Musheri: Abaturage biyemeje kwishakamo umutima ufasha bagenzi babo

Kugira umutima ukunda no gufasha abatishoboye n’inshingano ya buri munyarwanda, kandingo ibi nibigerwaho nta muturage uzasigara inyuma mu iterambere, nk’uko bitangazwa n’abaturage batuye akagari ka Kijojo umurenge wa Musheri ho mu karere ka Nyagatare, bahamagarira bagenzi babo kurushaho kugira umutima wo gufashanya.

Ibi kandi banabisabwe na Rwabuneza Moses Musonera umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka kijojo, ubwo bari mu muganda wo gusana inzu y’umukecuru utishoboye.

Uwo muganda wateguwe hagamijwe gusana inzu y’umukecuru utishoboye ndetse no kumwubakira ubwoherero.

Kabihogo Souzane w’imyaka 81, yaramaze igihe abumbirwa amatafari yo gusana inzu atuyemo. Atangaza ko yaramaze igihe abunza imitima ngo kuko inzu ye yendaga kumugwira.

Mu gihe ibikorwa byo gufasha uyu mukecuru bikomeje, yadutangarije uburyo ashimira abaturage bitewe n’uburyo basanzwe bamufasha, ngo kuko ari incike kandi akaba ageze mu za bukuru akaba ntanubundi bushobozi afite.

Abaturage batuye umudugudu wa kagwegwe ari naho uyu mukecuru atuye, batangaza ko bafata igihe bagakora inama rusange arinaho barebera umuntu ukeneye gufashwa bityo bagahitamo umunsi bazamufashirizaho.

Ubutumwa bukangurira abaturage kumenya ko aribo mbaraga z’igihugu, nibwo butangwa na Rwabuneza Musonera moses umunyabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka kijojo, aha akaba yaboneyeho umwanya wo kubibutsa ko bagomba kugira umutima wo gukunda no gufashanya bahereye ku bafite intege nke.

Twababwira ko abaturage bo muri uyu mudugudu wa Kagwegwe bamaze kubumbira uyu mukecuru amatafari asaga 300 yo kwifashisha mu gusana inzu atuyemo bakaba bateganya no kumwubakira ubwiherero.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka