Musanze: Yatawe muri yombi akekwaho gutwika inzu ye
Bagaragaze Eliazar w’imyaka 52 wo mu Kagari ka Birira Umurenge wa Kimonyi Akarere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gukekwaho gutwika inzu ye abanamo n’umugore n’abana.
- Abaturage bayizimije hamaze gushya uburiri bw’abana
Byabaye mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo ku wa gatatu tariki 02 Nyakanga 2023, aho abaturanyi be bemeza ko muri uko kwitwikiraho inzu, yahereye ku buriri bw’abana burakongoka umuriro ufata imyenda n’inkweto byari hafi y’uburiri byose birashya.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, aremeza ayo makuru, aho avuga ko uwo mugabo usanzwe afitanye amakimbirane n’umugore bashakanye bitemewe n’amategeko, yashatse gutwika inzu ye abaturage bayizimya itarafatwa.
Ati “Uriya mugabo afite ikibazo mu rugo, afitanye amakimbirane n’umugore bashakanye bitemewe n’amategeko. Yari afite abagore batatu umwe yitaba Imana, noneho akagirana amakimbirane n’umugore ari we bavuga ko yatwikiye inzu, avuga ko ashaka gutwara imitungo ya nyina w’abana”.
Arongera ati “Ntabwo inzu yahiye, abaturage babonye umuriro bajyayo barawuzimya. Mu byahiriye mu nzu harimo uburiri n’imyenda, we akisobanura avuga ko yari arimo kunywa itabi, aho ngo bishobora kuba ari igishirira cyamucitse kikagwa mu buriri bw’abana atabishaka”.
- Imyenda y’abana yahiye
SP Mwiseneza, arasaba abaturage kwirinda ibintu by’umuriro mu nzu abantu batuyemo, abasaba no kujya batanga amakuru ku gihe, niba bamenye umuryango ufitanye amakimbirane.
Ati “Niba we avuga ko atabikoze ku bushake bwe ko ari impanuka bikaba bikiri mu iperereza, gusa binabaye ari n’impanuka, abantu bakwirinda impanuka ijyanye n’umuriro mu nzu batuyemo, itabi rigira aho rinywererwa, ntabwo umuntu ajya ahantu aho ari ho hose ngo ahanywere itabi”.
Arongera ati “Ikindi ni uko abaturage batangira amakuru ku gihe, ku miryango ifitanye amakimbirane, abantu bakabegera hataravuka ibibazo ibyaribyo byose”.
Bagaragaza wari wahise atoroka, yamaze gufatwa n’inzego z’umutekano, ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Cyuve.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|