Musenyeri Rukamba yifashishije ivuka rya Yezu yamagana gukuramo inda
Musenyeri Filipo Rukamba wa Diyosezi ya Butare uri mu kiruhuko cy’izabukuru yongeye gushimangira umurongo Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda iherutse kwerekana, ko idashyigikiye na mba gukuramo inda.
Mu gitambo cya Misa cyo kuri uyu munsi mukuru wa Noheli, ari wo wibutsa Abakristu ivuka rya Yezu umukiza, Imana yigize umuntu kugira ngo acungure isi, Musenyeri Rukamba yagize ati "Yezu ni Imana yabaye umuntu, iba uruhinja nk’abana b’abantu bose. Ugirira nabi uwo mwana uri mu nda ya nyina aba agiriye nabi Yezu Kristu."
Mu cyumweru gishize, ni bwo itangazo ryasinywe n’abepiskopi Gatolika bose bo mu Rwanda ryasabye Abakristu bose n’abantu bafite umutima mwiza kurengera ubuzima.
Iri tangazo ryashingiye kuri Gatigisimu aho igira iti "kwica umuntu bihabanye rwose n’agaciro muntu yaremanywe. Itegeko ry’Imana ribuza icyo cyaha rireba umuntu wese aho ava akagera aho yaba ari hose no mu gihe yaba arimo icyo ari cyo cyose."
Mu ngingo zinyuranye z’iri tangazo, abasenyeri uko ari icyenda bavuze ko gukuramo inda ku bushake ari icyaha cyo kwica inzirakarengane, bavuga kandi ko mu rushako rw’umugabo n’umugore ari ho hari inzira yemewe yo kubyara no kororoka.
Bavuze kandi ko imiti ibuza gusama inyuranye n’inyigisho za kiriziya, n’izindi ngingo zinyuranye.
Iri tangazo ryanzuye rigira riti "turasaba buri wese kubaha amategeko y’Imana, guha agaciro no kurinda ubuzima aho buva bukagera."
Tugarutse ku nyigisho ya Musenyeri Rukamba, yakomeje agira ati "Akenshi twibwira ko icyubaka ari ibintu. Yezu yavukiye mu kirugu, bamushyira mu kavure, ariko yari afite urukundo rwinshi, urw’ababyeyi n’urw’abaje kumureba ndetse n’urw’Imana yari imutwoherereje. N’ubwo rero yavukiye mu kavure, ahantu hatari heza, yari afite ikintu gikomeye kurusha ibindi : urukundo."
Yakomeje agira ati "Ibi bituma natwe twumva ko ikigize imiryango yacu ari urukundo. Urukundo rutareba mbere na mbere icyo umuntu afite, ko ari mutoya cyangwa mukuru. Ahubwo urukundo rwitanga, rukubaka imitima y’abantu, rukubaka ibihugu, mbese rukubaka ineza hagati y’abantu."
Yunzemo ati "Noheri ni umunsi w’umuryango rero kuko ari umunsi abana bose baba batwibutsa Yezu Kristu. Ni umunsi Imana yabaye umwana, nk’uko abana b’abantu bameze. Ni ngombwa rero kubarinda, kubigisha imico myiza."
Yanibukije ababyeyi ko bakwiye kwita ku bana, bakabaha uburere bwiza kandi bakabigisha urukundo kuko umwana ashobora kuvamo uwubaka igihugu cyangwa ucyoreka biturutse ku burere.
Ati "Kwita ku mwana wawe ni ukwita kuri murumuna wa Yezu Kristu. Kwita ku mwana uwo ari we wese ni ukwita kuri wa muntu wanyuze mu nzira Yezu Kristu yanyuzemo kugira ngo azakize isi."
Yunzemo ati " Umwana ni wa wundi ushobora gukiza isi, cyangwa akayoreka. Kwita rero ku mutima w’abana bacu, ni no kwita ku gukira kw’isi."
Ohereza igitekerezo
|
Na Musenyeri Bartazar, umwepiskopi wa Kabgayi, mu gitaramo cya Noheli no muri misa ya Noheli yabigarutseho ko umwana atari uw’umuntu ki giti cye, ahubwo ari uw’umuryango rusange, agomba kurengera kd ntabe yavutswa ubuzima hitwajwe uburyo agiye kuvukamo. Ashimangira ko gukuramo inda atari ibintu byo gushyigikirwa.