Musenyeri Ntihinyurwa wabaye Umwepisikopi akiri muto, arizihiza Yubile y’imyaka 50 y’Ubusaseridoti

Ntibikunze kubaho ko Padiri agirwa Umwepisikopi afite imyaka iri munsi ya 40, ariko Musenyeri Ntihinyurwa Thadée wizihiza Yubile y’imyaka 50 y’Ubusaseridoti ni umwe mu bapadiri baciye ako gahigo, nyuma y’uko ahawe inkoni y’ubushumba afite imyaka 39.

Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée
Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée

Ubundi muri rusange abatorerwa kuba Abepisikopi baba bafite hejuru y’imyaka 45, mu gihe mu itorwa rya Musenyeri Ntihinyurwa Thadée ryihuse kuko yatorewe kuyobora Diyosezi nshya ya Cyangugu tariki 14 Ugushyingo 1981 afite imyaka 39 gusa.

Ni mu gihe mugenzi we Musenyeri Servilien Nzakamwita baherewe Ubupadiri umunsi umwe tariki 11 Nyakanga 1971, yatorewe kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba mu 1996 afite imyaka 53.

Musenyeri Ntihinyurwa umaze imyaka ine ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yavukiye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru tariki ya 25 Nzeri 1942, ahiga amashuri abanza.

Amashuri yisumbuye yayakomereje mu Iseminari nto ya Kabgayi ayarangiriza i Kansi aho yahise akomereza amasomo ye mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda ahabwa Ubusaseridoti tariki 11 Nyakanga 1971.

Nyuma y’igihe gito ahawe Ubusaseridoti, yagiye gukomereza amashuri mu Bubiligi muri Kaminuza ya Louvain-la-Neuve, aho yavanye impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya.

Akiva i Burayi mu 1975, yagizwe igisonga cya Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi wari Umushumba wa Diyosezi ya Butare, nyuma y’imyaka itarenze ine ahawe ubusaseridoti.

Uwo mushumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yatorewe kuba Umwepisikopi wa Diyosezi yari imaze gushingwa ya Cyangugu ku wa 14 Ugushyingo 1981, yimikwa ku mugaragaro tariki ya 24 Mutarama 1982.

Musenyeri Ntihinyurwa wamaze imyaka 16 ari umushumba wa Diosezi ya Cyangugu. Ku itariki 9 Werurwe 1996 ni ho yagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali, aho ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru akaba yizihiza Yubire y’imyaka 50 y’Ubusaseridoti, aho ku itariki 11 Nyakanga 2021 yizihije iyo Yubile nyirizina.

Ni Yubile yizihiza afatanyije na Musenyeri Servilien Nzakamwita Umwepikopi wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, ndetse na Musenyeri Andereya Havugimana bose bahawe Ubusaseridoti tariki 11 Nyakanga 1971.

Kugeza ubu, abo bashumba, Musenyeri Ntihinyurwa Thadée na Musenyeri Servilien Nzakamwita bombi batangiye ikiruhuko cy’izabukuru, n’ubwo Musenyeri Servilien Nzakamwita we akiri mu nshingano mu gihe Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi ataratora umusimbura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyagasani
akomezekubaha umugisha

Nshimyezu ezecheir yanditse ku itariki ya: 15-07-2021  →  Musubize

Tumwifurije ubuzima bwiza ko kuramba.Ariko akwiye no kwibaza aho amadini yagejeje u Rwanda mu myaka 121 amaze mu Rwanda.Muli 1994 haba genocide,abayobozi bose bitwaga abakristu.Iyo abayobozi b’u Rwanda nibuze 30% baza kuba abakristu nyakuri,nta genocide cyangwa intambara byari kuba mu Rwanda.Kubera ko Yezu yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana.

gahakwa yanditse ku itariki ya: 14-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka