Musenyeri Harolimana yasabye urubyiruko kugira amahitamo meza y’iterambere

Umushumba wa Kiriziya Gatolika Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Harolimana Vincent, aributsa urubyiruko ko uko iterambere rikura, ari nako hari ibyiza byinshi riba rihishe, bakwiye kujyana nabyo badaseta ibirenge, ariko kandi anabahamagarira gushungura, ahari ibibi n’ibidafite umumaro bakabitera umugongo, kugira ngo babone uko bategura ahazaza habo n’ah’igihugu.

Musenyeri Harolimana yabahaye umukoro w'amahitamo meza y'iterambere
Musenyeri Harolimana yabahaye umukoro w’amahitamo meza y’iterambere

Ibi yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, mu Karere ka Gakenke, asoza ku mugaragaro Ihuriro ryari rimaze icyumweru ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 1000 rwo muri ako Karere.

Mu gihe bamaze muri iri huriro, ryateguwe na Paruwasi Gatolika Mariya Umubyeyi w’Impuhwe ya Busengo, wabaye umwanya uhagije kuri urwo rubyiruko, ruturuka mu madini n’amatorero atandukanye, wo gusabana, kuganirizwa ku ruhare rwabo mu buzima n’ubutumwa bya Kiriziya, ndetse banahabwa ibiganiro bitandukanye, bikubiyemo gahunda za Leta, ari nako bakangurirwa uburyo bazigiramo uruhare.

Tuyisabe Christine, umwe muri urwo rubyiruko, agaragaza ibyo yungukiyemo, agira ati “Batwigishije buryo dushobora gukora nk’itsinda, tugategura umushinga dushingiye ku mahirwe aboneka hano iwacu, tukaba twanasaba inguzanyo mu kigo cy’imari, tukawushyira mu bikorwa tukiteza imbere. Nasanze aya ari amwe mu mahirwe adukikije, yadufasha kuzamuka byihuse, za mvugo duhorana z’uko turi abashomeri bashobewe, tukazisezerera”.

Iradukunda JMV na we agira ati “Njye n’urungano rwanjye, twaje gusanga ntacyo dushobora kwigezaho tutunze ubumwe hagati yacu. Nanasobanukiwe kandi ko mu cyerekezo cyacu, ubwo bumwe aribwo Imana ubwayo ndetse n’Igihugu kidushakaho. Ubu rero twiyemeje kuba abagendana n’imitekerereze n’imigirire bishyize hamwe mu buryo buhamye, kugira ngo tugire ibyo twigezaho”.

Urwo rubyiruko ruvuga ko rutahanye ingamba nshya zo gutegura ahazaza habo
Urwo rubyiruko ruvuga ko rutahanye ingamba nshya zo gutegura ahazaza habo

Iri huriro ribaye ku nshuro ya mbere, nyuma y’amezi atarenga icyenda Paruwasi Gatolika ya Busengo imaze ishinzwe, rikazajya ribaho nibura inshuro imwe buri mwaka.

Musenyeri Harolinama, yahereye ku ntego iyi diyosezeyi ikomeyeho, inifuza ko urubyiruko rugiramo uruhare, arusaba kurangwa n’amahitamo y’iterambere ribereye umuntu nyawe.

Yagize ati “Rubyiruko nimurangwe n’umurimo unoze kandi munibuke ko uko iterambere rirushaho kwihuta, mukwiye kuba maso kugira ngo mubashe guhitamo ibiberanye n’ibyo kiriziya n’igihugu bibifuzaho. Mukwiye no kuzirikana kandi ko muri iyo nzira, mutabura guhuriramo n’ibibi bibitambika, bigamije gusenya ibyo byiza. Muri byo navugamo ibikomeje kwangiza urubyiruko nk’ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi abantu bishoramo, bitwaje ko ari ibigezweho. Ibyo mukwiye kubitera umugongo, mukamenya gushyira imbere kandi mukita ku bifite umumaro”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana JMV, yizeza urubyiruko ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu mishinga yo kongera ibikorwaremezo, n’indi mirimo itanga amahirwe y’akazi ku rubyiruko.

Yagize ati “Niba dusaba urubyiruko kwiteza imbere, ni ngombwa ko ruba rufite icyo ruheraho. Ni yo mpamvu mu bice byinshi by’aka Karere, dushishikajwe no kuhakwirakwiza ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi, amazi meza; urwo rubyiruko rwakubakiraho rugahanga imirimo. Tuvuge nk’ayo mashanyarazi aho bamwe bashobora gushinga za ateliye zisudira, inzu zigenewe gutunganya imisatsi, ibyuma bisya cyangwa”

Ati “Nanone ntitwakwirengagiza ko aka gace keza umusaruro mwinshi. Ayo mahirwe mu buhinzi na yo ari mu bitegereje urubyiruko rwacu, rwabyazamo ishoramari ribinjiriza ifaranga, bakaba bagera kure; kandi natwe twiteguye kubaba hafi”.

Mu byo bagiye kwibandaho ngo harimo no guhuriza hamwe ibitekerezo n'ibikorwa by'iterambere
Mu byo bagiye kwibandaho ngo harimo no guhuriza hamwe ibitekerezo n’ibikorwa by’iterambere

Mu Karere ka Gakenke habarirwa urubyiruko rusaga ibihumbi 111, bakaba bagize 1/3 cy’abaturage bose b’ako karere, abitabiriye ihuriro bakaba bitezweho kuzaba umusemburo muri bagenzi babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka