Musenyeri mushya wa EAR Diyoseze ya Shyogwe yahawe inkoni y’Ubushumba
Musenyeri Kabayiza Louis Pasteur, watorewe kuyobora Itorero ry’Abangilikani (EAR) Diyoseze ya Shyogwe, yahawe inkoni y’Ubushumba nk’umuyobozi mushya w’iyi Diyoseze, akaba yasimbuye kuri uwo mwanya Musenyeri Jeredi Kalimba ucyuye umugisha (igihe), ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Umuhango wo kwimika Musenyeri Kabayiza wabereye ku cyicaro cya Diyosezi ya Shyogwe mu Karere ka Muhanga, kuri iki Cyumweru tariki 23 Werurwe 2025, ukaba witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego za Leta, Musenyeri Laurent Mbanda, Umuyobozi wa EAR mu Rwanda, abahagarariye amadini n’amatorero atandukanye ndetse n’abakristu benshi.
Musenyeri Kabayiza ubaye uwa gatatu ku buyobozi bwa EAR Diyoseze ya Shyogwe, mu byo ngo agiye gushyira imbere harimo kugira abapasiteri bujuje ibisabwa kandi bashoboye.
Yagize ati “Tuzashyira imbaraga mu kugira abapasiteri bize nubwo tubafite, ariko n’abakiri bato bagomba kwiga, ku buryo aho bari hose baba intumwa nziza zo kurwanya inyigisho z’ubuyobe. Tuzanahugura n’abandi bakora umurimo w’imana atari abapasiteri, ku buryo bakumira inyigisho ziyobya abakristu”.

Uyu muyobizi kandi yavuze ko azashyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi, cyane ko ngo amaze imyaka 26 ari mu burezi, aho azaha umwanya uhagije amashuri ya EAR ndetse akanongerwa.
Ibijyanye no gukumira inyigisho z’ubuyobe byanagarutswe na Minisitiri Mugenzi, wavuze ko hari amatorero atanga inyigisho zibangamiye gahunda za Leta.
Ati “Guhera umwaka ushize, Leta yakoze igenzura ry’insengerozose mu gihugu, dusanga hari izitujuje ibisabwa ku buryo byashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga. Zimwe zarafunzwe by’agateganyo, izindi zifungwa burundu. Iki gikorwa gikomereje mu kugenzura inyigisho zitangwa n’amadini n’amatirero”.
Ati “Ibyo birakorwa kuko byagaragaye ko hari ahatangwa inyigisho zibangamira gahunda za Leta, harimo kubuza abakristu gutanga mituweli, kwivuza, kubabuza kujyana abana ku ishuri, kunywa amata, kwangisha abakristu Leta n’ibindi, byose biturutse ku buhanizi bw’ubuyobe n’ibinyoma. Ubugenzuzi rero tubukora mu nyungu z’abaturage kandi dufatanyije tuzabigeraho”.

Umuyobozi wa EAR mu Rwanda, Musenyeri Dr Laurent Mbanda, yasabye Musenyeri mushya wa Diyoseze Shyogwe kuzaba umunyakuri.
Ati “Muri uru rugendo rwawe, muri uyu muhamagaro uzabe umunyakuri. Ndagusaba kandi kuzagira abajyanama beza, bakwegereye, ugishe inama abakubanjirije, uzishyire mu masengesho, ariko nawe uyungurure, ufate izibereye, zihesha Imana icyubahiro, kuko rimwe na rimwe habamo izishobora kukuroha”.
Musenyeri Kabayiza yahawe inkoni n’Intebe y’Ubushumba ndetse n’ibindi bigendana bihabwa umuyobozi wo kuri urwo rwego, ibirori by’uwo munsi bikaba byaranzwe n’indirimbo zihimbaza Imana, akarasisi kabereye ijisho k’urubyiruko rwa EAR ruzwi nka ’Boys and Girls Brigade’ ndetse bisozwa n’ubusabane.







Ohereza igitekerezo
|