Musanze: Uwaherukaga gupfusha inka eshatu icyarimwe yashumbushijwe

Ihuriro ry’Aborozi bo mu Murenge wa Muhoza, rifatanyije n’Abakozi bo mu Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo kamere mu Karere ka Musanze, bashyikirije Munyampamira Ildephonse, inyana nyuma y’uko izo yari yoroye eshatu, zose zaherukaga gupfira icyarimwe.

Munyampamira n'umugore we bishimiye inyana bashumbushijwe
Munyampamira n’umugore we bishimiye inyana bashumbushijwe

Muri Werurwe 2021, nibwo inka eshatu za Munyampamira, umuhinzi wabifatanyaga no kororera mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, zapfuye nyuma yo gufatwa igitaraganya n’uburwayi, bikekwa ko zari zagaburiwe ibihumanya.

Ubwo ibyo byabaga, tariki 13 Werurwe 2021, Kigali Today yabagejejeho inkuru, yari ifite umutwe ugira uti ‘Umworozi ari mu gahinda k’inka ze bikekwa ko zarozwe’.

Nyuma y’amezi akabakaba arindwi yari ashize, ku wa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021 ubwo yashyikirizwaga inka yo kumushumbusha, Munyampamira Ildephonse wari utagifite icyizere cyo kongera korora mu gihe cya vuba, yishimiye kongera korora.

Yagize ati “Nyuma yo gupfusha izo nka, nibazaga ahandi nzakura ubundi bushobozi nkavuga nti n’iyo yaba inka imwe nkongera gutangira bundi bushya, ariko nkabona ari ibintu ntazageraho mu buryo bworoshye, bitewe n’uko ntari nakabonye ubushobozi. Muri iki gihe, nari mbayeho mpanganye n’uko ubuhinzi bwahungabanye kuko ntakibona ifumbire, ndetse n’abana batakinywa amata. Kuba rero ikiraro cyongeye gusubiramo inka, ni ikintu cyantunguye cyane. Ndababwiza ukuri, binteye akanyamuneza n’ibyishimo byo kuba mpawe iyi nka, nkongera korora”.

Bahurije ubushobozi hamwe bagura inyana yo gushumbusha Munyampamira
Bahurije ubushobozi hamwe bagura inyana yo gushumbusha Munyampamira

Ati “Ubu icyo ngiye gukora ni ukuyitaho nyifate neza, yororoke, bizamfashe kuzanzamura imyaka yari yararumbye no mu muryango twongere kunywa amata. Ndashimira aba bagiraneza, bagendeye ku rugero rwiza, dutozwa na Leta yacu y’Ubumwe, ihora itoza abaturage bayo gushyira hamwe, no kwishamo ibisubizo”.

Ngendahayo John, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Umutungo kamere mu Karere ka Musanze, avuga ko biyemeje guhuriza hamwe ubushobozi bwo gushumbusha uyu muturage, mu rwego rwo kumushyigikira no kumurinda kwisanga mu bukene.

Yagize ati “Twumvise ari ibintu bidasanzwe kuba inka eshatu umuntu yororeye hamwe zipfira icyarimwe. Birumvikana ko yahombye mu buryo bukomeye. Ni na yo mpamvu tukimara kubyumva, byaduhagurukije, dufatanya mu bukangurambaga twakusanyirijemo amafaranga, buri wese uko ashobojwe, tubasha kugura inka y’inyana; ari na yo twamushyikirije”.

Ati “Icyo tugamije ni ukugira ngo asubize mu kiziriko, akomeze ubworozi, ntakomeze guheranwa n’agahinda ngo acike intege. Ni muri bwa buryo bwo gufatanya no gukumira ko hagira umunyarwanda usubira inyuma”.

Umuryango washyikirijwe iyi nyana wiyemeje kuyifata neza ikazororoka
Umuryango washyikirijwe iyi nyana wiyemeje kuyifata neza ikazororoka

Hakizimana Rwisebura Jacques, ukuriye Ihururiro ry’Aborozi bo mu Karere ka Musanze, asaba aborozi kwita ku matungo, bayagaburira, bayavuza kandi bakurikirana ubuzima bwayo bwa buri munsi, babigira ibyabo mu rwego rwo gushimangira intego yo kugwiza ubworozi bwa kijyambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka