Mushikiwabo ntakigiye i Kinshasa nk’uko byari byatangajwe

Umunyarwanda Louise Mushikiwabo uyobora Umuryango w’ibihugu 88 bikoresha ururimi rw’Igifaransa ku Isi (Francophonie/OIF), ntabwo azajya gutangiza imikino yawo izakorerwa i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokorasi ya Congo (DRC), n’ubwo Leta y’icyo gihugu yari yamuhaye ikaze.

Abayobozi muri RDC barimo Umuvugizi wa Guverinoma Patrick Muyaya, Minisitiri w’Umutekano muri icyo gihugu Peter Kazadi ndetse n’Umuyobozi wa Komite ishinzwe Imikino, Isidore Kwandja bari bijeje ko Mushikiwabo azajya gutangiza iyo mikino kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023.

Iyi mikino ya Francophonie ikozwe ku nshuro ya 9 iteganyijwe kubera i Kinshasa kugera tariki ya 06 Kanama 2023, ikazahuza urubyiruko rurenga ibihumbi bitatu ruturutse mu bihugu 33 bigize uwo muryango.

Ibitangazamakuru birimo icyitwa Africanews.com bivuga ko Umuvugizi w’Ubunyamabanga Bukuru bwa Francophonie, Oria Vande Weghe yavuguruje ibyatangajwe n’abayobozi ba Congo Kinshasa, avuga ko Louise Mushikiwabo atazajyayo.

Weghe yagize ati "Oya, ntabwo azahagera", akaba azahagararirwa i Kinshasa n’Umuyobozi wa OIF muri kiriya gihugu witwa Caroline St-Hilaire.

Weghe avuga ko Leta ya Congo Kinshasa yari yavuze ko izoherereza Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie (Louise Mushikiwabo) ubutumire bwanditse, ariko ku rundi ruhande abayobozi baho bakavuga ko azaza yisanga nk’uza iwe, ubutumire butari ngombwa.

Weghe avuga ko ibi byateye Louise Mushikiwabo kudaha agaciro urugendo rwo kujya i Kinshasa, bitewe n’izo mvugo ebyiri.

Uyu muvugizi wa OIF avuga ko icy’ingenzi ari uko iyo mikino igomba kuba, igahuza urubyiruko ruturutse muri uyu muryango wa kabiri mu guhuza ibihugu byinshi ku Isi nyuma y’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Hari ababihuza n’impamvu za politiki kubera umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokorasi ya Congo, hashingiwe ku mutekano muke uri muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo ajyayo ngo bamuce amabere

Kamayirese yanditse ku itariki ya: 26-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka