Musanze: Yafunzwe akekwaho kwisenyera inzu
Umugabo w’imyaka 27 y’amavuko yafunzwe nyuma yo gukekwaho gusenya inzu yabanagamo n’umugore we n’abana, agamije guhima uwo bashakanye.

Uwo mugabo wo mu Kagari ka Buramira, Umurenge wa Kimonyi Akarere ka Musanze, nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we, ikibazo bakigejeje mu Nteko y’abaturage ubuyobozi buragikemura.
Nk’uko bamwe mu baturage bari muri iyo nteko babibwiye Kigali Today, ngo nyuma y’uko ubuyobozi bukemuye icyo kibazo ku itariki 16 Mutarama 2024, ngo ntabwo umugabo yishimiye uburyo ubuyobozi bwakemuye icyo kibazo, ari nabwo ngo yatashye arakaye avuga ko agiye gukora akantu, basanga ari gusenya inzu yabanagamo n’umugore.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru, avuga ko uwo mugabo afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, nyuma yo guteza imvururu mu muryango.
Ati “Uyu mugabo yashatse umugore wa mbere batandukanye ashaka undi. Umugore wa mbere akaza avuga ko inzu bayubakanye adakwiye kuyizaniramo undi mugore kandi bafitanye umwana, ubuyobozi bukabwira uwo mugabo ko niba yarahisemo gushaka undi mugore agomba kumushakira ahandi”.
Arongera ati “Umugabo na we akavuga ati, aho kugira ngo musige muri iriya nzu nayisenya kuko ninjye wayiyubakiye, nibwo uwo mugabo kubera n’inzoga yari yanyoye yafashe icyemezo, atangiye gusenya inzu, ubuyobozi bwiyambaje inzego z’umutekano ziramufata ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Muhoza”.
SP Mwiseneza arashishikariza abaturage kwirinda gufata ibyemezo bishobora gutera amakimbirane no kuba byatera impfu, abasaba kujya babimenyesha ubuyobozi cyangwa bakagana inkiko.
Ati “Icyo nabwira abaturage ni uko igihe ugize ikibazo cyo kutumvikana n’uwo mwashakanye, udakwiye gufata icyemezo nk’iki uyu mugabo yafashe, gusenya inzu, gutema amatungo bijya bibaho, gutema imyaka cyangwa se kurwana bagakomeretsanya bishobora gutera impfu, ukwiye kugana ubuyobozi bukabagira inama”.
Arongera ati “Iyo byanze ugana inkiko, nibyo bivamo icyemezo kirambye kandi kidafite ingaruka, naho iteka ryose iyo ushatse gufata ibyemezo bishingiye kuri kamere bigira ingaruka zitari nziza”.
Ohereza igitekerezo
|
Ngo umuntu ahunga ikimwirukankana ntahunga ikimurimo; ntaho abakinze iyo abona uwo mugore mwibaze ibyo yari kumukorera; mumushyire mu igororero murebe ko yazavamo yaciye akenge cg agaruke muri sosiyete asohoze umugambi we wo kwica no kurimbura.
Uwomugabo ayonamahano gufata umwanzuro wokwisenyera inzu ngo ariguhima uwo mugore wambere bashakanye banabyaranye ubwosesuguhohotera uwomwana babyaranye birababaje uwomugabo nahanwe bakurikije amategeko .