Musanze: Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yeguye

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, yeguye ku mirimo ye.

Andrew Rucyahana Mpuhwe
Andrew Rucyahana Mpuhwe

Rucyahana yatangaje ko kwegura ku mirimo ye ari umutimanama we wabimutegetse, kubera amakosa aherutse gukora yo kwitabira igikorwa cyo kwimika Umutware w’Abakono.

Yagize ati “Umutimanama wanjye wantegetse kwegura kubera amakosa nakoze yo kwitabira ibirori nka biriya, simbanze gushishoza ngo ndebe ingaruka byatera muri sosiyete y’u Rwanda, mpitamo kwegura abandi bayobozi nabo bafite uko babitekereje, ariko jyewe neguye ndumva ntakomeza kuyobora kubera ariya makosa nakoze”.

Rucyahana avuga ko kwitabira iyimikwa ry’umutware w’Abakono kandi ari umuyobozi, byamuteye kumva atasubira mu baturage kugira icyo ababwira, kuko atatanze urugero rwiza rw’umuyobozi wari ubahagarariye, nyuma yo kwitabira igikorwa cyarebaga abantu bamwe.

Ati “Ndumva atari umwanya mwiza wo kuba nakomeza kuyobora, ahubwo ndumva ari umwanya mwiza wo kuba najya ku ruhande hakagira abandi bajya muri izo nshingano kugeza igihe Abanyarwanda n’ubuyobozi bazumva ko nakongera kugira umusanzu ntanga mu kubaka u Rwanda, bakampa izindi nshingano”.

Rucyahana avuga ko yitabiriye ibyo birori nk’umutumirwa, kuko yari yatumiwe n’umwe mu banyamuryango b’Abakono.

Yongeraho ko azakomeza imirimo yakoraga yo kwikorera, mbere y’uko aza mu buyobozi.

Rucyahana yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kubakira ku Bunyarwanda bakirinda ikintu cyose cyabacamo ibice, bakirinda amacakubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Wowe HAKIZIMANA Jean Paul, ntabwo gufunga abantu ariwo muti, kuba umuntu yasabye imbabazi akiha n’igihano cyo gutakaza akazi nabyo ubwabyo wabiha uburemere.Gutanga imbabazi ni umuco mwiza cyane cyane kuwazisabye.

Ntukifurize umuntu gufungwa kuko nawe byakubaho, ntamuntu udakosa wabona.

UBUTWARI yanditse ku itariki ya: 25-07-2023  →  Musubize

Kubwanjye Mbona kwegura bidahagije umuntu wese wagaragaye muri kiriya gikorwa ari umuyobozi akwiye gufungwa kuko bigaragarako agifite ingengabitecyerezo yo kongera kubibamo abanyarwanda amacakubiri.rero nkumuyobozi ufite abaturage munshinganoze mukarere ndetse nuwahize ari Minisitiri wubutegetsi bwigihugu Gatabazi rwose mukwiye gushikirizwa ubutabera dore nuku Genocide yatangiye none namwe mutangiye kuzana ironda Bwoko mwimika abatware banyu? Rero RIB rwose mbona yakora akazi kayo Gusaba imbabazi ntibihagije rwose kuko nejo nabandi babikora igiti kigororwa kikiri gito mukwiye kugororwa dufite ubuyobozi bumwe kandi bureberera buri muturage butarobanuye.ngo niki nkiki.mwe rero aya macakubiri mufite ntaho azabageza rwose. Dukomere kugihango cya NDUMUNYARWANDA ubwo bukono mububike mumitima yanyu kugeza ituritse mwebwe ubwanyu mutaturoze mumutwe

HAKIZIMANA JEAN PAUL yanditse ku itariki ya: 25-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka