Musenyeri Harolimana aranenga Paruwasi zitabyara Abapadiri
Musenyeri Vincent Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, ntiyumva impamvu hari Paruwasi zimara imyaka zidatanga umufaratiri mu Iseminari nkuru, agasanga ntacyo Abapadiri bayobora izi Paruwasi bakwiye kwitwaza.
Uko kutabyara abiha Imana, ni ho Musenyeri Harolimana ahera abwira abapadiri n’abakirisitu bo muri izo Paruwasi ati «Nta gisobanuro cy’ubugumba muri Paruwasi zacu».
Ni ibyo yatangarije muri Paruwasi ya Janja, ubwo hizihizwaga Yubile y’ubusaseridoti ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, aho abapadiri barindwi biyo Diyosezi bizihiza Yubule y’imyaka 25 bamaze bahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti, hanatangwa ubupadiri ku badiyakoni babiri, abafaratiri barindwi bahabwa ubudiyakoni.
Musenyeri Harolimana yashimiye cyane zimwe muri Paruwasi zikomeje kubyara umubare minini w’abapadiri, aho Paruwasi ya Janja iza ku isonga mu kubyara abapadiri benshi mu myaka 25 ishize.
Ati «Kuva Janja yabona umupadiri wa mbere mu 1982, kuva icyo gihe iyo Paruwasi bitaga ingumba ntiyahwemye kuduha abapadiri benshi kandi beza».
Musenyeri yavuze ku bwinshi bw’abapadiri Diyosezi ya Ruhengeri yungutse muri uyu mwaka, ati «Ni ubwa mbere mu mateka ya Diyosezi tugize umubare w’abasaseridoti bangana batya, turabishimira Imana, babiri babuhawe ni abanyejanja, no muri barindwi bahawe ubudiyakoni harimo uvuka muri Paruwasi ya Janja, mu bapadiri barindwi bahimbaza Yubile y’ubusaseridoti y’imyaka 25, batatu muri bo, bavuka muri Paruwasi ya Janja».
Musenyeri Harolimana yagarutse ku ishusho ya Paruwasi 16 zigize Diyosezi ya Ruhengeri mu bijyanye n’umuhamagaro wo kwiha Imana mu busaseridoti, anenga zimwe muri Paruwasi zitabyara abapadiri ntizigire n’abitegura kuba abapadiri (Abafaratiri) azita ingumba.
Muzo yatunze agatoki, harimo Paruwasi ya Busengo na Paruwasi ya Murama, ati «Abapadiri ba Busengo n’abapadiri ba Murama ndagira ngo bahaguruke dukomeze kuganira bahagaze turebana mu maso, izi Paruwasi uko ari ebyiri nta mufaratiri n’umwe zigira».
Arongera ati «Hari umbwiye ngo ni nshya, ariko hari Paruwasi ya Butete nayo ninshya ariko kugeza ubu ifite abafaratiri baruta aba Rwaza, igisobanuro cy’ubushya ntigifata, hari Paruwasi zifite umufaratiri umwe, izo ni Paruwasi y’ikigugu ya Nemba, iya Bumara n’iya Kanaba».
Akomeza agira ati «Icyo nari ngamije ku munsi wa Yubile y’ubusaseridoti, ni ukugira ngo mbatume muri izo Paruwasi bikubite agashyi, nta gisobanuro cy’ubugumba, muri Yubile y’imyaka 150 ndifuza kado nziza zizava muri izi Paruwasi zizaba ziyongera mu zindi Paruwasi zihagaze neza mu muhamagaro».
Musenyeri Harolimana yagarutse ku nshingano z’umusaseridoti, aho avuga ko Umusaseridoti ari umuntu w’ingirakamaro, wigisha, agatagatifuza kandi akayobora, yavuze kandi ko umusaseridoti ahuza abantu n’Imana kandi agahuza abantu hagati yabo, agaharanira amajyambere yuzuye ya muntu kuri Roho no ku mubiri.
Yavuze kandi ko Mutagatifu Yohani Mariya Viyani (umurinzi w’abasaseridoti) agaragaza umusaseridoti nk’umuntu ufite urufunguzo rw’ibyiza biva ku Mana.
Ati «Mutagatifu Yohani Mariya Viyani, avuga ko isi itarimo umusaseridoti ari nk’isanduku y’icyuma yuzuye zahabu kandi ifunze neza ariko itagira urufunguzo».
Akomeza agira ati «Mutekereze rero iwacu tudafite umupadiri, ninde watwinjiza mu bana b’Imana muri batisimu, ntawe. Ninde waduturira igitambo cya Misa ngo dushimire Imana kandi twakire Umubiri w’umwana w’Imana, ntawe. Ninde wadukiza ibyaha mu izina ry’Imana na Kiliziya, ntawe».
Arongera ati «Ninde waza kudutabara no kudushyigikira turwaye cyangwa se tugeze muzabukuru, ntawe. Ninde waduherekeza mu gihe isaha yacu yageze dutabarutse maze akadufasha kwinjira mu muryango w’ijuru, ntawe. Nta muntu rero wasimbura umupadiri muri ubwo butumwa uretse Padiri nyine».
Ubwiyongere bw’abapadiri hirya no hino muri Kiliziya y’u Rwanda
Muri uyu mwaka, Kiliziya y’u Rwanda yitegura guhimbaza Yubile y’imyaka 125 ivanjiri igeze mu Rwanda, yagize umugisha mwinshi wo kubyara abapadiri benshi aho basaga 50, ibintu bitari bisanzwe mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda.
Iterambere rya Kiliziya n’ubwiyongere bw’abakirisitu Gatolika rijyana n’uburyo za Paruwasi zikomeza kwiyongera hirya no hino mu Diyosezi.
Diyosezi ya Ruhengeri iri muri Diyozezi zihagaze neza mu Rwanda mu kugira abakirisitu benshi bafite umuhamagaro wo kwiha Imana, aho kugeza ubu iri mu madiyosezi agaragaza ubwiyongere budasanzwe bw’abapadiri, uyu mwaka ikaba ariyo Diyosezi ihiga izindi mu kubyara abapadiri benshi (10).
Turebeye mu bwinshi bw’abakirisitu na za Paruwasi nyinshi, usanga Kabgayi yashinzwe bwa mbere mu gihugu ariyo iza ku isonga aho ifite Paruwasi 31, ni mu gihe Diyozezi ya Rugengeri ya gatatu mu bukuru nyuma ya Kabgayi na Nyundo, ifite Paruwasi 16.
Mu gihe Paruwasi itabyara abihayimana bibazwa nde?
Kigali Today yegereye umwe mu bihayimana ba Diyosezi ya Ruhengeri wari mu muhango w’itangwa ry’ubupadiri i Janja mu cyumweru gishize, imubaza ikibazo cy’umuntu ukwiye kubazwa ikibazo cyo kuba Paruwasi itabyara abapadiri, avuga ko abakwiye kubibazwa ku ikubitiro ari abapadiri bo muri iyo Paruwasi.
Yavuze ko umupadiri muri Paruwasi ariwe ukwiye gutanga ishusho n’igisobanuro nyacyo cyo kwiha Imana cyane cyane mu bikorwa no mu nyigisho, agakundisha abantu Imana, agatuma ababyiruka bagira inyota yo kwiha Imana baharanira kumera nkawe.
Yavuze kandi ko abandi bakwiye kubibazwa ari ababyeyi (abakirisitu), aho bari mu bafite urufunguzo rwo gufasha abana babo mu muhamagaro wo kwiha Imana, birinda kumuca intege nk’uko bikunze kugaragara ku babyeyi bamwe, aho usanga babuza abana babo kujya kwiha Imana bagendeye ku nyungu z’ubutunzi bw’isi.
Mu babyeyi baganiriye na Kigali Today, bavuze ko bamaze gusobanukirwa neza akamaro k’umupadiri, aho bumva ko kubyara umupadiri ari ishema ryabo, ariko banenga bamwe mu bakirisitu b’izo Paruwasi zimara imyaka n’imyaka zitabyara abapadiri cyangwa abitegura kuba bo, babashinja uburangare no kudohoka mu bukirisitu.
Hari ingo zavutsemo abihayimana barenga umwe
Ahenshi hirya no hino muri za Paruwasi, haragaragara imiryango yabyaye abapadiri cyangwa abiyayimana barenga umwe.
Urugero ni urw’urugo rwa Marondo André na Mukarubibi Verediyana bo muri Paruwasi ya Nyange muri Diyosezi ya Nyundo, aho mu bana b’abahungu batanu babyaye, batatu muri bo ari Abapadiri.
Abo Bapadiri batatu bava inda imwe, umukuru yitwa Padiri Gilbert Ntirandekura, akurikirwa na Padiri Léandre Nshimyiyaremye, umuto ni Padiri Revocat Habiyaremye wahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki 21 Kanama 2021 muri Diyosezi Gatolika ya Byumba.
Hari n’urugo rwa Mutanoga Jean Berchmas na Sinayobye Anne Marie, bo muri Paruwasi ya Mukarange mu Karere ka Kayonza,babyaye abapadiri babiri.
Abo Bapadiri ni Ndazigaruye Annicet umaze imyaka igera kuri 16 ahawe iryo sakaramentu, na murumuna we Iraguha Daniel umaze imyaka irindwi ahawe iryo sakaramentu ry’ubusaseridoti, bakagira na Mushiki wabo wigeze kuba uwihayimana mu babikira.
Muri Diyosezi ya Gikongoro naho Ababikira batatu n’umupadiri bava inda imwe, Sr Faina Kabusheshi uvuka muri urwo rugo avuga ko umuhamagaro wo kwiha Imana ari bane, bawufashijwemo n’ababyeyi babo.
Ati «Ukwemera kwacu kwashoye imizi mu kwemera kw’ababyeyi bacu, Papa na Mama bari bafite ukwemera gukomeye, gushinze imizi, byagaragaraga ko gukomera mu isengesho no gusoma Bibiriya byari umuco, bagaha agaciro batisimu bavunikiye aho bakoraga ingendo ndende bajya gusenge, bagakunda kwakira abashonji, ntabwo bigeze badukumira mu muhamagaro wacu».
Muri Paruwasi ya Janja na ho, hari urugo rumwe ruvukamo Umupadiri n’umubikira.
Nyina w’abo bana witwa Nyiragashyashya avuga ko bimutera ishema ryinshi kubona abana babo babiri bihaye Imana.
Ati «Kuba narabyaye umupadiri n’umubikira, bituma numva buri gihe ndi mu Mana, mpora nezerewe, ndashaje ariko ndagaragara nk’inkumi kubera imigisha nkomora ku Mana».
Muri Paruwasi ya Bare Diyosezi ya Kibungo naho haravugwa umuryango wibarutse Umusenyeri n’umupadiri.
Nubwo Musenyeri anenga zimwe muri Paruwasi zitabyara abapadiri, arishimira uburyo uyu mwaka bungutse abapadiri benshi.
Ati «Kunguka abadiyakoni bashya barindwi bafite barumuna babo benshi, uyu mwaka tukaba rwarungutse abapadiri 10, mu gihe duhimbaza Yubile y’imyaka 25 y’ubusaseridoti ku bapadiri bacu 7, ni igitangaza gihimbaje».
Arongera ati «Birerekana kandi ko Diyosezi ya Ruhengeri ifite ubuzima, ifite ingufu, ifite ejo hazaza heza, hari abajene babona imbere yabo bakuru babo bahimbaza Yubile y’imyaka 25 y’ubusasridoti bishimye, badakambije agahanga, nabo bakabona ko inzira zigendwa».
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndibariza Musenyeri: Kuba abakristu nyakuli,ni ukubyara abapadiri? Ntaho bihuriye.Niba koko amadini yanyu yahinduraga abantu bakaba abakristu nyakuli,nta genocide yali kuba mu Rwanda.Muli 1994,abanyarwanda nibuze 90%,bali abagatulika.Abayobozi b’u Rwanda,hafi ya bose bali abagatulika.Nyamara hafi ya bose bashinjwa genocide.Tuvugishe ukuli,amadini yaratsinzwe.Ntabwo ahindura abantu.Aba yishakira gusa imibereho kimwe n’abandi bose.