Musanze: Yakoze umuhanda ureshya na Kilometero 10 abura ubushobozi bwo kuwushyiramo laterite
Bihoyiki Jean Damascène wo mu Kagari ka Cyogo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, nyuma yo kubaka umuhanda ureshya na Kilometero 10 akoresheje uburyo bwo kuwutindamo amabuye, asanga haramutse habonetse abamwunganira ugashyirwamo itaka ritsindagiye cyangwa Laterite, byarushaho gutuma uba nyabagendwa ubuhahirane bukorohera abawukoresha.
Uwo muhanda abaturage bitirira ‘Umuhanda wa Musilamu’ ari naryo zina bakunze kwita Bihoyiki mu gace k’iwabo, uherereye mu kagari Cyogo uturutse hafi y’Ikigo nderabuzima cya Kabere ukagarukira mu isangano ry’imihanda iri hafi y’Ibiro by’Akagari ka Mubago n’Akagari ka Cyogo.
Mu duce uyu muhanda unyuzemo, hahoze akayira gatoya abaturage bajyaga banyuramo, basa n’abasesera mu bihuru byari byarakarengeye, ndetse kuri benshi ngo kuba hagera umuhanda byari nk’inzozi.
Nyiramahirwe Anonciata agira ati: “Aha hose hari ibigunda by’ibyatsi by’ibikararanga, amatovu n’imifumba byari byarahameze bigenda bifunga ako kayira, twanyuragamo dutaruka ubundi tubiseseramo, hakaba ubwo n’amahwa n’ibisura bitujombye, umuntu akagera iyo ajya nta nkuru”.
Arongera ati “Igihe kimwe bwarakeye tubona yahabyukiye arimo atemagura ibyo byatsi, agenda yagura ubugari bw’akayira anatindamo amabuye, biba ubwa mbere, bukeye aragaruka na nyuma yaho arakomeza dutangira gukeka ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe kuko nk’uko ubibona, nta muntu waza ngo akwemeze buryo ki aje gukora umuhanda nk’uyunguyu mu maboko ye wenyine ngo ukeke ko yaba ari muzima mu mutwe. Byabanje kugora benshi mu bamubonaga no kwiyumvisha ko ari muzima mu mutwe”.
Igitekerezo cyo gukora uyu muhanda, Bihoyiki cyamujemo nyuma y’aho undi muhanda wo muri ako gace uturuka ahitwa ku Rwasirizo ujya ahazwi nko mu Kabere abaturage bari basanzwe bakoresha, wibasirwaga n’ibiza, ukuzuramo amazi ahateza n’ibinogo byajyaga bigwamo abantu ndetse hari n’abahatakarizaga ubuzima.
Ati: “Imvura yaragwaga abajya kwivuriza ku bitaro, abana b’abanyeshuri n’abagana udusoko two hafi aha, byose bigahagarara. N’abageragezaga kwihambira bamwe bakabigwamo bagakomereka, abandi bakahagirira imvune zibatera ubumuga buhoraho kubera ukuntu wari warangiritse."
Akomeza agira ati “Wari waratubereye ikigusha twaraheze mu bwigunge. Niho naje gutekereza ko ndamutse nkoresheje imbaraga z’amaboko yanjye, nkahanga uyu muhanda wundi, uko biri kose hari umusanzu naba ntanze mu kugabanya izo ngaruka abantu bagiriraga muri uwo wundi”.
Nta handi akomora ubushobozi uretse imbaraga ze z’amaboko zonyine akoresha. Ndetse nta n’ibindi bikoresho yifashisha mu kuwutunganya usibye inyundo yonyine atsindagirisha amabuye ngo byibura ubashe gukomera.
Urugendo rwo gukora uyu muhanda, Bihoyiki arumazemo imyaka ibiri n’igice. Buri munsi mu minsi y’imibyizi azindukiramo awutunganya, icyakora ngo rimwe na rimwe ngo iyo hari nk’aho abonye ikiraka cyo guca inshuro cyangwa umunsi wo kujya gusenga, nibwo asiba.
Ati: “Njye nta bushobozi mfite bw’amafaranga, ni amaboko yanjye nshora nk’umuntu ukiri umusore. Natekereje ku musanzu wanjye natanga mu kubaka Igihugu, ndavuga nti, aho kugira ngo njye nirirwa nifashe mu mufuka, ntacyo nkora, reka nikorere uyu muhanda byibura uzagirira abandi akamaro. Sintekereza kuba hari bagenzi banjye duturanye inaha nasiganya kuko wenda na bo baba bafite indi mirimo bahugiyemo”.
Mu gihe amaze awukora yibuka ko hari umunsi umwe abaturage babarirwa muri 70 bigeze kuza bafitanya na we mu kumuha umuganda, ndetse rimwe na rimwe iyo arimo awukora, hari abamunyuraho, bamubona mu mwambaro w’isurubeti yamucikiyeho ndetse n’inkweto zamusaziyeho kubera ko aribyo ahora yambaye muri ako kazi, umugiriye impuhwe akamuha nk’igisheke, umuhaye umutobe, cyangwa avoka, hakaba n’abahamusangisha ibijumba cyangwa ibitoki byokeje mu gihe arimo awutunganya bagira ngo nibura mu masaha y’akaruhuko ka saa sita yice isari.
Mu gukora uwo muhanda, byabaga ngombwa ko awunyuza mu masambu y’abaturage. Hamwe ngo yabitangiye batabyiyumvisha bagendeye ku kuntu hari aho yageraga agatema imyaka yabo, hakaba abamutwamiye hejuru bamwita umurwayi wo mu mutwe uje kubangiriza ibyabo, bakanagerageza kumuhagarika, bikamusaba ko abasobanurira intego afite, bakabisamira hejuru bati: “Komereza aho byibura natwe twagira twajya tubona umuhanda tunyuramo bitatugoye”.
Bihoyiki ati: “Nta makimbirane akomeye byateje, kuko n’ubuyobozi bw’Umudugudu hari ubwo bwahageraga, bukungamo buti, uyu mwana mumureke akore, kuko igitekerezo cyiza afite ni icy’ubuterankunga bw’inyungu za benshi ndetse n’Igihugu”.
Usibye kuba ari umuhanda nyabagendwa ubu hari n’abatangiye kwimukira hafi yawo
Uyu muhanda wa ’Musilamu’ aho uhagereye, hari abatangiye kuva mu bice by’amanegeka bahoze batuyemo bimukira ahawegereye, ndetse bamwe ubu bari kuhazamura inzu bateganya kuzakoreramo ubucuruzi.
Mu kuba bawuturiye n’ubwo ari uw’amabuye, byibura wabakijije imishubi n’imifatangwe banyuragamo mbere utarahagera.
Kandi bafite icyizere ntakuka cyo kuba iterambere ryaho rizihuta vuba aha cyane, ibigaragarira ku mapoto yamaze kuhashingwa agaterwaho n’insinga z’amashanyarazi, igisigaye akaba ari ukuziyoboramo ingufu zawo.
Mukazibera Asoumpta agira ati: “Twatangiye kuza kuhatura ubu ntitugipfundikiranye nka mbere, aho twagorwaga no gusohoka mu ngo kubera ukuntu hari mu misozi y’amanegeka. Umuntu arasohoka mu nzu yaba ari nk’umwana ugiye kwiga, yaba ari nk’umuntu ugiye kwivuza se, n’undi wese ufite gahunda agiyemo kuwunyuramo ntibiba bigoranye”.
Icyakora nk’uko abo baturage babihurizaho, ngo uyu muhanda ni igisubizo ku banyamaguru n’abatwara imodoka nini za fuso. Iyo bigeze ku batwara imodoka ntoya na za moto, ho biba bigoranye kuwunyuramo bitewe n’uburyo utindishijwe amabuye.
Ati: “Ni naho duhera dusaba ko Leta yashyiraho akayo ikatuzanira itaka ikamenamo cyangwa se igashyiramo laterite ikawutsindagira neza”.
Ibi kuri Bihoyiki (Musilamu) ngo aba yarabikoze, ariko kubera ko nta bushobozi bw’amafaranga afite dore ko yaba itaka cyangwa laterite byose bisaba kubigura.
Na we yunga mu rya bagenzi be agira ati: “Urwego uyu muhanda ugezeho byari bikwiye ko hagira abagira umutima wa kimuntu, bakantera ingabo mu bitugu bakawutumeneramo itaka cyangwa laterite kugira ngo urusheho kuba nyabagendwa ku banyamaguru, abatwara moto n’amagare cyangwa imodoka nto”.
Yungamo ati “Ubusanzwe kano gace k’iwacu kagizwe n’amakoro menshi. Nta hantu nakura itaka rihagije ngo byibura njye nditundiramo. Birasaba izindi mbaraga z’amafaranga naho izanjye z’amaboko kuri byo zo naba mbirariyeho. Naba mbabeshye rwose”.
Uyu muhanda ngo uramutse ukozwe ukarangira neza nk’uko binagarukwaho n’abaturage baho, umusaruro w’Ibishyimbo, Ibihaza, Ibinyomoro, Ibitoki n’indi myaka ihera ku bwinshi byaborohera kuwugeza ku masoko hakoreshejwe cyane cyane imodoka; cyane ko ubu amahitamo yonyine bagifite ari ayo kuwutunda ku mutwe nyamara uba ari na mwinshi.
Nanone kandi ako gace kavamo amabuye menshi yifashishwa mu bwubatsi hirya no hino, usibye kuba ingano yayo yarushaho kwiyongera mu gihe uwo muhanda waba ukozwe neza, wabakururira abashoramari bakahazana imishinga irimo n’uwo gutunganya amakoro akabyazwamo amakaro cyangwa amapave.
Ngo ubutaka bwaho kandi, hari igice kivamo umucanga wifashishwa mu bwubatsi, ku buryo abawukenera byajya biborohera kuwuhakura bawujyana ahandi.
Iki gikorwa, gifatwa nk’igishyigikira intego yo kwishakamo ibisubizo nk’imwe muri gahunda Leta ishishikariza abaturage nk’uko n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwanyirigira Clarisse yabigarutseho.
Agira ati: “Itarambere umuturage agizemo uruhare biri mu byo dushyize imbere kandi twifuza ko abaturage bagira ibyabo. Igitekerezo Bihoyiki yagize cyo gukora umuhanda, natwe twiteguye kugishyigikira. Tuzareba abatekinisiye basobanukiwe iby’ikorwa ry’imihanda, tujyaneyo turebere hamwe icyo twaba tugeregeje kuhakorera kabone n’ubwo cyaba ari gitoya, ariko nibura habeho gutera ingabo mu bitugu igitekerezo cye, inzozi zibe impamo”.
Bihoyiki ni umusore w’imyaka 30 y’amavuko. Ku bwe ngo imbaraga ashyira mu kubaka uyu muhanda ntiyari kuzibangikanya no gushaka umugore bubakana urugo, kuko ngo akurikije uburyo hari izindi nshingano yari kujya asabwa kuzuza mu buryo buhoraho, nko gushaka ibitunga umuryango byari kumusaba izindi mbaraga zirenzeho. Kuri ubu ngo aracyabana n’umubyeyi we.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu Musore niwo uwo gushimwa ariko ntekereza ko namwe mukabya kilometero 10? ndibaza atari ukuri kandi ikinyamakuru cyacu ntibikwiriye. ariko na none niyo yaba kilometeri imwe cg munsi yayo nibyo gushimwa nkabantu batuye aho bakamuhaye akazi.