Musenyeri Nicodème Nayigiziki yitabye Imana

Musenyeri Nicodème Nayigiziki yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023.

Musenyeri Nicodème Nayigiziki yitabye Imana
Musenyeri Nicodème Nayigiziki yitabye Imana

Amakuru yatangajwe na Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko Musenyeri Nicodème Nayigiziki, yitabye Imana afite imyaka 94 y’amavuko. Gahunda yo kumuherekeza n’igitambo cya Misa izaba ku wa Kane tariki ya 6 Nyakanga 2023, muri Kiliziya ya Paruwasi Regina Pacis i Remerasaa saa tanu (11h00).

Incamake y’ubuzima bwa Musenyeri Nicodème Nayigiziki

Musenyeri Nicodème Nayigiziki, yavutse mu 1929 muri Paruwasi ya Kayenzi, muri Diyosezi ya Kabgayi. Ababyeyi be ni Thomas Rwalinda na Gaudence Nyiragatwakazi.

Yahawe Isakramentu rya Batisimu tariki ya 27 Kamena 1936 i Kabgayi, ahabwa Isakramentu ry’Ugukomezwa tariki ya 27 Kamena 1936 i Kabgayi. Amashuri abanza yayize ku ishuri rya Bunyonga kuva mu 1938 kugeza 1943. Amashuri yisumbuye yayize i Kabgayi mu Iseminari nto ya Mutagatifu Lewo kuva 1943 kugeza 1949. Iseminari Nkuru yayize mu Nyakibanda kuva mu 1949 kugeza 1959. Yahawe isakramentu ry’Ubupadiri tariki 30 Werurwe 1959.

Ubutumwa bunyuranye yakoze

Mu 1959 yabaye Padiri wungirije (Vicaire) muri Paruwasi ya Kibungo, anashinzwe amashuri Gatolika.

Mu 1963 yabaye Vicaire muri Paruwasi ya Rutongo.

Mu 1964 yabaye Padiri wungirije (Vicaire) muri Paruwasi Cyeza na Vicaire muri Paruwasi Mutagatifu Mikayile.

Mu 1966 yabaye Padiri Mukuru wa paruwasi Sainte Famille.

Mu 1976 yabaye Umuyobozi w’Iseminari nto ya Saint-Paul.

Mu 1979 yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi Mutagatifu Mikayile.

Mu 1995 yabaye Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali.

Mu 1997 yabaye Padiri Mukuru wa paruwasi Musha.

Mu 2007 yabaye Vicaire muri paruwasi Mutagatifu Mikayile

Mu 2016 yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru muri Archevêché

Musenyeri Nicodème Nayigiziki yitabye Imana afite imyaka 94 y’amavuko, akaba yari amaze imyaka 64 ahawe Isakaramentu ry’Ubupadiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nyagasani yakire umubyeyi wacu Mgr Nikodemu Nayigiziki mu gitaramo gihoraho cyo mu ijuru, yabaye umugaragu mwiza mu muzabibu wa Nyagasani,yaramiye benshi muri ubu buzima aho yaciye hose. Najye kwishimana na Shebuja, ahabwe ikamba ry’ibyiza yadukoreye.Yafashije benshi gutera umugongo inzira y’irimbukiro, bakerekeza inzira igana ijuru. Umupadiri wacishaga make cyane, ariko agira urugwiro no kwitanga bitangaje.Ndamwibuka cyane St Michel . Turagukunda kandi twizeye kuzabonana nawe mu ijuru natwe nidutahuka.Uruhukire mu mahoro mubyeyi.

iganze yanditse ku itariki ya: 5-07-2023  →  Musubize

imana ihe uwo mushumba iruhuko ridashira wayikoreye atizigamye bigaragazwa nimilimo yagiye ashingwa ahantu henshi hatandukanye imyaka ingana uku ibyo yakoze byose atashye neza aruhukire mumahoro

Lg yanditse ku itariki ya: 4-07-2023  →  Musubize

Padili Nicodeme aratubabaje.Ariko nta kundi.Niyigendere natwe ejo tuzamukulikira.Ni iwabo wa twese.Gusa nkuko ijambo ry’imana rivuga,abantu bilinda gukora ibyo imana itubuza,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.Kandi bizaba rwose nubwo byatinze.Imana ifite gahunda yayo ikoreraho.

gahakwa yanditse ku itariki ya: 4-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka