Musenyeri Mbonyintege: Abakirisitu bizihirize Noheli mu miryango yabo birinda COVID-19

Umushumba wa Diosezi ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyintege Simaragde, arasaba abakirisitu Gatolika kwizihiriza Noheli mu miryango yabo birinda COVID-19 nk’uko byagenze hizihizwa Pasika uyu mwaka.

Musenyeri Mbonyintege Smaragde avuga ko kwizihiriza Noheli mu ngo ntacyo bigabanya ku myemerere isanzwe y'umukirisitu mwiza
Musenyeri Mbonyintege Smaragde avuga ko kwizihiriza Noheli mu ngo ntacyo bigabanya ku myemerere isanzwe y’umukirisitu mwiza

Musenyeri Smaragde asaba abakirisitu kwitegura mu mitima yabo kandi bagashyira umutima hamwe bakibaza icyo Yezu Kirisitu abamariye bagahimbaza Noheli mu bushobozi bushoboka kandi ntacyo byahungabanya ku myemerere n’ubwo batari hamwe mu Kiliziya.

Umushumba wa Diosezi ya Kabgayi avuga ko Kiliziya Gatolika yiteguye neza kwizihiza Noheli ariko imyiteguro ikaba yabaye mu buryo budasanzwe burimo no kuba hari imwe mu mihango yabaga itazaba harimo nko gutanga amasakaramentu yo kubatizwa no guhabwa ukarisitiya.

Avuga ko kuri Noheli misa isanzwe iba ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abandi baturage bakaba basabwa kwizihiza Noheli basengera mu ngo zabo no mu miryango y’Abihayimana.

Agira ati, “Turasaba ko buri mukirisitu atabura mu guhimbaza Noheli ni igihe buri wese akwiye kuzirikana icyo Yezu Kirisitu amumariye, akabitekerezaho mu mutima we, ntabwo turibuge hanze ngo twishimire Noheli kuko tugomba kubahiriza amabwiriza ariko turizihiza Noheli mu mitima yacu dusenga kandi kuri Noheli misa isanzwe izaba abakirisitu bahimbaze Noheli”.

Musenyeri Smaragde avuga ko mu myemerere y’umuntu guhimbaza Noheli bidasaba gusa kubikorera mu materaniro ahubwo ibyiza ari ukubasha kwiyumvisha impamvu yo kuyizihiza hanyuma ugakorera umunsi mukuru iwawe kuko n’ubwo hari icyorezo hazabaho no gukurikirana ubutumwa mu bitangazamakuru bitanduanye.

Hagati aho abakirisitu mu miryango remezo itandukanye bari gukusanya ituro risanzwe rya Noheli aho batanga amafaranga ku bushobozi bwa buri wese hanyuma rikazashyikirizwa kiliziya mu misa ya Noheli n’uhagararirye umuryango remezo.

Abakirisitu bavuga ko n’ubwo hariho ubukene, gahunda yo gutanga ituro rya Noheli idahagarara, bakaritanga mu bushobozi bafite kugira ngo imirimo isanzwe ikorwa mu kiliziya idahagarara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NOHELI ni umunsi isi yose yishima.Noheli yatangiye kwizihizwa le 25/12/336.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Igitangaje nuko n’amadini menshi atemera YEZU nayo yizihiza Noheli mu rwego rwo "kwishimisha" no “Gucuruza”.Urugero ni amadini y’aba Hindous,Abaslamu,aba Bouddhists,aba Shintos,Animists,etc...Muli China batemera Imana,bizihiza Noheli kuturusha.NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda kurusha indi minsi,bakarwana,bakicana,bagasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Ikindi kandi,abakuru b’amadini ya Gikristu bazi neza ko Yezu atavutse le 25 December.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Amadini “yahimbye” ko Yezu yavutse le 25 December,kugirango “akurure” abo bapagani b’I Roma bitwe abakristu.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.

rugarika yanditse ku itariki ya: 25-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka