Musanze: Urubyiruko rwiyemeje guhindura abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, baremeza ko bakibona ingengabitekerezo ya Jenoside aho batuye, cyane cyane ikagaragara mu bageze mu zabukuru, bakaba bafashe ingamba zo kubahindura.

Biyemeje guhindura abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside
Biyemeje guhindura abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

Ni ibyo bagaragarije mu nyigisho zivuga ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, bagejejweho na bamwe mu bagize Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF-Rwanda).

Ni muri gahunda ya AGPF ikomeje kugirira mu turere twose tw’Igihugu, bahura n’urubyiruko mu rwego rwo kurusobanurira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni gahunda kandi igamije gufasha urubyiruko kurushaho kumva neza amateka ya Jenoside, kugira ngo barusheho kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo, ukaba n’umwanya kandi wo gutoza urubyiruko gusigasira amahitamo y’Abanyarwanda yo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa byabo.

Mu Karere ka Musanze abagize AGPF-Rwanda, bari bahagarariwe na Depite Nirere Marie Thérèse ari na we Visi Perezida w’iryo huriro, na Depite Mpembyemungu Winifride, nyuma yo gusobanurira urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rwahawe umwanya rugaragaza ibitekerezo.

Basobanuriwe byimbitse amateka ya Jenoside
Basobanuriwe byimbitse amateka ya Jenoside

Abenshi mu babajije ibibazo, ni abemeza ko ingengabitekerezo ya Jenoside bakiyibona aho batuye, cyane cyane mu bageze mu zabukuru.

Urugero ni urw’umwe muri urwo rubyiruko wabonye umuryango baturanye utoteza umuhungu wabo, ngo n’uko ashaka kurongora umukobwa wo mu muryango badahuje ubwoko.

Ati “Ati hari abantu bamwe bakigira amacakubiri, bagakomeza guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Hari umwana twiganaga ngiye kumusura iwabo dusanga barimo kuganira ibintu bijyanye n’ubukwe umusore wabo yiteguraga kurongora, numva nyina aravuze ati ariko uriya muntu ugiye kuzana, iwabo ntibakora”.

Arongera ati “Njye nagize amatsiko ndatekereza nti umuntu ufite amaboko abuzwa n’iki gukora, mbaza uwo mubyeyi nti uwo muntu ni gute adakora, arambwira ngo umukobwa ugiye gushakana n’umuhungu we ni Umututsi kandi Abatutsi ntibakora, naratashye mbiganiriza Papa ambwira ko ibyo ari amateka ya kera yamaze guhinduka. Papa arambwira ngo ninjye kubibwira Mudugudu, mbigejeje kwa Mudugudu uwo mubyeyi baramuganiriza, icyo nshimira Imana ni uko yamaze guhinduka”.

Mukabihezande Justine, umwe mu bavuze icyo agiye gukora
Mukabihezande Justine, umwe mu bavuze icyo agiye gukora

Nyuma yo kwigishwa bagasobanurirwa amateka ya Jenoside, banigishwa n’uburyo bagomba kurwanya ingengabitekerezo yayo, urwo rubyiruko twatashye rufashe ingamba.

Mukabihezande Justine ati “Icyo dukuye muri ibi biganiro, amateka yaranze Igihugu cyacu n’ubwo ashaririye ariko ni ngombwa kuyavuga kugira ngo tuyakuremo isomo. Twabonye ko hari ababyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, tugiye kubigisha tubafasha gake gake kugeza bahindutse”.

Niyitegeka Cyprien ati “Ubutumwa baduhaye ntabwo ari ugutokora ifuku, twamaze gusobanukirwa neza ububi bwa Jenoside n’ingaruka yagize ku Banyarwanda, tumaze gukora ibikorwa byinshi iwacu bikangurira Abanyarwanda kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside. Turabizi ko hari abageze mu zabukuru bakomeje gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana, turahari nitwe bo kubahindura, kuba dufite ubuyobozi bwiza, Abadepite bakaza kutwigisha ni impamba nziza kuri twe”.

Akeza Edda ati “Twaganirijwe byinshi ku mateka ya Jenoside, abenshi ntitwariho ariko turabizi ko byari ibikorwa bibi cyane, ntabwo ari ngombwa kubipfukirana, hari ababyeyi muri iki gihe bafite imyumvire mibi, turahari tugiye kubigisha kugira ngo abo basaza n’abakecuru bagifite ingengabitekerezo mbi, tubigishe nta kabuza tuzabahindura, ndi Umunyarwanda ngomba gushyigikira Igihugu cyanjye mparanira kukirinda amacakubiri”.

Urubyiruko rwihaye umukoro wo guhindura abakuze bakibaswe n'ingengabitekerezo ya Jenoside
Urubyiruko rwihaye umukoro wo guhindura abakuze bakibaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ni ibiganiro byahaye icyizere Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, avuga ko kuganiriza urubyiruko ayo mateka ashaririye yagejeje Igihugu kuri Jenoside bibafasha gukosora, atuma urwo rubyiruko ruba intumwa z’impinduka, ijwi rya gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kuba amaboko afasha Igihugu kubaka ibyasenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Depite Nirere Marie Thérèse washimishijwe n’ibitekerezo yasanganye urwo rubyiruko, mu ngamba zo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko ubushake bwabo butanga icyizere cy’u Rwanda rw’ejo hazaza.

Uwo muyobozi yasabye akarere gufasha urwo rubyiruko kurangiza inshingano, ati “Uru rubyiruko turarwifashisha noneho za mbaraga zakoze ikibi zifashishwe mu gukora icyiza, dukure amateka mu bakuze bashyizwemo yo kwanga Abatutsi, yo gutandukanya Abanyarwanda bituma habaho Jenoside. Dushyire imbaraga mu rubyiruko rwacu turukoreshe akarere gategure ibiganiro bitandukanye gasange umuturage, ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda bigaruke, cyane cyane ku bumwe bw’Abanyarwanda kuko niyo sano yacu”.

Depite Nirere Marie Thérèse
Depite Nirere Marie Thérèse

Mu bindi urubyiruko rwasabye ni ugufashwa gusura inzibutso za Jenoside n’ingoro y’amateka yaranze urugamba rwo kubohora Igihugu.

Meya Ramuli yashimishijwe n'ubumenyi urubyiruko rukuye mu biganiro bivuga ku mateka ya Jenoside
Meya Ramuli yashimishijwe n’ubumenyi urubyiruko rukuye mu biganiro bivuga ku mateka ya Jenoside
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka