Musenyeri Papias Musengamana yagizwe umushumba wa Diyosezi ya Byumba
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Umushumba wa Kiliziya ku Isi, Papa Fransisiko, yashyize Musenyeri Papias Musengamana ku buyobozi bwa Diyosezi ya Byumba, akaba yasimbuye Musenyeri Serviliyani Nzakamwita wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musenyeri Papias Musengamana
Papias Musengamana yari asanzwe ari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi n’Umuyobozi Mukuru wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Yavukiye muri Paruwasi ya Byimana, muri Diyosezi ya Kabgayi, tariki 21 Kanama 1967.
Yahawe Ubupadiri tariki 18 Gicurasi 1997.

Musenyeri Papias Musengamana yize amashuri abanza i Mwendo (1974-1982), akomereza ayisumbuye mu Iseminari Nto ya Kabgayi (1982-1988). Seminari Nkuru yayize i Rutongo (1988-1989) akomereza Filozofiya i Kabgayi (1989-1991), naho Tewolojiya ayiga i Yawunde muri Kameruni (1991-1996).

Musenyeri Nzakamwita wayoboraga Diyosezi ya Byumba yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|