Musenyeri Papias Musengamana wahawe inkoni y’Ubushumba yasabwe kwita ku bakene

Antoine Cardinal Kambanda yasabye Musenyeri Papias Musengamana, wahawe inkoni y’Ubushumba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022, kwita ku Basaserdoti no ku mbaga y’abakirisitu ariko cyane cyane akita ku bakene.

Musenyeri Papias Musengamana
Musenyeri Papias Musengamana

Yabimusabye mu muhango wo kumwika ku mugaragaro nk’Umushumba wa Diyoseze ya Byumba, akaba yasimbuye Musenyeri Nzakamwitata Servilien ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mbere yo kumuha inkoni y’ubushumba, Antoine Cardinal Kambanda yabanje gusaba ko bamusomera urwandiko rwanditswe na Papa Francis, rushyiraho Musenyeri Papias Musengamana, kuba Umushumba wa Diyosezi ya Byumba.

Antoine Cardinal yagize ati “Ufite urwandiko rwemerera Musenyeri Papias Musengamana kuba umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba. Ni murunsomere”.

Nyuma yo gusomera urwandiko abakirisitu n’abitabiriye ibirori byo kwimika Musenyeri Papias Musengamana, Antoine Cardinal Kambanda yamuhaye impanuro, ko agomba kuba Musenyeri uhagarariye Yezu mu butumwa bwa hano ku Isi, kandi akigisha ijambo ry’Imana anitagatifuza mu bikorwa bye bya buri munsi, cyane cyane yita ku ntama aragijwe.

Umuhango wo kwimika Musenyeri Papias Musengamana
Umuhango wo kwimika Musenyeri Papias Musengamana

Aha yamusabye kumenya gutega amatwi abo agiye kuyobora kandi akamenya no kubafasha mu nyigisho z’ijambo ry’Imana, abifashijwemo na roho Mutagatifu.

Ati “Ubusaserodoti si icyubahiro ahubwo ni umurimo uba ushinzwe gukora kuko urasabwa gukunda abasaserdoti, no kubana neza n’Abasenyeri bagenzi bawe ariko cyane cyane ukita ku bakene”.

Musenyeri Papias yahawe amasezerano ya Kiriziya, arayakira ndetse yambikwa ingofero n’impeta, anahabwa n’inkoni y’Ubushumba nk’ikimenyetso cyo kwimikwa akaba Musenyeri.

Ni umuhango witabiriwe n'abantu benshi
Ni umuhango witabiriwe n’abantu benshi

Musenyeri Papias yahawe Bibiliya izamufasha kwamamaza ivanjiri nk’ijambo ry’Imana ubutarambirwa, abitewe n’ishyaka ryo kujijura abakirisitu.

Papias Musengamana yari asanzwe ari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, n’Umuyobozi Mukuru wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Yavukiye muri Paruwasi ya Byimana, muri Diyosezi ya Kabgayi, tariki 21 Kanama 1967, yahawe Ubupadiri tariki 18 Gicurasi 1997.

Musenyeri Papias Musengamana yize amashuri abanza i Mwendo (1974-1982), akomereza ayisumbuye mu Iseminari nto ya Kabgayi (1982-1988). Seminari Nkuru yayize i Rutongo (1988-1989) akomereza Filozofiya i Kabgayi (1989-1991), naho Tewolojiya ayiga i Yawunde muri Kameruni (1991-1996).

Uhereye ibumoso, Antoine Cardinal Kambanda, Musenyeri Papias Musengamana na Musenyeri Nzakamwitata Serverien
Uhereye ibumoso, Antoine Cardinal Kambanda, Musenyeri Papias Musengamana na Musenyeri Nzakamwitata Serverien

Reba Video igaragaza uko umuhango wo kwimika Musenyeri mushya Musengamana Papias wa Diyosezi ya Byumba wagenze:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Musenyeri twamwishimiye

Uwiduhaye yanditse ku itariki ya: 15-05-2022  →  Musubize

Musenyeli bivuga "Mon seigneur" mu gifaransa,cyangwa Bishop mu cyongereza.Bisobanura "umwami wanjye".Kimwe nuko Padiri bivuga "mon pere" cyangwa Data.Gusa Yesu yasize atubujije kugira umuntu twita Data mu rwego rw’idini.Yongeraho ko Data ari imana gusa.Yanadusabye kutagira uwo duha Title mu rwego rw’idini.Kubirengaho,biba ari icyaha.

murego yanditse ku itariki ya: 14-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka