Musanze: Uwakorewe ihohoterwa mu cyunamo yahawe ubufasha
Umugore witwa Justine Nyiraneza utuye mu kagali ka Cyabararika, umurenge wa Muhoza wakorewe ibikorwa by’itotezwa n’abantu bataramenyekana mu cyumweru cy’icyunamo, yahawe ubufasha n’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru INES Ruhengeri.
Aba banyeshuri bagejeje kuri Nyiraneza amabati yo gusana ubwiherero bwe bwari bwarasakambuwe, ahabwa matela yo kuryamaho, ibikoresho by’isuku, ibyo kurya ndetse n’amafaranga, kugirango bongere kumugaruramo ikizere cy’ejo hazaza.
Nteziryayo Richard, umuyobozi w’umuryango rusange w’abiga muri INES Ruhengeri, avuga ko nk’abanyeshuri b’ishuri rikuru, bafite inshingano yo kwegera abababaye, ndetse n’abahohotewe kugirango babasubizemo imbaraga.
Ati: “Twiyemeje kuremera Nyiraneza, nyuma y’uko akorewe ibikorwa by’ihohoterwa, byatumye atakaza ikizere cyo kubaho, cyane ko ibi bikorwa yabikorewe inshuri irenze imwe”.

Justine Nyiraneza, ashimira aba banyeshuri, akemeza ko hari igihe cyageze akumva kubaho ntacyo bikimumariye. Gusa ngo ubu abonye ko hari abantu bamuri hafi kandi bifuza ko akomeza gutera imbere.
Ati: “Maze iminsi ndwaye, numva ntashobora no kurya, nkumva nifuza urupfu, nkumva mfite ikibazo cyo gusohoka kandi n’ababikoze nta kibazo bafite. Cyakora mungaruriye imbaraga kubera ubuvandimwe munyeretse”.
Uyu mugore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, afite inka yatemewe inka bakayikura ihembe, bakanamusenyera ubwiherero.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Inzego zibanze ziba zibazi. Twese ntawutaruzi umurozi,umujura cyangwa undi mugizi wa nabi kucyaro. Nka ba maneko ba Polisi cyangwa RDF bakora iki? Umupfakazi koko?
Ubundi se izo mbwa z’inkozi z’ibibi ubwi zimajije iki?Umuntu muzima akazindurwa no gusenya umusarane no gutema inka amahembe?!!Ni akumiro.Njye nabagira inama yo kujya hagaragara bagasaba imbabazi bakareba ko bavanaho urubobi rubari ku mutima naho ubundi baramwaye rwose!!
Aba banyeshuri bakoze igikorwa cyiza cyane kandi gikwiye kutubera intangarugero. Ni twe tugomba kwiyubakira igihugu, tukiha agaciro, kuko ntawundi wakaduha.
Ndashima aba banyeshuri basuye uriya mu mama.Bakomerezaho kandi gusura no gufasha abacitse ku icumu biratureba twese abaturage.