Musenyeri Smaragde Mbonyintege yashimiye Perezida Kagame wamushyigikiye mu myaka 17 ishize

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi ucyuye igihe, Musenyeri Simaragde Mbonyintege, yashimiye Perezida Kagame kuba yaramubaye hafi mu bikorwa bya Diyosezi, mu myaka 17 ishize ari umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru, yashimiye Perezida Kagame kubera uruhare yagize mu iterambere rya Diyosezi ya Kabgayi cyane cyane mu burezi n'ubuzima
Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye Perezida Kagame kubera uruhare yagize mu iterambere rya Diyosezi ya Kabgayi cyane cyane mu burezi n’ubuzima

Musenyeri Simaragde Mbonyintege wayoboye umuhango wo gutanga ubwepisikopi, yabwiye Musenyeri mushya Ntivuguruzwa Balthazar, ko kuba umwepisikopi atari icyubahiro, ahubwo ari ukwita ku bakirisitu, kuzirikana Kiliziya zose ayoboye, kugoboka nta ngingimira abakeneye ubufasha, no kugaragaza isura nziza muri Kiliziya.

Musenyeri Mbonyintege yagize ati “Ntabwo uri uje gufashwa ahubwo uje gufasha, kuba umushumba ni ukuza gufasha abanyantege nke".

Ku kijyanye no kuba hari abibazaga iby’itorwa rya Padiri Balthazar, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, yavuze ko yishimiye kuba umushumba umusimbuye ari umupadiri wo muri Diyosezi ye, kandi ko ashimira kuba Papa yaremeye kubikora.

Yavuze ko ashimira ariko akagira n’umwihariko kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame akanamusaba ko nk’Umwepisikopi wa Kabgayi ucyuye igihe, Kabgayi yazakomeza kwitabwaho.

Yagize ati, "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nishimiye ko ku itariki ya 26, mbyutse aha wampaye inka enye, hashize iminsi zikurikirwa n’izindi 10, nazishyikirije CARITAS zihabwa abazikeneye muri Gira Inka Munyarwanda".

Yavuze ko mu guteza imbere umujyi wa Muhanga, mu kunoza isuku, biyemeje kwinjira mu iterambere bubaka ibikorwa remezo, mu guteza imbere uburezi bubaka amashuri kandi bitanga umusaruro, kandi ko Diyosezi ya Kabgayi izakomeza kubyitabira.

Ashimira kuba huzuye inzu y’ababyeyi igezweho kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame, Kaminuza ya ICK, kandi ko igiye kuvugururwa, akanamusaba indi nkunga.

Yagize ati, "Materinite nshya no kuba ibitaro bya Kabgayi byarashyizwe ku rwego rwa kabiri rwo kwigisha umwuga w’ubuvuzi, dusaba ubufasha ngo ishuri ry’abaforomo n’ababyaza rigaruke i Kabgayi.

Ati "Inkunga nsaba nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni uko iri shuri rigira umwihariko rigendeye ku mahirwe rifite hafi yaryo" .

Yasabye ko iryo shuri ryahabwa abanyeshuri bishyurirwa na Leta, kugira ngo bakomeze kubakira ku buvuzi bushya bw’ibitaro bya Kabgayi, dore ko rinashingiye kuri Dorothée Mukandanga wiyemeje gupfana n’abanyeshuri bahigaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko kwigisha abo banyeshuri byakwagura amahirwe y’akazi ku baziga muri iryo shuri.

Yahaye Minisitiri w’Intebe inkoni y’ubushumba ashyikiriza Perezida Kagame imushimira uburyo yafashije Diyosezi ya Kabgayi gutera imbere, anashimira Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa wamuhaye ubwepisikopi amazeho imyaka 17 ayobora Diyosezi ya Kabgayi.

Avuga ko Abakirisitu ba Kabgayi abashimira mu isura, itarimo imihanda, amashyamba n’ibindi, ahubwo, abashimira uburyo bafatanyije kubana muri byose mu bikorwa bitandukanye by’iterambere n’iyogezabutumwa.

Agira ati "Kabgayi ni itaranto yungutse kuko twongereye amasantarari ngo abakirisitu babone aho bajya, ni yo Kabgayi irimo ubushake mu kubaka ubukirisitu kugeza mu byaro bya kure, nka Cyanza yakoze ibikorwa bikomeye, kugeza n’aho ibyariye Musenyeri mushya Balthazar Ntivuguruzwa".

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko nk’abafasha Umukuru w’Igihugu, inkunga ishoboka izatangwa, bigatuma ishuri ry’ababyaza n’abaforomo rigira uruhare mu kuziba icyuho mu kibazo cy’abakora ako kazi bakiri bacye mu Gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyizakoperezidak akagame?Akomeje kurya?Afasha?Aba keneye.ubufashabwe?

Maniriho damaseni! yanditse ku itariki ya: 21-06-2023  →  Musubize

Imana izamufashe mu mirimo y’ubushumba yahawe Kandi dushimiye Musenyeri Simaragde uburyo yitanze igihe cyose yari umushumba twizera ko azakomeza kugira inama mu bijyanye n’ikenurabushyo ndetse n’iterambere muri rusange. Gusa ntabwo acyuye igihe kuko si cyo yaragiye. Ahubwo agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka