Mushikiwabo yageze muri Tchad gutegura Inama izabera i Kigali

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yageze mu gihugu cya Tchad kuri uyu wa Mbere, tariki 13 Kamena 2016, kuvuga ku myiteguro y’inama ya 27 ya Afurika Yunze Ubumwe (AU) izateranira i Kigali mu kwezi kwa Nyakanga.

Minisitiri Mushikiwabo yakiriwe na Perezida wa Tchad unayoboye AU, Idriss Deby Itno. Ifoto: Presidence/Tchad.
Minisitiri Mushikiwabo yakiriwe na Perezida wa Tchad unayoboye AU, Idriss Deby Itno. Ifoto: Presidence/Tchad.

Minisitiri Mushikiwabo yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Idriss Deby Itno, unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, akaba yamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Kuva tariki 10 kugeza 18 Nyakanga 2016, i Kigali hazabera imirimo y’inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Muri iyi minsi isigaye itageze ku kwezi ngo inama iterane, Minisitiri Mushikiwabo yagiye kubwira Perezida Idriss Deby Itno ko u Rwanda rwiteguye neza iyi nama.

Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Nazinduwe no gusangiza Perezida Idriss Deby Itno ku myiteguro y’inama. Kugira ngo mubwire ko u Rwanda rwiteguye, ko turimo kunoza ibya nyuma bijyanye n’iyi myiteguro ndetse no kuvuga gake kuri gahunda.”

Perezidansi ya Tchad yatangaje ko icyo kiganiro cyamaze isaha, cyari cyitabiriwe na Minisitiri wa Tchad w’Ububanyi n’Amahanga, Ukwihuza kwa Afurika n’Ubutwererane, M. Moussa Faki Mahamat ndetse n’abakorana bya hafi n’Umukuru w’icyo gihugu.

Nyuma y’inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ubuyobozi bwa Komisiyo yawo bwari buyobowe na Dr. Nkosozana Dlamini Zuma buzahinduka.

Uyu muryango uvuga ko uwo mwanya urimo guhatanirwa n’abakandida batanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubundi inkuru mbankeneye nizingizi kuko zifite aho zitujyana

gakwandi yanditse ku itariki ya: 15-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka