Musanze: Uruhinja ruhitanywe n’impanuka inakomeretsa batatu

Uruhinja rw’amezi ane rwahitanywe n’impanuka y’imodoka, yanakomerekeje abandi bantu batatu barimo umubyeyi wari uruhetse.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bugese, Akagari ka Mburabuturo, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze, mu ma saa tatu z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama 2022.

Imodoka yo mu bwoko bwa Chevrolet yari itwawe n’umukerarugendo, bivugwa ko akomoka mu gihugu cya Kenya, yaturukaga i Nyakinama yerekeza mu Mujyi wa Musanze, ubwo yari igeze muri ako gace, yagonze abanyamaguru bane, barimo bagenda iruhande rw’umuhanda, harimo n’umwana w’uruhinja wari uhetswe n’umubyeyi we, wahise ahasiga ubuzima, mu gihe uwo mubyeyi hamwe n’impanga y’uwahitanwe n’impanuka ndetse n’abandi bagore babiri bari kumwe bagenda, bakomeretse byoroheje.

Amakuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, avuga ko impanuka yaba yatewe n’imiyoborere mibi no kutaringaniza ikigero cy’umuvuduko by’uwo mukerarugendo wari utwaye icyo kinyabiziga, witwa Musungu Francis Opondo, ari na byo byatumye imodoka ita umukono yarimo isanga abo banyamaguru aho bagenderaga irabagonga.

Impanuka ikimara kuba, uwari utwaye imodoka yahise ashyikirizwa Polisi Station ya Muhoza, mu gihe umurambo ndetse n’abakomerekejwe n’iyo mpanuka, bahise bajyanwa ku bitaro bikuru bya Ruhengeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka