Musanze: Yafatiwe mu cyuho arimo ataburura imbuto mu murima

Umugabo yafatiwe mu cyuho ataburura imbuto y’ibirayi, byari byatewe mu murima w’umuturage ahita atabwa muri yombi. Abamuzi bakaba bavuze ko basanzwe bamukekaho ubujura bw’imyaka muri ako gace.

Yafashwe amaze kugeza mu biro birenga 70
Yafashwe amaze kugeza mu biro birenga 70

Uwo murima w’uwitwa Ntakirutimana, uherereye mu Mudugudu wa Myase Akagari ka Kaguhu mu Murenge wa Kinigi. Ukekwaho ubwo bujura akaba yawufatiwemo mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki 21 Kamena 2023.

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kaguhu Ishimwe Aimé, agira ati "Nyiri uwo murima abakozi be bari biriwe bawuteramo imbuto y’ibirayi dore ko turi no mu gihe cy’iterwa ryabyo. Uwo mugabo rero yahengereye amasaha y’igicuku ageze ajyamo arabitaburura, abawumusanzemo bamugezeho amaze kugeza mu biro birenga 70. Yagendaga acukura aho bari babiteye, akabikuramo akongera agasubizaho itaka ku buryo na nyiri umurima atari kuzarabukwa ko byigeze byibwa. Bamufashe ku bufatanye bw’uwari wahawe akazi ko kurinda uwo murima, abari ku irondo n’abagize komite nyobozi y’umudugudu".

Akagari ka Kaguhu ni hamwe mu hantu hahingwa ibirayi ku buso bugari ugereranyije n’ibindi bihingwa bihera. Muri iki gihe by’umwihariko bari mu ihinga banatera imbuto, ngo abajura badukanye amayeri yo gucunga abahinzi ku jisho bagacukura imbuto baba bateye, cyangwa bakanarandura imyaka bakajya kuyigurisha cyangwa kubirya.

Ishimwe ati "Ibyo byaba ari nabyo byateye nyiri umurima kuwushyiramo umurinzi wo kubicungira umutekano, ku bw’amakenga yagize y’uko bashobora kubicukura. Ni nabyo byanafashije mu gutuma uwo mugabo wabicukuraga atahurwa ahita atabwa muri yombi. Amakuru dufite ni uko uwo murima bari bawuteyemo ibiro 400 by’imbuto y’ibirayi. Imanizabayo rero yafashwe ataragera ku mugambi yari afite wo kubimaramo byose".

Abishora mu bujura nk’ubu baburirwa kubucikaho kuko inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano ziri maso, kandi ziteguye kubatahura no kubiryoza ubifatiwemo.

Abahinzi na bo abashishikariza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, no gutanga amakuru y’abishora mu bujura nk’ubwo kuko bwambika benshi isura mbi.

Yakomeje abibutsa ko bafite inshingano zo kubahiriza ingamba zose zituma bakora ubuhinzi bwongera umusaruro kandi ufite ireme.

Nyuma yo gufatwa, ukekwaho ubwo bujura yahise ashyikirizwa Polisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntibizoroha pe! Hanze aha hameze nabi!!! Bigeze aho abajura biba imputo yamaze gutabwa mu murima!! Murumva aho ubujura bugeze??

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 22-06-2023  →  Musubize

Mwaramutse neza uwibye agomba guhanwa namategeko kuko turimugihugu kigendera Kumategeko dukeneye umutekano mubanyarwanda twitezimbere abo gutuma tudaterimbere rero bagomba kwigishwa murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 22-06-2023  →  Musubize

Mwaramutse neza uwibye agomba guhanwa namategeko kuko turimugihugu kigendera Kumategeko dukeneye umutekano mubanyarwanda twitezimbere abo gutuma tudaterimbere rero bagomba kwigishwa murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 22-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka