Musanze: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwatabaye umusore wari wugarijwe n’amavunja
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, rwahanduye amavunja umusore wo mu Kagari ka Cyogo mu Murenge wa Muko, wari umaze igihe yugarijwe n’indwara y’amavunja kugeza ubwo yari atakibasha kugenda neza.
Ni muri gahunda urwo rubyiruko rwihaye ijyanye n’isuku n’isukura, aho rukomeje ubukangurambaga rusura abaturage mu ngo, rububakira n’ingarani mu rwego rwo gukomeza kunoza isuku yo mu ngo.
Ubwo bageraga mu ngo z’imwe mu miryango igize Umurenge wa Muko ku uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2021, nyuma yo kubona ko rumwe muri zo rwugarijwe n’amavunja, byabaye ngombwa ko bawufasha kuyahandura bahereye kuri uwo musore ufite imyaka 23 wari urembye cyane, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Byiringiro Robert, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze.
Yagize ati “Ni gahunda iriho ijyanye n’isuku n’isukura, cyane cyane ku bijyanye n’ibikorwa by’ubukangurambaga, ariko na none icyo dukora ni ugusura abaturage muri buri rugo, aho twiyemeje no kubakira imiryango yose ingarani dutanga n’ubukangurambaga ku isuku ku mubiri no ku myambaro, ni na ho iyo dusanze hari abarwaye amavunja tubahandura, ariko si ukubahandura gusa tunabigisha no kugira ngo bashyireho akabo imyumvire ihinduke”.
Arongera ati “Uriya muryango urwaye amavunja twari tumaze iminsi tuwufiteho amakuru, dufatanyije n’abajyanama b’ubuzima n’ubuyobozi bw’umurenge, habayeho igikorwa cyo gushaka uburyo uriya musore twamuhandura amavunja dore ko twari tumaze n’iminsi twubakiye uriya muryango ingarani. Ni we duhereyeho kuko yari yugarijwe cyane ariko tuzafata n’undi mwanya duhandure n’abandi bagize umuryango we”.
Byiringiro yavuze ko uretse Umurenge wa Muko, bakomeje gusura n’indi mirenge bareba ko hari abandi baba barwaye amavunja, mu rwego rwo kubafasha kuyakira ariko banakomeza kubashishikariza isuku nk’uko babyiyemeje mu gukomeza kurwanya umwanda, hagamijwe guhesha agaciro Akarere ka Musanze gafite umujyi w’ubukerarugendo ugendwa n’abantu benshi, kandi ukaba ukurikira Kigali.
Byiringiro arasaba abaturage guhindura imyumvire, bava mu mwanda baharanira kugira isuku ku buryo baba intangarugero.
Ati “Musanze ni umujyi wunganira Kigali, umujyi ugendwa n’abanyamahanga, ni akarere k’ubukerarugendo kandi kakira abantu benshi. Turasaba abaturage gufasha urubyiruko rw’abakorerabushake mu rugamba rw’isuku turimo, tugendera hamwe twese kandi mu mujyo umwe, tugomba kuba indorerwamo nziza ibera urugero utundi turere mu isuku”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|