Musenyeri Servilien Nzakamwita ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ni muntu ki?

Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien Nzakamwita yavutse tariki 20 Mata 1943 i Gatsirima, Paruwasi ya Nyarurema, Diyosezi ya Byumba. Yize amashuri abanza mu myaka ya 1952-1957 i Kabare, Rushaki na Rwaza. Mu 1958 yinjiye mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Dominiko Savio ku Rwesero arangiriza amasomo ye muri Saint Paul i Kabgayi mu 1965. Muri Nzeri 1965 yinjiye mu i Seminari Nkuru ya Nyakibanda ahabwa ubusaserdoti ku ya 11 Nyakanga 1971 i Rushaki.

Musenyeri Nzakamwita Servilien
Musenyeri Nzakamwita Servilien

Kuva mu 1971-1975, yari Padiri wungirije muri Paruwasi ya Ruhengeri, aho yavuye mu 1975 agiye kuba Padiri mukuru wa Paruwasi ya Janja kugeza mu 1986.

Mu 1986-1989 yabaye umwarimu muri Seminari Nto ya Rwesero nyuma ayibera umuyobozi. Kuva muri Nzeri 1989 kugeza mu Ukwakira 1991, yari i LUMEN VITAE mu Bubiligi. Agarutse, yagizwe umwarimu n’ushinzwe umutungo muri Semimari Nkuru ya Rutongo yaje kubera umuyobozi muri Nzeri 1994.

Yagizwe Umwepiskopi wa Byumba, ku ya 25 Werurwe 1996, ahabwa inkoni y’ubushumba ku ya 2 Kamena 1996.

Servilien Nzakamwita amaze imyaka 22 ari Umushumba wa Diyosezi ya Byumba yashinzwe mu 1981 ibyawe n’iya Ruhengeri.

Musenyeri Nzakamwita yasanze igizwe na Paruwasi 13, none agiye mu kiruhuko cy’izabukuru Diyosezi ya Byumba ifite Paruwasi 21.

Reba Video igaragaza uko umuhango wo kwimika Musenyeri mushya Musengamana Papias wa Diyosezi ya Byumba wagenze:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izabukuru nziza musenyeri wacu,
Kera tukiri urubyiruko.
BYU umwihariko Abasaveri.
Turamukunda cyane.

UWINGABIRE yanditse ku itariki ya: 19-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka