Musanze: Yishe abantu babiri abateye icyuma ahita atoroka akaba arimo gushakishwa

Ahagana mu ma saa tatu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021, abantu babiri batewe icyuma, umwe ahita apfa undi agwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri azize ibikomere, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko byabereyemo.

Ubwo bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Gakoro Akagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, nyuma y’ubushyamirane bwabanje kubera mu rugo rw’umuturage yahinduye akabari, bugahuza umusore witwa Ndashimye Olivier na Ndungutse Aimble.

Abo bombi baje gutaha bari kumwe n’abandi bantu babiri, bageze mu nzira bongera gushyamirana ari naho uwo witwa Ndungutse Aimable bikekwa ko yafashe icyuma yari yitwaje agitera Ndashimye Olivier mu nda ahita ahasiga ubuzima.

Umwe mu baturage bageze aho ibyo byabereye yagize ati "Twahageze mu masaha ya nijoro dusanga Ndashimye yamaze gushiramo umwuka. Dukeka ko uwamwishe ari umugambi yari yarateguye mbere. Gusa ntitwamenye mu by’ukuri icyo bapfaga".

Abaturage baganiriye na Kigali Today, bayibwiye ko muri ayo masaha bahuruye batabaye, bahasanga uwishwe n’abakomeretse mu gihe ukekwaho ubwicanyi we yari yamaze gutoroka aburirwa irengero.

Ayo makuru yemejwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphose, anavuga uko bayamenye.

Yagize ati “Ayo makuru twayamenye ahagana mu ma saa yine z’ijoro. Ni nyuma y’aho abo bombi babanje gushyamirana aho banyweraga inzoga mu rugo rw’umuturage rwahinduwe akabari ruri ahitwa ku Kabaya mu Murenge wa Muhoza. Batashye muri ayo masaha ya nijoro barengeje n’amasaha agenwe yo gutaha, bageze mu nzira bakomeza kubwirana nabi. Uwo Ndungutse nibwo yahise afata icyuma yari yitwaje, agitera Ndashimye mu nda amara asohoka hanze, ahita apfa ako kanya”.

Abo bombi ubwo bari batashye bari kumwe n’abandi bantu babiri, barimo umugore uyu Ndungutse yagerageje gutera icyuma ngo atazamuvamo kiramuhusha gifata umwana yari ahetse mu mugongo, nk’uko Murekatete abisobanura.

Ati “Ubwo yari amaze kwivugana mugenzi we Ndungutse, yateye undi mugore icyuma aramuhusha gifata umwana yari ahetse ariko uwo mugore ntiyahita abimenya. Twabibonye nyuma hashize umwanya ubwo yari agiye konsa uwo mwana, tugiye kureba dusanga icyuma cyamuheze mu mubiri. Nibwo twihutiye guhamagara imbangukiragutabara imujyana mu bitaro bikuru bya Ruhenge ngo avurwe ibikomere, ariko ku bw’amahirwe make uwo mwana yaje gupfa bucyeye bwaho kuko ibikomere byari byamushegeshe”.

Polisi yahise ita muri yombi abo bantu bandi babiri barimo umugore n’undi mugabo kugira ngo bakorweho iperereza, dore ko ubwo ibyo byabaga nabo bari bahari. Abo kandi ngo bari no mu basanzwe bacyekwaho ibyaha by’urugomo rujyanye no gutangira abantu bakabambura ibyabo.

Ndungutse bikekwa ko yishe mugenzi we yari amaze iminsi mike avuye Iwawa kubera n’ubundi imyitwarire mibi yakunze kugaragaza. Abamuzi bavuga ko nubwo batazi icyo yapfuye n’uwo bikekwako yishe ariko n’ubusanzwe aho ajya hose ngo agendana ibyuma mu mufuka ariko ntibazi icyo aba agambiriye kugikoresha.

Abatuye mu Murenge wa Muko bavuga ko urugomo rugenda rufata indi ntera, kuko n’ubundi hatarashira umwaka hiciwe abandi bantu babiri nyuma yo gutemwa na bagenzi babo.

Uwitwa Imbabazizayo yagize ati "Ubwicanyi nk’ubu turabona bugenda bufata indi ntera. Nk’ubu hari umugabo uherutse kwica mugenzi we amuziza ko yamutwariye umugore. Hari undi na we uheruka kwica mugenzi we amunize. Ubwo bwicanyi bwose nta gihe kinini gishize bukozwe. Biduteye ubwoba ku buryo dukeneye ko ubuyobozi bubihagurukira, ababifatiwemo bakajya bahanwa by’intangarugero, ntidukomeze kubaho duhagaritse imitima gutya".

Gitifu Murekatete asaba abaturage kurangwa n’indangagaciro z’umuco w’urukundo no kubahiriza gahunda za Leta.

Yagize ati “Aya makimbirane agenda agaragara atizwa umurindi n’uko abayishoramo baba ari n’abanyuranya n’amabwiriza na gahunda za Leta; abo ni bo uzasanga barengeje amasaha yo gutaha, n’igihe bagize ikibazo runaka bakakizinzika ntibatange amakuru hakiri kare ngo bikumirwe. Turasaba abaturage kubirenga bakajya barangwa n’imyitwarire mizima n’aho bagize ikibazo bajye bihutira kubigaragaza kugira ngo dukumire ingaruka bishobora gutera hakiri kare’.

Ubwo twakoraga iyi nkuru Ndungutse Aimable yari agishakishwa kugira ngo aryozwe icyo cyaha acyekwaho, ni mu gihe imiryango y’abishwe yo yari mu myiteguro y’uko ishyingura ababo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka