Musanze: Yaryamye ari muzima mu gitondo basanga yapfuye aziritse umugozi mu ijosi

Mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, haravugwa urupfu rutunguranye rw’umusore w’imyaka 22 witwa Niyonzima Alexis, aho mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Mata 2021 bamusanze ari umurambo uziritse umugozi mu ijosi.

Amakuru Kigali Today ikesha Raporo yakozwe na Polisi ikorera mu Karere ka Musanze, ni uko ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ari bwo bahurujwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, Munyaneza Eugene, babwirwa ko babonye umurambo mu rugo rw’umuturage.

Polisi, RIB na DASSO ngo bakimara kumenya ayo makuru, bihutiye kugera ahabereye icyo kibazo basanga uwo musore yapfiriye mu rugo rw’uwitwa Nsengiyumva Vincent wo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve, aho ngo basanze Niyonzima Alexis wari umukozi wabo wo mu rugo yapfuye, basanga umurambo hasi wubamye imbere y’umuryango, uziritse n’umugozi mu ijosi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, na we yemeje ayo makuru ndetse anabitangariza Kigali Today, agira ati “Ni byo koko twasanze yapfuye ariko inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana, ntituramenya impamvu z’urwo rupfu”.

Amakuru Nsengiyumva wari umukoresha w’uwo musore ngo yahaye inzego zinyuranye z’umutekano, ngo ni uko Niyonzima Alexis wari umaze amezi abiri ari umukozi wabo, ejo tariki 25 Mata 2021 yababwiye ko yumva atameze neza, bamuha amafaranga 5,000 bamubwira ko ajya kwa muganga.

Ngo ubwo bari bamwohereje kwa muganga yagarutse ababwira ko bamusuzumye babura indwara, ariko ngo kuri uwo munsi ni bwo mukuru wa Nsengiyumva witwa Munyaneza uba i Kigali, yari yahamagaye murumuna we (Nsengiyumva) amubwira ko yahamagawe n’umukozi wabo (Niyonzima Alexis) mbere y’urupfu rwe.

Ngo ahamagara Munyaneza, yamubwiye ko arwaye ndetse ngo uwo musore yari yahamagaye n’umubyeyi we (Nyina) amubwira ko agiye gupfa, ariko ntiyamuhishurira impamvu y’urwo rupfu.

Uwo muryango wa Nsengiyumva, uvuga ko ngo nta kibazo bigeze bagirana n’uwo mukozi wabo wapfuye mu gihe cy’amezi abiri bari bamaranye, dore ko ngo banaturuka mu gace kamwe ahitwa i Gatumba mu Karere ka Ngororero.

Mu gihe hataramenyekana icyateye urwo rupfu, umurambo wa Niyonzima Alexis wajyanywe mu bitaro bya Rugengeri gukorerwa isuzuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka