Musenyeri Mwumvaneza yanenze abasore yasanze Iwawa bazira gushikuza amasakoshe na Telefoni

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, ubwo yahaga Isakaramentu rya Batisimu abasore 22 bagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, umunani bagarukira Imana naho 40 bahabwa Isakaramentu ry’Ugukomezwa, yabasabye guhinduka baca ukubiri n’ingeso mbi zabazanye Iwawa.

Musenyeri Mwumvaneza yabasabye guhinduka bakareka ingeso mbi bakiteza imbere n'Igihugu muri rusange
Musenyeri Mwumvaneza yabasabye guhinduka bakareka ingeso mbi bakiteza imbere n’Igihugu muri rusange

Ni mu gitambo cya Misa yaturiwe muri icyo Kigo Ngororamuco, kuwa kane tariki 13 Kamena 2024, aho yatunguwe no kubona abenshi muri abo basore barazize urumogi, ubujura bushingiye ku bwambuzi n’ibindi, abibutsa ko badakwiye kurangwa n’iyo myitwarire ari abasore bafite imbaraga zo gukora bakiteza imbere.

Yagize ati “Iyo naje hano, hari benshi tuganira nkababaza nti waje hano kubera iki, ugasanga impamvu mutanga ntabwo zifatika, kuvuga ngo nagiye mu rumogi nshaka kongera ingufu, urumogi rwongera ingufu hehe, ko rukwangiza mu bwonko ahubwo”.

Bahawe Isakaramentu rya Batisimu n'iry'Ugukomezwa
Bahawe Isakaramentu rya Batisimu n’iry’Ugukomezwa

Arongera ati “Ukumva undi agize ati naje bamfashe nshikuza amasakoshi, nshikuza amatelefoni, ujya gukora ibyongibyo ufite ubwenge, ufite amaboko wagombye gukoresha ugatungwa n’ibike ariko byiza byawe, ubwo izo mpamvu mutanga murumva zumvikana?, umuntu ufite ubwenge n’amaboko ukavuga ngo ngiye gutungwa n’iby’abandi, ngiye gutungwa n’urumogi?”.

Musenyeri Mwumvaneza, yibukije abo basore kumva ko kuba bari Iwawa, badakwiye kumva ko ariwo mwanya wabo, abasaba gutekereza ku mibereho yabo bagahinduka.

Ati “Umwanya wanyu ntabwo ari ahangaha, umwanya wanyu wagombye kuba uri ahandi, mwiyubaka mwiteza imbere muteza imbere igihugu cyacu, muteza imbere umuryango wanyu”.

Musenyeri Mwumvaneza yababwiye ko Igihugu kibakunda kandi kibatekerezaho
Musenyeri Mwumvaneza yababwiye ko Igihugu kibakunda kandi kibatekerezaho

Arongera ati “None uyu munsi mwibujije amahirwe, mubera igihugu umuzigo uremereye, ariko igihugu cyacu ntigicika intege kirabakunda cyane kuba gifata iyi gahunda, kigashaka ibyangombwa kibashakira imibereho, mukiga imyuga, byose ni umutungo wakagombye kuba ukoreshwa mu bindi ariko igihugu ntikibatererana”.

Yavuze ko Kiliziya ibakunda kandi ibitayeho, mu rwego rwo kubafasha kugaruka mu buzima bwiza, abifuriza guhinduka bahindutse kandi bafashe imigambi ya kigabo, birinda kugarurwa muri icyo kigo bazira kongera gufatirwa mu ngeso mbi.

Abihayimana bafashije abagororerwa Iwawa guhinduka, umubare wabagarurwayo uragabanuka.

Bamwe muri bo bavuga ko bazanywe Iwawa kubera ubujura bwo gushikuza abantu amatelefoni
Bamwe muri bo bavuga ko bazanywe Iwawa kubera ubujura bwo gushikuza abantu amatelefoni

Mufulukye Fred, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuca (National Rehabilitation Service Rwanda) yabwiye Kigali Today ko Abihayimana bagira uruhare rukomeye mu gufasha abagororerwa Iwawa guhinduka, aho umubare w’abajyaga bataha bakagaruka ukomeje kugabanuka.

Ati “Abihayimana iyo baje guhura nabo kuriya, hazamo n’ikindi cyo kuba bazabakurikirana batashye, bababaza amaparuwasi babarizwamo bikoroha kuko baba babahaye Amasakaramentu, ndetse bakanababwira bati ni mutaha muzagende iwanyu muri Paruwasi, hanyuma muzakomeze gusenga no gukora ibyo twabigishije”.

Arongera ati “Muri bo, 95% baba mu madini n’amatorero, iyo agiye agakomeza gusenga, kwegera Padiri na Pasitoro, na wa muryango we ukamuba hafi biramufasha guhinduka, iyo umuntu ku giti cye abitekereje mu gihe aba amaze hariya birabafasha cyane. Niyo mpamvu iyo turebye dusanga umubare munini wabataha, usanga barahindutse kuko abarenga 80% ntibagaruka, kubera izo nyigisho bahabwa zitandukanye”.

Izo nyigisho z’Abihayimana ziza zisanga izo bahabwa n’abajyanama mu mitekerereze ya muntu, zigasanga n’andi masomo bahabwa n’ubuyobozi bw’icyo kigo, zijyanye n’indangagaciro ndetse n’amasomo y’imyuga, ibyo byose bikagira akamaro mu guhinduka k’urwo rubyiruko”.

Mufulukye arasaba imiryango y’urwo rubyiruko rugororerwa Iwawa kurugirira icyizere mu gihe rubagannye, birinda kubishisha no kubabonamo abantu bagiteje ikibazo muri sosoyete. Kugeza ubu Iwawa haragororerwa urubyiruko rugera mu 5000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka