Musanze: Yatawe muri yombi akekwaho gukubita bikabije umugore we

Umugabo wo mu Kagari ka Kibuguzo Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, nyuma yo gukubita umugore we akamugira intere, yihutiye kujya kwa muganga aho yari yamaze kugezwa ngo amurwaze, mu kutamushira amakenga bakeka ko waba ari umugambi yacuze wo kuhamuhuhurira, abaturage batanga amakuru atabwa muri yombi.

Nyuma yo kumukemanga bahise batanga amakuru ahita atabwa muri yombi
Nyuma yo kumukemanga bahise batanga amakuru ahita atabwa muri yombi

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023, nibwo uwo mugabo bivugwa ko yaba yarakubise umugore we imigeri yo mu kiziba cy’inda anakubita umutwe we ku rukuta rw’inzu, amuziza ko asesagura imitungo akayimarira iwabo.

Ubwo ibyo byabaga, ngo abaturanyi bihutiye gutabara bamwirukankana ku kigo nderabuzima cya Shingiro ngo yitabweho n’abaganga, nyuma batungurwa no kubona uwo mugabo ahabasanze yinjira mu cyumba arwariyemo ababwira ko aje kumurwaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Hanyurwabake Théoneste yagize ati “Nk’umuntu wari umaze gutera umugore we imigeri yo mu nda, yanamukubise ku gikuta, kugenda ngo amurwaze bacyetse ko yaba ari amayeri n’uburyo yigiriyemo inama bwo kwigaragaza nk’umuntu wabikoze atabishaka, atabigambiriye. Batekereza ko yaba ari nko kujijisha agira ngo agaragaze ko amufitiye impuhwe”.

Ngo si ubwa mbere akubita umugore we nk’uko Hanyurwabacye yakomeje abivuga ati “Ni yo mpamvu abantu babirebye bagacyeka ko yanahamuhuhurira, babimenyesha ubuyobozi, tumushyikiriza inzego zibishinzwe ngo zikurikirane zinasesengure niba yakurikiranwa cyangwa akarekurwa”.

Ngo biragoranye kwemeza ko ibyo uwo mugabo ashinja umugore we, ko yaba asahurira imitungo iwabo aribyo koko, kuko nta rwego yigeze abimenyesha.

Hanyurwabake aburira abagabo n’abagore kwirinda ikintu cyose cyaba imbarutso y’amakimbirane mu miryango, no kujya bihutira gutanga amakuru ku byo babona bitagenda neza hagati yabo, aho kwihanira.

Ati “Baba bakwiye kugana ubuyobozi n’izindi nzego zibegereye bakagirwa inama. Muri iki gihe hari abagore cyangwa abagabo babanye badatekanye, umwe muri bo agashaka impamvu runaka yuririraho cyangwa agira urwitwazo akaba yabangamira mugenzi we, rimwe na rimwe akanamuhohotera yitwaje ko hari ingingo runaka imurengera. Ibyo rero nagiraga ngo nibutse abaturage ko atari byo”.

Ati “Bakwiye kujya bagisha inama inzego zibegereye mu gihe babona ko hari ibitagenda neza hagati yabo, byaba na ngombwa bakiyambaza amategeko kuko ateganya uburyo bwose bushoboka bwabafasha gukemura ibibazo hagati yabo amazi atararenga inkombe”.

Mu zindi nama agira abaturage zirimo no kutishora mu gushakana bataruzuza igihe cyemewe n’amategeko, ahereye ku kuntu uyu mugore ku myaka 19 afite, ikiri munsi y’iteganywa n’amategeko.

Urugomo ndetse no guhoza undi ku nkeke, biri mu byaha bihanwa n’amategeko abantu baburirwa kwirinda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gushwana ndetse n’ubwicanyi kw’abashakanye,ahanini biterwa no gupfa imitungo cyangwa gucana inyuma.Mu bihugu byinshi,nibuze 70% by’abashakanye (couples) baratandukana.Nyamara Imana yaturemye,isaba abashakanye kuba “umubiri umwe”,bakabana akaramata bakundana.Nubwo abashakanye nyamwinshi bananirwa kubana “akaramata”,abakristu nyakuri barabishobora,kubera ko birinda gukora ibyo Imana itubuza kandi bakihanganirana.Abo nibo bazaba mu bwami bwayo.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 21-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka