Musanze: Yaguye mu gatsiko k’abajura baramukomeretsa atabarwa n’irondo

Hakizimana Isaac w’imyaka 31 wo mu Kagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri, nyuma yo gukomeretswa n’abagizi ba nabi, bamutangiriye mu nzira baranamwambura, atabarwa n’irondo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabararika, Nduwayo Charles, yabwiye Kigali Today ko mu ma saa tanu z’ijoro rishyira tariki 17 Nzeri 2023, abasore batatu bafashe uwo mugabo ubwo yari atashye baramukubita barangije baramwambura.

Ati “Hari mu ijoro mu ma saa tanu ubwo yatahaga, ageze kuri butike yegeka igare yari afite ajya kugura akantu, ibisambo biterura rya gare bishaka kuryiba abyirutseho asanga ni umupango bamupangiye, baramukubita agundagurana nabo. Avuga ko bamwambuye amafaranga ibihumbi 80, bakomeje kumwirukankana bamukubita n’ibuye mu mutwe baramukomeretsa”.

Arongera ati “Irondo rikihagera ibyo bisambo byarirukanse, mu gitondo dufata umwe muri ayo mabandi abandi babiri baracyashakishwa, kandi na bo turabafata kuko yarabamenye yamaze no kubatubwira, iyo bakoze icyaha nk’uko bahita bacika bakibagiza bakazagaruka nyuma”.

Uwo muyobozi yavuze ko bakomeje gukaza uburinzi, hifashishijwe amarondo, mu rwego rwo guhashya ubwo bujura bukomeje gufata indi ntera.

Nyuma yo gukomeretsawa n’abo bagizi ba nabi, Hakizimana Isaac yahise agezwa mu bitaro bya Ruhengeri aho yitabwaho n’abaganga, mu gihe uwafashwe yagejejwe kuri Polisi kugira ngo ashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka