Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yasabye abakirisitu kwigorora n’abo bahemukiye

Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, arasaba Abakirisitu ba Paruwasi Muhororo mu Karere ka Ngororero kwiyunga n’abo bahemukiye, inshuti n’abavandimwe mu rwego rwo kubaka ubukirisitu bubereye Abanyarwanda kandi bifite imbonezamutima nzima.

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza ni we watuye igitambo cya Misa
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza ni we watuye igitambo cya Misa

Yabitangarije mu birori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 75, Paruwasi Muhororo imaze ivutse, aho yavuze ko guhimbaza Yubile ari ugusana ibyangijwe, gusubiza abantu uburenganzira n’agaciro bambuwe, kugira umutima w’impuhwe kandi uharanira ubutabera.

Agira ati "Yubile ni igihe cyo kunoza umubano wacu no kubana n’Imana, kuko guhimbaza Yubile atari ibirori byo kwishimisha gusa ahubwo ari ukuzirikana Imana n’urukundo rwayo".

Musenyeri Mwumvaneza avuga ko Paruwasi Muhororo yabayeho ngo imenyeshe inkuru nziza mu gace iherereyemo, kuko ari nk’isoko abantu bavomaho bagashira inyota.

Agira ati "Iyi Yubile itubere inzira yo kwiyunga n’abavandimwe bacu twahemukiye, isige tunogeje umubano wacu n’abavandimwe mu kubaka ingo nziza zizira amakimbirane, hagati y’abashakanye, ikibatsi cyo kubaka imiryango myiza, kongera ibikorwa by’urukundo n’impuhwe kugira ngo dufashanye kuzamuka neza kuri Roho no ku mubiri".

Bakase umutsima w'isabukuru
Bakase umutsima w’isabukuru

Asaba ko Paruwasi yababera inzira y’urukundo ku buryo nibura urimo undi ideni ryakabaye gusa iry’urukundo, kandi ko imyaka 75 ihagije ngo abantu bemenye ukuri n’uko bitwararika.

Avuga ko Yubile y’imyaka 75 ikwiye kubera ishimwe, abatangije Paruwasi barimo abapadiri bera ndetse n’ababakurikiye.

Abakirisitu ba Paruwasi Muhororo bifuje ko kubera ko Paruwasi ya Muhororo ari nini, bakongererwa umusaseridoti, kandi basaba ko Santarali ya Rusebeya, yagirwa Paruwasi kugira ngo abakirisitu bakomeze kwegerezwa iyogezabutumwa badakoze ingendo ndende.

Padiri mukuru wa Paruwasi Muhororo, Ufitimana Temistocles, avuga ko mu rwego rwo gukomeza kubaka ubumwe bw’Abakirisitu, bazakomeza kwagura ibikorwa by’iterambere bibahuriza hamwe, kandi bakomeze kwigisha abakirisitu ibyiza byo kubana neza n’isano iri hagati y’imibanire myiza n’ubukirisitu.

Abakirisitu bavuye hirya no hino bitabiriye
Abakirisitu bavuye hirya no hino bitabiriye

Paruwasi Muhororo yizihije imyaka 75 imaze ishinzwe ikaba yaratangiranye n’abapadiri bera, yubatswe mu 1948 aho yatangingiranye abakirisutu babarirwa mu 2000, ubu ikaba ibarirwa mu bagera mu bihumbi 80.

Biteganyijwe ko santarari ya Rusebeya izagirwa Paruwasi, igihe abakirisitu bakomeza gufashanya hakubakwa inzu y’icumbi ry’abapadiri, kuko ubu ari bo barebwa n’icyo gikorwa kuko Kiliziya Gatolika ngo nta handi yakura ubwo bushobozi.

Muri iyi Yubile kandi hanafunguwe ku mugaragaro icumbi ry’abapadiri, ryavuguruwe ritwaye amafarnga asaga Miliyoni 60Frw.

Baririmbye indirimba irata Muhororo
Baririmbye indirimba irata Muhororo
Abayobozi bari bitabiriye barimo n'inzego z'umutekano
Abayobozi bari bitabiriye barimo n’inzego z’umutekano
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni ukuri Nyir’icyubahiro Mgr Anaclet Muhororo iteka niho ubwicanyi bwibasiraga abatutsi bwaheraga igihe cyose abanyapolitiki babukeneraga bashaka inzira yo kwigerera ku butegetsi.Icyo nzi harokotse abatutsi ingerere, kuko bishwe mu byiciro byinshi. Bake bahari,nimubwizanye ukuri mufatane urunana mwubaka agace mutuyemo n’Igihugu kihazamukire, bityo mugane ijuru mwemye.

iganze yanditse ku itariki ya: 26-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka