Musenyeri akoze amakosa agakurikiranwa n’ubutabera nta kidasanzwe - Musenyeri Mbanda

Umushumba Mukuru w’Itorero Anglicane mu Rwanda, Musenyeri Dr Laurent Mbanda, avuga ko umuyobozi wese ari umuntu nk’abandi, bityo ko akoze amakosa runaka bikaba ngombwa ko akurikiranwa n’ubutabera nta kidasanzwe kirimo.

Musenyeri Dr Laurent Mbanda
Musenyeri Dr Laurent Mbanda

Ibi Musenyeri Dr Mbanda yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, ubwo yari kumwe n’abandi Basenyeri ndetse n’abapasiteri bose b’itorero Anglicane, aho bari mu mwiherero muri Diyoseze ya Shyogwe mu Karere ka Muhanga, bagakomoza kuri Musenyeri Mugiraneza Mugisha Samuel wayoboraga itorero Anglicane Diyoseze ya Shyira, ubu ufunze kubera ibyaha akurikiranyweho.

Musenyeri Mbanda yagize ati “Ntabwo Musenyeri ari hejuru y’amategeko, kuko ni umuntu nk’abandi. Iyo rero kimwe n’undi muyobozi wese akurikiranywe mu butabera ku bw’amakosa yaba yarakoze, nta kidasanzwe kirimo. Abantu barakosa, abantu bagwa mu byaha, abantu bakora ibidakwiye. Wenda wavuga uti uriya ni umukozi w’Imana yagombye kuba intungane, ari ko se ni nde ntungane!”

Akomeza avuga ko ifungwa rya Musenyeri Mugisha Samuel ryabasigiye isomo nk’itorero.

Ati “Byadusigiye isomo rikomeye, harimo ko tugomba gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano, kubahiriza gahunda z’itorero ndetse no kugaragariza abo tuyobora imikoranire yaryo n’inzego za Leta”.

Bishimira ibyo bungukiye muri uyu mwiherero
Bishimira ibyo bungukiye muri uyu mwiherero

Musenyeri Mbanda akomeza asaba abantu kutarangazwa n’ibivugwa ndetse n’ibyandikwa ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo bagategereza ibizava mu butabera.

Musenyeri Mugisha Samuel yatawe muri yombi ku itariki 21 Mutarama 2025, akaba akurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo icy’itonesha, icyenewabo, ubucuti n’urwango, kigaragara mu itegeko rihana ibyaha bya ruswa n’ibifitanye isano na yo. Icyaha cya kabiri akurikiranyweho ni icyo kwigwizaho umutungo wa Diyosezi ndetse n’icyo kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko.

Umwiherero ubasigiye iki?

Abitabiriye uwo mwiherero bavuga ko bawungukiyemo byinshi, bizabafasha kunoza inshingano zabo birinda kugwa mu makosa, nk’uko Pasiteri Berthe Nyiransabimana ukorera mu itorero Anglicane ry’u Rwanda Diyosezi ya Cyangugu abisobanura.

Ati “Mpungukiye byinshi bizamfasha kugira ibyo mpindura aho nkora. Nk’ubu menye ko dufite amategeko atugenga ashyirwaho na RGB, ntabwo twayahaga agaciro kayo, uru rwego numvaga rushinzwe gutanga ibyangombwa gusa. Ikibazo cyabaye muri Doyoseze ya Shyira, cyatumye dukanguka tumenya ibyo twemerewe n’ibyo tugomba kwirinda byatuma turengera, tukaba twagwa mu makosa”.

Pasiteri Robert Nkurunziza wo muri Diyoseze ya Gahini na we ati “Twibukijwe gahunda n’imikorere y’itorero ryacu n’uko rigomba kwikemurira ibibazo, ndetse ko tugomba kubahana uko inzego z’itorero zigenda zirutana. Akarusho ni uko twahuguwe ku mategeko atugenga, bizatuma tudakora ibidakwiye byatubyarira amakosa yaduteza ibindi bibazo”.

Musenyeri Mbanda ahamanya na Leta ku mabwiriza yashyizeho amadini n’amatorero agomba kubahiriza, yanatumye zimwe mu nsengero zifungwa.

Ati “Ibyo badusaba ni ku neza yacu. Urugero nko kugira umurindankuba ku rusengero, ni urinda ubuzima bwacu, kugira ubwiherero bwiza ntawe utabyifuza. Ibyo badusaba ni ibigira aho bidukura n’aho bitugeza, none se tugume muri nyakatsi! Yego biratugora kubikorera rimwe kuko bisaba ubushobozi ariko tuzagenda tubikora buhoro buhoro, ntitwakwidodombera Leta rero kuko byose ni twe bifitiye akamaro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igitekerezo cyanje niba Koko musenyeri Samuel yaguye mumakosa nkuko tubisomye vyari gukemurigwa mwitorero bitagiye kukarubanda ikibazo kigakemurwa pacifiquement

Prince Désiré Habarugira yanditse ku itariki ya: 18-04-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka