Musanze: Urujijo ku murambo w’umukobwa basanze umanitse mu giti

Mu Kagari ka Buramira mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 12, basanze amanitse mu giti cya avoka aziritse mu ijosi umwenda asanzwe yambara.

Nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Nteziryayo Epimaque, ngo amakuru bayabwiwe n’abaturage ejo ku wa mbere tariki 19 Nyakanga 2021 mu ma saa tatu n’igice, bavuga ko babonye umurambo w’umwana umwanitse mu giti cya avoka.

Ngo hari abari babonye uwo mwana mu gitondo muri icyo giti ari kumwe n’ababyeyi be basoroma avoka, ariko ngo mu minota mike batungurwa no kumubona amanitse muri icyo giti nk’uko Gitifu Nteziryayo akomeza abivuga.

Agira ati “Ngo uwo mwana yari yabyutse ari guca avoka muri icyo giti ababyeyi be bahari nta kibazo, mu kanya gato undi mwana ngo ni bwo yahatambutse amubona amanitse mu giti yejuru aziritse mu ijosi umupira we w’imbeho asanzwe yambara ariko urimo amapfundo”.

Uwo muyobozi, avuga ko uwo mwana ari mu bamaze iminsi bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza, dore ko asanzwe yiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kitabura muri uwo murenge, avuga ko urupfu rwe ruteye urujijo nyuma y’uko yanavuganye n’ababyeyi be, ndetse bakavuga ko uwo mwana bamukunda kubera ko ngo asanzwe yitonda.

Ati “Ni umwana ukiri muto cyane w’imyaka 12, ndetse ari mu barangije ibizamini bisoza amashuri abanza yari yiteguye kujya mu yisumbuye, navuganye na se na nyina nsanga hagati y’ababyeyi nta kibazo gihari, noneho mbabajije ko nta kibazo cyari gihari hagati yabo n’uwo mukobwa, bambwira ko nta kibazo bari bafitanye ko yari umwana mwiza banemera kandi witonda, mbese na bo byabayobeye”.

Ubuyobozi buvuga ko nyuma yo kubimenyesha Police na n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo izo nzego zombi zahageze zikora ibyo zishinzwe, nyuma umurambo ujyanwa mu bitaro bya Ruhengeri, ariko ngo isuzumwa ryawo rikaba rigiye gukorerwa mu bitaro bya Kacyiru mu rwego rwo kumenya neza icyamwishe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko I Musanze kuki hatajya habura amakuru kenshi nabi,
Gitifu wakubise abaturage, hotel Zanze kuzura,abakinnyi ba Musanze basinda bagashwana,....

Alias yanditse ku itariki ya: 21-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka