Musanze: Uwashakishwaga akekwaho gukomeretsa se yafashwe

Umusore w’imyaka 27 wo mu Kagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Muhoza, aho yafashwe yihishe nyuma y’ibyumweru bitatu ashakishwa ngo akurikiranweho icyaha yakoze cyo gukomeretsa se bikomeye, amukubise ibuye mu mutwe.

Yafashwe nyuma y'ibyumweru bitatu yihishahisha
Yafashwe nyuma y’ibyumweru bitatu yihishahisha

Yafatiwe mu mukwabu wakozwe n’inzego z’umutekano n’abaturage ku wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023, aho bashakishaga uwo musore nyuma yo gutoroka, birangira bamufashe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye Kigali Today ko uwo musore yamaze gufatwa, aho yahise ashyikirizwa RIB, nyuma y’uko ahamagawe inshuro eshatu atitaba.

Ati “Uyu musore yafashwe na Polisi ikorera kuri station ya Cyuve ku bufatanye n’abaturage ku itariki 25 Nyakanga 2023, aho akurikiranweho icyaha cyo gukubita se ibuye mu mutwe akamukomeretsa, yabikoze ku itariki 02 Nyakanga 2023 ahita atoroka”.

Arongera ati “Yashakishwaga na RIB aho yamuhamagaye inshuro eshatu ntiyitaba, nyuma yuko se atanze ikirego, ubu akaba yamaze gufatwa”.

Ngo uwo musore asanzwe akekwaho ubujura bushikuza, aho atungwa agatoki n’abaturage, bamushinja kuba mu bo bita ibihazi bamburira abaturage mu nzira, dore ko ngo agaragara ku rutonde rw’abakekwaho ubujura bashakishwa.

SP Mwiseneza, arasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, umuntu wese babona agaragaza imyitwarire mibi muri sosiyete cyangwa uvugwaho ubujura, bagahita babimenyesha inzego zishinzwe umutekano agafatwa, akagirwa inama cyangwa akajyanwa mu bigo ngororamuco.

Mu bakomeje kugaragara cyane muri ibyo bikorwa bibi, SP Mwiseneza, aratunga agatoki urubyiruko, ari naho ahera abasaba gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere, aho gutegereza gutungwa n’iby’abandi bavunikiye.

Ati “Kubera ko abakunze kugaragara muri ibi bikorwa by’ubujura bushikuza ari urubyiruko kandi rufite amaboko yo gukora, bakura amaboko mu mufuka bagakora bagashaka ibibatunga, aho gutegereza gukizwa n’uko bibye, kandi ntabwo bizabahira, kuko inzego z’umutekano cyane cyane Polisi iri maso, ibyo bintu barimo ntabwo bizabahira”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka