Musenyeri Sinayobye yamuritse igitabo kizafasha gukemura amakimbirane mu miryango

Umwepisikopi wa Cyangugu, Musenyeri Sinayobye Edouard, yandikiye abakirisitu Igitabo yise ‘Ibaruwa ya Gishumba’, kivuga ku bibazo by’umuryango kikaba gikubiyemo inama n’uburyo bwo gufasha abagiye kurushinga, kubanza kumenyana no kwiga uburyo bwo kubana neza, mu rwego rwo kwirinda ibibazo bivuka mu ngo zikimara gushingwa.

Musenyeri Sinayobye asobanura icyo gitabo
Musenyeri Sinayobye asobanura icyo gitabo

Iki gitabo cyamuritswe tariki 22 Gicurasi 2023 muri Novisiya y’Abayezuwiti, iherereye i Kamembe. Ikaba ifite umutwe ugira uti "Twubake umuryango mwiza isoko y’Ubukrisitu buhamye".

Kwandika inyigisho zikubiye muri iki gitabo, Musenyeri Sinayobye vuga ko yabitekereje mu gihe cya Sinodi, ubwo basuraga abakirisitu mu ngo bakabagezaho ibibazo bafite, bituma yemeza ko umwaka w’ubutumwa wa 2023/2024 uzaba umwaka wahariwe umuryango.

Musenyeri Edouard yasobanuye ko hakubiyemo ibice bitatu, birimo inyigisho n’inyandiko ku muryango, ibibazo byugarije umuryango n’iteganyabikorwa ry’ubutumwa bw’umuryango muri Diyosezi ya Cyangugu.

Igitabo cyanditswe na Musenyeri Sinayobye Edouard
Igitabo cyanditswe na Musenyeri Sinayobye Edouard

Hakubiyemo kandi ubumenyi bugamije gufasha abasore n’abakobwa bafata umwanzuro wo gushinga urugo, kubanza kumva neza inshingano bagiye kwinjiramo, bityo bikaba byagabanya ibibazo byugarije imiryango, gucana inyuma, ubusinzi, kutizerana, kutabwizanya ukuri n’izindi ngeso zituma abantu batabana neza.

Ati "Njya kwandika iyi baruwa nasanze hari ibikwiye kwibandwaho birimo kuba inyigisho zihabwa abagiye kubana zidahagije, ndetse abafata uyu mwanzuro usanga bahubuka bashingiye ku bintu bitandukanye birimo ubutunzi, hadashingiwe ku rukundo bigatuma ingo zisenyuka zitamaze kabiri”.

Ati “Nsanga dukwiye rero kwikebuka tugashaka uko twarushaho kubongerera ubumenyi, bityo bakinjira mu bintu babanje gutekerezaho ubwabo".

Musenyeri Sinayobye avuga ko mu isesengura yakoze, yasanze impamvu ingo zigenda zisenyuka cyane zitaramara kabiri, biterwa n’amahitamo y’abagiye kurushinga usanga bamenyana mu gihe gito, bagahita bafata umwanzuro wo kubana, batabanje kumenya niba bazihanganirana mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Yungamo ko muri iki gitabo hakubiyemo ibishobora gukoreshwa nk’imfashanyigisho, yunganira inyigisho zihabwa abagiye kurushinga, hagamijwe kubongerera ubumenyi no gufata umwanzuro nyawo ukwiye.

Mukangarambe Philomène avuga ko ibikubiye muri iki gitabo bizafasha kumva ko kubaka urugo atari ibyo guhubukira, ko abubaka urugo bakwiye kujya bategurwa neza, bakagira umwanya wo gukundana no kwiga uhagije.

Umukozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Bagwire Solange, avuga ko iki gitabo kizafasha mu gusigasira umuryango no kurandura amakimbirane, abangamira imibanire myiza y’abagize umuryango.

Ati “Inyigisho zizadufasha gukemura ikibazo cy’abakobwa baterwa inda imbura gihe, n’ibindi bibazo bitandukanye bahura na byo, bikomoka ku kuba ababana batabanza kwigishwa neza.

Mu Karere ka Rusizi habarurwa imiryango 954 ibanye nabi, hakaba hateganywa kuzifashisha nyigisho zikubiye muri iki gitabo, kugira ngo amakimbirane akemuke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko Musenyeli atanze umusanzu we.Ariko imana yaturemye,yaduhaye igitabo kigomba kutuyobora.Ikibazo nuko abantu benshi batajya bita kubyo icyo gitabo kitubuza gukora.Niyo mpamvu hariho za gatanya,intambara,ruswa,kwikubira,etc...Naho ubundi muli icyo gitabo dusangamo inama nziza.Nkuko Yezu yabivuze,usanga abakristu nyakuli ari bacye.Niyo mpamvu iyi si ifite ibibazo byinshi.Nukubera ko abantu batumvira inama igitabo imana yaduhaye kitugura.

GATARE yanditse ku itariki ya: 26-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka