Musanze: Yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa litiro 3,500 z’inzoga z’inkorano

Uwitwa Kwitonda Mubaraka, yafatanwe Litiro 3,500 z’inzoga z’inkorano, bikekwa ko yari akuye mu Karere ka Kayonza, azijyanye mu Karere ka Rubavu.

Uwo mugabo w’imyaka 20, yafashwe ubwo yari ageze mu mujyi wa Musanze, yari kuri station Merez mu Murenge wa Cyuve, aho izo nzoga zari mu macupa, zirunze mu mifuka n’amakarito, bipakiye ku magare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Landouard Gahonzire wemeje aya makuru, yagize ati “Ni inzoga zitujuje ubuziranenge, umuntu ashobora kuba yanywa bikamugiraho ingaruka. Kenshi usanga zitwarwa rwihishwa, bitewe n’uko ziba zitarapimwe n’urwego rubifitiye ububasha, zitanafite icyemezo cy’ubuziranengeo. Izo uwo mugabo yafatanywe, zari zirunze mu mifuka ibiri minini cyane izindi ziri mu makarito yari yabipakiyemo, harunzemo n’amashashi bashyiramo ibiribwa atemewe”.

Akomeza ati “Mu gusa n’aho ajijisha, iyo mifuka n’amakarito birunzemo inzoga, yari yabipakiye ku magare bagenda bayasunika, bitewe n’ukuntu byari biremereye. Ubwo yamaraga gufatwa, yavuze ko azivanye mu Karere ka Kayonza, azijyanye i Rubavu kuzicururizayo”.

Kwitonda, yahise ashyikirizwa Polisi Station ya Cyuve ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe ubugenzacyaha. Ni mu gihe izo nzoga z’inkorano yafatanywe, ubuyobozi bw’Umurenge n’izindi nzego bufatanya, bwahise buzimenera mu ruhame.

Gitifu Gahonzire aburira urubyiruko kutishora mu bikorwa bitemewe, mu kwirinda ingaruka bigira ku muryango nyarwanda.

Yagize ati “Uko bijandika muri ibyo bikorwa byo gutwara inzoga zitemewe ni nako babinywa, bikabacanganyikisha ku bwonko, bagera mu miryango yabo bakananirwa kwitwararika, rimwe na rimwe bikanakurura umwiryane n’amakimbirane hagati yabo n’ababyeyi. Ni hahandi usanga inzego z’ubuyobozi zihora mu kuyahosha no gukiranura ibyo bibazo, kenshi biba byanakuruye urugomo”.

Akomeza yibutsa abaturage ko hari ubwoko bwinshi bw’inzoga, zemewe kunyobwa no gucuruzwa, kuko ziba zitashyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Urubyiruko arusaba kuyoboka imirimo y’ishoramari yemewe mu Rwanda, kuko ariyo bashobora gukora ntibibashore mu bihombo cyangwa ngo byangize ubuzima bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka