Musanze: Urubyiruko rwiyemeje kuza imbere mu gusubiza ibibazo byugarije abaturage

Urubyiruko rusoje amashuri yisumbuye rwo mu Karere ka Musanze, rwatangiye Urugerero rudaciye ingando, ruvuga ko rugiye gukorana umurava rukagaragaza umusanzu ufatika mu gusubiza ibibazo byugarije abaturage, mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’Igihugu.

Mu bikorwa urubyiruko rugiramo uruhare harimo no kubakira abatishoboye
Mu bikorwa urubyiruko rugiramo uruhare harimo no kubakira abatishoboye

Ibi urwo rubyiruko rwabigarutseho mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda y’Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 11, yitabiriwe n’intore z’urubyiruko rwasoje umwaka w’amashuri yisumbuye 2022-2023; ku rwego rw’Akarere ka Musanze, igikorwa kikaba cyabereye mu Murenge wa Busogo ku wa Mbere tariki 25 Nzeri 2023.

Urwo rubyiruko ruvuga ko hari ibibazo byinshi bikibereye abaturage inzitizi mu iterambere ryabo, rubona ko rukwiye kugiramo uruhare kugira ngo bibonerwe ibisubizo.

Kabera Jayden ati “Turacyafite imiryango myinshi itishoboye idafite aho iba, bigaragara ko igisubizo gikwiye kuva mu bufatanye bwacu nk’urubyiruko. Mu ndangagaciro twagiye twigishwa tukiri ku ntebe y’ishuri, harimo no kuba hari icyo twakora duhuje imbaraga tugateza imbere Igihugu cyacu. Ubu rero iki ni cyo gihe cyo kubishyira mu bikorwa dufatanyije nk’urubyiruko, kandi dufite icyizere n’ishyaka by’uko tuzabigeraho mu buryo bworoshye”.

Igikorwa cyitabiriwe n'abantu banyuranye
Igikorwa cyitabiriwe n’abantu banyuranye

Uwingeneye Emmanuella na we ati “Hari ibikorwa remezo byinshi nk’imihanda n’ibindi bikeneye kubungabungwa cyane cyane muri iki gihe cy’imvura turimo, kuko iba yaraguyemo ibitengu cyangwa yaramezemo ibyatsi. Ibyo duteganya kubikoraho ari nako dusibura inzira zitwara amazi kugira ngo imihanda yongere ibe nyabagendwa”.

Ati “Amaboko yo kubikora twe nk’urubyiruko turayafite kandi twiteguye gukorana umurava, duharanira kuba ab’imbere mu kuzamura iterabere ry’Igihugu cyacu, binyuze muri uru rugerero twatangiye dore ko n’amaraso ya gisore tuyafite”.

Ibikorwa Intore z’Urubyiruko rwitabiriye Urugerero rw’Inkomezabigwi mu byiciro byabanjirije iki, bishimwa n’abaturage bemeza ko hari urwego rufatika rw’imibereho byabagejejeho.

Urugero ni nk’urw’umuturage witwa Nyiraguhirwa Florida wo mu Mudugudu wa Murenzi Akagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Musanze, wubakiwe inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro byiyongeraho ubwiherero ndetse n’igikoni.

Urubyiruko rwatangiye Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 11
Urubyiruko rwatangiye Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 11

Ibikorwa bisa n’ibi byanakozwe mu yindi Mirenge ahasanwe imihanda, kubaka uturima tw’igikoni, gushishikariza abaturage kurwanya imirire mibi, kubungabunga ibidukikije n’ibindi.

Urubyiruko mu mihigo bahigiye imbere y’ubuyobozi harimo gukomereza aho bagenzi babo bagejeje, bibanda by’umwihariko ku mihigo Akarere kiyemeje gushyira mu bikorwa harimo no gushishikariza imiryango gusubiza abana mu ishuri, gukumira ibyaha birimo n’inda ziterwa abangavu n’ibindi.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze, Hamiss Bizimana, yababwiye ko kugira ngo ibyo biyemeje babigereho, bisaba kurangwa n’ishyaka n’imico myiza.

Ati “Umuntu ntiyaba anywa ibiyobyabwenge ngo agire imitekerereze y’ikintu gifatika yamarira Igihugu. Mugomba kuzirikana ko tugifite ibibazo duhanganye nabyo byugarije imiryango birimo amakimbirane, umwanda ndetse n’ubukene. Amaboko n’ibitekerezo byanyu nk’urubyiruko birakenewe cyane kugira ngo tubashe kubihashya burundu kandi kubishobora nyabyo birabasaba kuba mushyize imbere imyitwarire ndetse n’imico bibereye Umunyarwanda”.

Yababwiye kandi ko kubaka Igihugu n’iterambere rirambye, bisaba kurwanya amacakubiri bivuye inyuma, bagaharanira kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda.

Meya Hamiss Bizimana yabwiye urubyiruko ko kugera ku ntego zarwo byajyana n'imyitwarire mizima
Meya Hamiss Bizimana yabwiye urubyiruko ko kugera ku ntego zarwo byajyana n’imyitwarire mizima

Mu mirenge yose igize Akarere ka Musanze, mu gihe cy’amezi atatu Urugerero ruzamara, urubyiruko ruzajya rukora ibikorwa rutaha mu miryango yabo. Ababarirwa mu 1400 bakaba bamaze kwiyandikisha kandi imibare iracyiyongera kuko kwiyandikisha bigikomeje.

Mu Turere twose tw’Igihugu abasaga ibihumbi 77, bakaba ari bo bitezwe kuzakora Urugerero rudaciye ingando.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nongeye kubasuhuza ndi umunyeshuri muri kamunuza ya INES RUHENGERI nkaba niga ikoranabuhanga . nkaba nasabaga ko mwampfasha kumpa ibibazo bimwe na bimwe byaba byugarije akarere ka musanze by’ingenzi ngo ndebe ko ikoranabuhanga twiga muri INES RUHENGERI twagifashija tubikemura .murajoze

Gildas KWITONDA yanditse ku itariki ya: 16-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka