Musanze: Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwiyemeje kunyomoza abasebya Igihugu

Icyiciro cya kabiri cy’urubyiruko 385 rwibumbiye mu Muryango wa FPR Inkotanyi, rwasoje amasomo yiswe ‘Irerero’ ruhamya ko rutazigera rwihanganira abasebya Igihugu n’abavuga amateka yacyo uko atari; rukaba rwiyemeje kubavuguruza.

Uru rubyiruko rwahawe smartphones biyemeza kuvuguruza abagoreka amateka y'Igihugu
Uru rubyiruko rwahawe smartphones biyemeza kuvuguruza abagoreka amateka y’Igihugu

Muri aya masomo, urubyiruko rwari rumaze amezi atatu rukurikirana, rwatojwe ibijyanye Politiki, amateka y’Igihugu, intego n’imikorere y’inzego za FPR Inkotanyi, batozwa uburyo bwo kwihangira umurimo, uruhare rw’urubyiruko mu kubaka Igihugu, n’ibindi.

Urwo rubyiruko rwanakoze ingendoshuri, aho basuye ibice ndangamateka by’Igihugu bitandukanye, harimo n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri i Kigali ku Gisozi, ndetse n’Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu; mu rwego rwo guhuza amasomo bize n’amateka y’Igihugu.

Ni amasomo urubyiruko rwungukiyemo ibintu byinshi, rukemeza ko rugiye kubyubakiraho mu ntambwe idasubira inyuma, yo kubaka Igihugu no kucyitangira nk’uko babigarukaho.

Odette Nyiramahirwe, agira ati: “Hifashishijwe amateka y’u Rwanda mbere y’ubukoloni, mu gihe na nyuma yabwo, mu kutwereka ukuntu Igihugu cyasenyutse, n’uburyo cyabashije kwiyubaka, bigizwemo uruhare n’urubyiruko bagenzi bacu rwacyitangiye, bagamije gushakira ineza Abanyarwanda no kubaka ubumwe bwabo, ari na zo mbuto turimo gusarura ubungubu. Uru ndufata nk’urugero rwiza, twiyemeje gufatiraho, tugera ikirenge mu cya bagenzi bacu”.

Bahawe ibiganiro bituma barushaho gusobanukirwa amateka y'Igihugu
Bahawe ibiganiro bituma barushaho gusobanukirwa amateka y’Igihugu

Ni amasomo bagiye bakurikirana ku rwego rw’imirenge bakomokamo, banakora isuzumabumenyi, aho abahize abandi, bakomereje ku rwego rw’Akarere, ari na bo batoranyijwemo abagera kuri 45 bahagarariye abandi mu gikorwa cyo kuyasoza.

Aba banashyikirijwe telefoni za smartphones, maze biyemeza kujya bazifashisha mu kuvuguruza abakoresha imbuga nkoranyambaga, bagoreka amateka y’u Rwanda.

Umwe muri bo witwa Habinshuti Théogène, yagize ati: “Tubonye uburyo bworoshye butuma tuzajya tumenya amakuru yose anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, nka Twitter, Instagram, Facebook, YouTube n’izindi; aho tuzajya tubasha gusesengura ibivugwa ku Rwanda, ayo dusanze agamije kudusubiza inyuma, tuyavuguruze, kuko ubu noneho ubwo bumenyi bwose twamaze kubuhabwa muri aya masomo tumazemo iminsi”.

Chairman w’Umuryango wa RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier, yabwiye uru rubyiruko ati: “Amasomo mwahawe ni umusogongero w’ibanze, namwe murasabwa gushyiraho akanyu mukajya mwihugura kenshi, mwifashisha ikoranabuhanga, mukongera ubumenyi bw’amateka y’urwababyaye. By’umwihariko mukabasaba kuba abahamya b’intyoza mu gusobanurira abandi imigabo n’imigambi y’Umuryango RPF Inkotanyi n’intego zawo. Uko ubwo bumenyi muzarushaho kubusakaza, ni nako bizagenda bifasha benshi mu gusobanukirwa neza aho igihugu cyavuye, aho kigeze ubungubu n’aho kigana”.

Ramuli Janvier Chairman wa RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze(uri hagati) yasabye urubyiruko gukoresha neza ubumenyi bahawe basigasira ibyo Igihugu cyagezeho
Ramuli Janvier Chairman wa RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze(uri hagati) yasabye urubyiruko gukoresha neza ubumenyi bahawe basigasira ibyo Igihugu cyagezeho

Mu isesengura ryakozwe ku byo Igihugu gikomeje kugeraho, binyuze mu migabo n’imigambi ya RPF Inkotanyi, byagaragaye ko byarushaho gushinga imizi urubyiruko rubigizemo uruhare rufatika.

Iyi ni imwe mu mpamvu Umuryango RPF Inkotanyi, ukomeje gushyira imbaraga mu gutegura urubyiruko ruzakomeza gusigasira ibyiza no gukomeza kubishyigikira, binyuze mu masomo atangirwa mu Irerero.

Abasoje icyiciro cya kabiri cy’Irerero, cy’umwaka wa 2021-2022, basabwe kandi kujya gufatanya n’inzego ziri mu Midugudu, Utugari n’Imirenge; mu bukangurambaga bwibanda kuri gahunda zinyuranye zihabera, kandi rugashyira imbaraga mu gushishikariza urundi rubyiruko, kwitabira amasomo y’Irerero, agiye gukomeza mu cyiciro cya gatatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka