Musengamana waririmbye ‘Azabatsinda Kagame’ yubakiwe inzu

Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi wamaze gushyikiriza inzu wubakiye Musengamana Béatha waririmbye indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ mu rwego rwo kumushimira ku gihangano cyiza yakoze, indirimbo ye ikaba yararirimbwe mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame cyane cyane muri Nyakanga 2024.

Musengamana yishimiye inzu yubakiwe
Musengamana yishimiye inzu yubakiwe

Musengamana Béatha utuye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, yatangaje ko ashimira umuryango FPR inkotanyi wamwubakiye inzu ikanamushyiriramo ibikoresho byose ndetse akazorozwa inka.

Yagize ati “Inzu ni iyanjye. Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ni wo wayinyubakiye aho nari ntuye bazanyoroza n’inka ubu barimo barategura kubaka ikiraro nzayororeramo.’’

Guhabwa iyi nzu, Musengamana abifata nk’ishimwe yahawe dore ko indirimbo ye kuva yayihimba atigeze ayikoresha ahantu na hamwe cyangwa ngo ayikuremo izindi nyungu.

Ati “Guhabwa inzu ni ibintu nakiriye neza cyane kuko binyereka ko imiyoborere myiza naririmbye ikomeje kwimakazwa”.

Usibye guhabwa inzu n’inka, abana batatu ba Musengamana bose bafashijwe kujya ku ishuri kandi byose byishyurwa n’Akarere ka Kamonyi.

Ati “Nk’ubu mfite abana batatu bagiye kwiga ku nkunga y’Akarere, kandi ibikoresho byose ni ko kabitanze.’’

Musengamana yavuze ko yateguye indirimbo ishima ndetse yiteguye gukomeza inganzo ye mu kwerekana ko ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi buzirikana.

Musengamana yabanaga n’umugabo n’abana be mu nzu iciriritse, bakaba bari batunzwe no guhinga.

Musengamana n'ababyinnyi bafatanyije indirimbo ‘Azabatsinda Kagame' barabyinira imbere y'inzu yari asanzwe abanamo n'umuryango we
Musengamana n’ababyinnyi bafatanyije indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ barabyinira imbere y’inzu yari asanzwe abanamo n’umuryango we

Inkuru bijyanye:

Musengamana Béatha arishimira ibyo amaze kugeraho abikesha indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

RPF- Inkotanyi ni ijisho rireba kure, ni impano imana yahaye U Rwanda.

NTAMPAKA yanditse ku itariki ya: 11-10-2024  →  Musubize

RPF- Inkotanyi ni ijisho rireba kure ni impano imana yahaye U Rwanda.

NTAMPAKA yanditse ku itariki ya: 11-10-2024  →  Musubize

Imvugo niyo ngiro.

Ingabire Marie Claire yanditse ku itariki ya: 11-10-2024  →  Musubize

Nukuri uyumudamu nakomerezaho Reta yubumwe bwa ba nyarwada ikunda umuturage.Kwisonga

Firimini yanditse ku itariki ya: 11-10-2024  →  Musubize

Kuba Uyu mubyeyi Yubakiwe INZU biri mubyo umuryango FPR nkotanyi waharaniye kuva cyera, Kandi imvugo niyo ngiro, FPR Oyeeee....

MULINDA Gedeon yanditse ku itariki ya: 11-10-2024  →  Musubize

Mbega byizaaa! muzehe wacu IMANA yamuduhaye yarakozeee!
muzehe KAGAME PAUL. oye, oye, oye, niwubahweeee!

nkiranuye theogene yanditse ku itariki ya: 11-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka