa 2000, ubwo abenshi muri twe twatangiraga iyi mirimo. Iyi yarikuba impamba inogeye twifashisha mu kubungabunga ubumwe bw’abaturage no gukumira ivangura n’amacakubiri.”

Aya mahugurwa abaye mugihe hitezwe ko hagiye gufungurwa abakoze jenoside bakagaruka mu miryango aho bajya bahura n’abo bahemukiye. Byitezwe ko iyi Mvura Nkuvure izifashishwa mu gukumira ibibazo byavuka cyangwa amakimbirane yatutumba.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka