Musenyeri Arnaldo Catalan yatorewe kuba Intumwa ya Papa mu Rwanda

Musenyeri Arnaldo Catalan wo muri Diyosezi ya Manila muri Philippines, ni we watorewe kuba Intumwa nshya ya Papa Francis mu Rwanda.

Musenyeri Arnaldo Catalan yagizwe Intumwa ya Papa mu Rwanda
Musenyeri Arnaldo Catalan yagizwe Intumwa ya Papa mu Rwanda

Byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 26 Mutarama 2022, mu itangazo ryayo rigaragaza ko Musenyeri Arnaldo Catalan ari we Ntumwa ya Papa mu Rwanda bivuga Apostolic Nuncio to the Republic of Rwanda.

Musenyeri Arnaldo Catalan yari intumwa ya Papa mu gihugu cy’u Bushinwa, asimbuye Musenyeri Andrzej JOZWOWICZ wagizwe Intumwa ya Papa mu gihugu cya Iran, nyuma y’imyaka ine yari amaze ari intumwa ya Papa mu Rwanda.

Musenyeri Andrzej JOZWOWICZ ucyuye igihe, nyuma yo kwerekeza muri Iran aho yahawe ubutumwa, yasezeye kuri Perezida Paul Kagame tariki 26 Nyakanga 2021, ubwo yari yamwakiriye mu biro bye muri Village Urugwiro.

Musenyeri Andrzej JOZWOWIC, ubwo yasezeraga kuri Parezida Kagame mu mwaka wa 2021 nyuma y'imyaka ine yari amaze mu butumwa mu Rwanda
Musenyeri Andrzej JOZWOWIC, ubwo yasezeraga kuri Parezida Kagame mu mwaka wa 2021 nyuma y’imyaka ine yari amaze mu butumwa mu Rwanda

Mu myaka ine Musenyeri Andrzej JOZWOWICZ amaze muri ubwo butumwa yakoreraga mu Rwanda, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagiye irushaho gutera imbere, aho yanabonye Cardinal bwa mbere mu mateka, ari we Antoine Cardinal Kambanda wahawe ubwo butumwa na Papa Francis mu mwaka wa 2020.

Musenyeri Andrzej JOZWOWIC yavukiye muri Pologne mu 1965. Yasoje ubutumwa bwe mu Rwanda mu mwaka wa 2021.

Kanda HANO urebe imyanzuro yose yatangarijwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka