Musenyeri Harolimana yizihije imyaka 12 amaze ayobora Diyosezi ya Ruhengeri
Ku wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024, Musenyeri Vincent Harolimana, yishimiye imyaka 12 amaze atorewe kuba Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri.
Ni nyuma y’uko ku itariki 31 Mutarama 2012 yakiriye inkuru nziza iturutse i Vaticani ya Papa Benedigito XVI ubwo yari umuyobozi wa Seminari nto ya Nyundo, imugira umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri aho yasimbuye Musenyeri Kizito Bahujimihigo.

Musenyeri Harolimana yatowe nk’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri nyuma y’imyaka hafi itanu iyo Diyosezi itagira umushumba, aho yari iyobowe na Musenyeri Alexis Habiyambere akabifatanya no kuba Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Harolimana akaba yarimitswe ahabwa inkoni y’ubushumba ku itariki 24 Werurwe 2012.
Ni ibyishimo yifatanyijemo n’Abakirisitu, Abashumba, Abapadiri n’Abihayimana by’umwihariko Abapadiri bo muri Diyosezi ya Ruhengeri bazindutse bamwoherereza ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza.
Bagize bati “Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri tariki ya 31.01.2012. Tumwifurije isabukuru nziza. Imana imukomereze ubuzima, imbaraga n’ubugingo”.
Umukirisitu witwa Habanabakize Fidèle ati “Isabukuru nziza Mushumba mwiza. Dukomeze twiyoborerwe n’inyenyeri ituyobora kwa Yezu”.

Musenyeri Harolimana, ni umwe mu bagize amahirwe yo guhabwa ubupadiri na Papa Yohani Pawulo ll, ubwo yasuraga u Rwanda muri Nzeri 1990.
Intego ya Musenyeri Vincent Harolimana ni “Videmus Stellam Eius” bivuga ngo “Twabonye inyenyeri ye”, yanditse mu kirango kirimo ifi iri mu mazi, munsi y’imisozi ahagaragara n’inyenyeri.
Avuga ko icyo kirango gisobanura ko Yezu yaje aje gucungura abantu, aho yababereye urumuri.
Ni ikimenyetso kandi asanisha n’umwuka uva mu mazi iyo izuba rimuritse, bigatanga imvura ituma abantu babaho, bakagira ubuzima bwiza.
Diyosezi ya Ruhengeri yavutse tariki 20 Ukuboza 1960, ikaba imaze kuyoborwa n’abashumba batanu ari bo Musenyeri Bernard Manyurane (1960) witabye Imana mbere y’uko yimikwa, Musenyeri Joseph Sibomana (1961-1968), Musenyeri Phocas Nikwigize (1969-1996), Musenyeri Kizito Bahujimihigo (1997-2007) na Musenyeri Vincent Harolimana (2012…).


Ohereza igitekerezo
|