Musanze: Urubyiruko rwasoje amasomo y’Irerero ry’Umuryango FPR-Inkotanyi rwiyemeza kuba intangarugero

Urubyiruko rubarizwa mu muryango FPR-Inkotanyi rwo mu Karere ka Musanze rwasoje icyiciro cya gatatu cy’amasomo yiswe ‘Irerero ry’Umuryango’, ruvuga ko rugiye kugira uruhare mu gusigasira ibyo Igihugu cyagezeho, gushyira hamwe no kugendera kure amacakubiri kugira ngo bazabashe kugeza Igihugu ku iterambere, ndetse rukabera urugero abandi.

Amasomo y'Irerero ry'Umuryango FPR-Inkotanyi agamije kwereka urubyiruko gahunda n'icyerekezo cy'uyu muryango
Amasomo y’Irerero ry’Umuryango FPR-Inkotanyi agamije kwereka urubyiruko gahunda n’icyerekezo cy’uyu muryango

Ibi babigarutseho ku cyumweru tariki 19 Werurwe 2023, mu gusoza ayo masomo bari bamaze igihe cy’amezi atatu biga. Yaribanze ku bijyanye na Politiki, amateka y’Igihugu, amahame shingiro ya FPR-Inkotanyi, kwihangira umurimo, uruhare rw’urubyiruko mu kubaka igihugu n’ibindi.

Uru rubyiruko ruhamya ko ari impamba izabafasha kugera ku bintu byinshi. Uwiringiyimana David ati “Twize uko twashyira imbere imitekerereze mizima kugira ngo bidufashe kugera ku cyerekezo cyiza n’ibikorwa by’ingirakamaro, kuko ari nabyo bifasha Igihugu kwiyubaka. Nk’urubyiruko rero twabonye iby’ingenzi twashyira imbere, harimo gukunda Igihugu, tukagendera kure ivangura kandi tukunga ubumwe; ibifite akamaro umwe azi cyangwa ashoboye akabisangiza abandi bikaba byadufasha kuzagera kure hashoboka”.

Urubyiruko 626 rwize ayo masomo, mu muhango wo kuyasoza rwari ruhagarariwe na bagenzi babo 45, barimo 15 bahize abandi ku rwego rwa buri Murenge mu yigize Akarere ka Musanze, bashyikirijwe ibihembo bigizwe n’igare buri umwe, hiyongeraho telefoni igezweho (Smart Phone) na seritifika.

45 bari bahagarariye abandi ni bo bitabiriye umuhango wo gusoza icyiciro cya gatatu cy'amasemo
45 bari bahagarariye abandi ni bo bitabiriye umuhango wo gusoza icyiciro cya gatatu cy’amasemo

Ibyo bihembo kandi byanashyikirijwe uwitwa Mukanoheli Valentine, hiyongereyeho ibihumbi 300. Uyu akaba yarahize abandi mu bahataniye ibihembo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, mu masomo bize.

N’ibyishimo byinshi abahembwe ngo bagiye kubyubakiraho bahange imirimo mishya ibateza imbere.

Yagize ati “Ndabyishimiye cyane kuko ari igishoro gifatika mpawe. Ubu iri gare ngiye gushaka umukozi uzajya aritwaraho abagenzi cyangwa imizigo amafaranga avuyemo njye nyazigama nagwira nzayakoreshe mu mishinga yagutse. Ikindi ni uko n’iyi telefoni bampembye ngiye kujya nyikoresha mu kuvuguruza abagoreka amateka y’Igihugu bakunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga. Mu by’ukuri ibi bihembo byose ni ingirakamaro”.

Buri mwaka, urubyiruko 8194, ruhabwa amasomo atuma rurushaho gusobanukirwa amahame remezo y’Umuryango FPR-Inkotanyi, agakorwa mu byiciro bibiri.

Mu Ntara y’Amajyaruguru uyu mwaka habarurwa abagera ku 2630 bitabiriye aya masomo, muri bo 1659 bakaba ari bo batsinze ikizamini bahawe ku rwego rw’iyi Ntara.

Zagabe Nyundo Olivier, ushinzwe Imiyoborere myiza mu Muryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, avuga ko kwigisha uru rubyiruko biri mu rwego rwo kububakira ubushobozi.

Yagize ati “Bahabwa inyigisho zikubiye mu masomo arindwi bamenyeramo umurongo ngenderwaho n’amahame remezo ya FPR Inkotanyi. Nk’umuryango ubumwe bw’Abanyarwanda, iterambere na demokarasi, dusanga ibi urubyiruko rubisobanukiwe neza rukabigira intego, ari imwe mu ntwaro ikomeye yabafasha kugaragaza ibitagenda bigakosoka, no gukomereza mu murongo w’ibyiza bihari, bakabasha kubaka ahazaza”.

Mukanoheli Valentine uri mu bahize abandi ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru yishimiwe gusoza aya masomo akanahemberwa kuba yarayatsinze neza
Mukanoheli Valentine uri mu bahize abandi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru yishimiwe gusoza aya masomo akanahemberwa kuba yarayatsinze neza

Abasoje icyiciro cya gatatu cy’Irerero, Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier, yabasabye gufatanya n’inzego uhereye ku Midugudu, Utugari n’Imirenge mu bukangurambaga bwibanda kuri gahunda za Leta zihabera, kandi rugashyira imbaraga mu gushishikariza urundi rubyiruko kwitabira amasomo y’Irerero, agiye gukomeza mu bindi byiciro biri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka