Musenyeri Rucyahana aramagana abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana avuga ko mu minsi 100 ishize yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, habayeho guhangana n’icyorezo Covid-19 ndetse n’ikindi cyorezo cyo gupfobya no guhakana iyo Jenoside.

Musenyeri Rucyahana hamwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, ubwo baganiraga n'abanyamakuru ku wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020
Musenyeri Rucyahana hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ubwo baganiraga n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020

Musenyeri Rucyahana yagize ati "Mu gihe turimo turwana n’icyorezo Covid-19, na none turwana n’icyorezo cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe twizihiza isabukuru yo kwibohora tunasoza iminsi 100 yo kwibuka".

Ati "Hagiye humvikana Abanyarwanda n’abanyamahanga bagoreka ukuri, bagamije kuyobya rubanda, bakwiza ikinyoma ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ibi bikaba ari uguhakana nkana Jenoside yakorewe Abatutsi".

"Ababivuga n’abagoreka bitsitsa ku mvugo y’uko Abahutu na bo bapfuye kuko barwanyije Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bakavuga n’abandi bapfuye badasobanura abo ari bo, aba mwagiye mubumva kandi mwumva aho bari n’uko bavuga".

"Ibi ni ugukurura amacakubiri mu Banyarwanda, turagira ngo mu mitwe yacu dukuremo imitekerereze idahwitse kuko turiho turubaka ubumwe bwacu, imbaraga n’isooko tuvomaho ibidufasha kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu".

Musenyeri Rucyahana avuga ko abakoze Jenoside ngo bihisha inyuma y’icyo bita "kwibuka bose bagamije kuyobya injyana" y’ubumwe bw’Abanyarwanda, amahoro no kwizerana hagati yabo.

Musenyeri Rucyahana avuga ko Abanyarwanda bose basangiye ibisekuru bivuka mu Rwanda kandi bakaba bahujwe n’ururimi rumwe n’umuco, ariko ko abakoloni ari bo bahinduye ibyiciro (by’ubukire) bakabihinduramo amoko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) avuga ko Abanyarwanda bake bakomeje ibikorwa byo guhemukira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi minsi 100 ishize, ngo bakiri imbogamizi mu bumwe n’ubwiyunge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo Komisiyo, Fidèle Ndayisaba, avuga ko muri iyo minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 mu Rwanda hagaragaye dosiye 171 z’abaregwa ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka