Musanze: Urubyiruko rw’abakorerabushake rurashimirwa akazi rwakoze muri Guma mu Rugo

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, rwashimiwe akazi gakomeye rwakoze mu minsi 15 akarere kamaze kari muri Guma mu rugo bahabwa amajire 250, nyuma y’uko umwe muri bo yitanze imodoka yo kubafasha kurushaho kunoza akazi.

Bahawe umwambaro mushya
Bahawe umwambaro mushya

Bashimiwe nyuma y’uko mu itangira rya gahunda ya Guma mu Rugo, ako karere kagiye kabonekamo abandura Covid-19 bakabakaba 100 kaza inyuma y’umujyi wa Kigali, mu gihe muri ubu imibare igenda igabanuka aho igeze muri za 20.

Ibyo ni byo ubuyobozi bw’akarere bufata nk’ubwitange bukomeye abakorerabushake bagiye bagaragaza, aho ngo bagiye bakora amanywa n’ijoro bareba ko ingamba zo kurwanya Covid-19 zubahirizwa.

CIP Speciose Kayitesi aganira n'urwo rubyiruko rw'abakorerabushake
CIP Speciose Kayitesi aganira n’urwo rubyiruko rw’abakorerabushake

Uwo murava n’ubwitange urwo rubyiruko rw’abakorerabushake rwakomeje kugaragaza, washimangiwe n’umwe muri urwo rubyiruko witwa Nsengiyumva Abdul Salam, waguze imodoka avuga ko n’ubwo ayiguze atari iye ku giti cye, ahubwo ari iyo gufasha Abanyarwanda kurwanya icyorezo cya Covid-19, aho yahise ayiha urubyiruko bagenzi be mu kubafasha mu ngendo zimwe na zimwe bakomeje gukorera hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Musanze.

Ni imodoka yamuritswe kuri iki Cyumweru gishize ubwo urwo rubyiruko rwashyikirizwaga umwambaro mushya (amajire 250), rwagenewe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze mu rwego rwo kubashimira ku kazi gakomeye bakomeje kugaragaza mu guhashya icyorezo cya Covid-19, banakora ibindi bikorwa bifasha abaturage mu mibereho myiza yabo, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Ruchyahana Mpuhwe.

Muri Guma mu rugo bagiye bafasha abaturage kwirinda COVID-19
Muri Guma mu rugo bagiye bafasha abaturage kwirinda COVID-19

Agira ati “Mbashimiye ibikorwa by’ubwitange bibaranga buri munsi, mukomeze ibi bikorwa murangwa n’ikinyabupfura kandi mwibuka ko kizira gutenguha Umukuru w’igihugu Paul Kagame, mukomeza gusigasira ibyagezweho kandi mukomeza guharanira kurwanya iki cyorezo cya Covid-19, mukomeza inzira murimo yo gukora ibikorwa bizamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage”.

Uwari uhagarariye urwego rwa Police mu Karere ka Musanze, CIP Spéciose Kayitesi, yashimye uruhare rw’abakorerabushake avuga ko ibikorwa byabo byivugira, abasaba gukomeza kurangwa n’ubwo bwitange kandi badacika intege, baharanira ko icyorezo cya Covid-19 kiranduka burundu.

Ni mu muhango watumiwemo abahuzabikorwa b’urubyiruko rw’abakorerabushake b’imirenge inyuranye igize Akarere ka Musanze, aho bashimangiye ko biteguye gukomeza gukorera igihugu baharanira ko icyorezo cya Covid-19 gicika burundu, kandi bakomeza n’ibikorwa batangiye byo gufasha abaturage mu iterambere.

Bagiye baganiriza abaturage babibutsa ingamba zo kwirinda CPVID-19
Bagiye baganiriza abaturage babibutsa ingamba zo kwirinda CPVID-19

Byiringiro Robert, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, yagaragaje imbogamizi bagiye bahurira nazo muri ako kazi mu minsi 15 ya Guma mu Rugo, ashimira ubuyobozi bw’akarere n’uwo mukorerabushake witanze imodoka.

Yagize ati “Mu gihe cya Guma mu rugo akazi ntikari koroshye gusa turashimira ubuyobozi bw’akarere bwagiye bubidufashamo tutibagiwe n’umwe muri twe waduhaye imodoka ye ikaba ikomeje kudufasha kugera ku ntego twihaye. Twigabanyije mu matsinda twise (Mobile teams) dushyiraho ama site 62, aho urubyiruko rw’abakorerabushake rwabaga ruri kumwe na ba Mutwarasibo, abayobozi b’umudugudu n’abajyanama y’ubuzima, mu rwego rwo kugenzura uburyo amabwiriza yubahirizwa”.

Abakorerabushake mu marembo y'isoko ry'ibiribwa rya Musanze
Abakorerabushake mu marembo y’isoko ry’ibiribwa rya Musanze

Arongera ati “Abenshi bajyaga barangwa n’amayeri, umuntu agafata umufuka agasohoka wamuganiriza yatsindwa akakubwira ko yari yarambiwe mu rugo yitwaza agafuka kugira ngo abeshye. Hari n’abakobwa twagiye tubona ugasanga afite isabune, ariko wareba ugasanga muhuye nk’inshuro esheshatu azenguruka mu mujyi, cyane cyane twagiye dufatira urubyiruko mu muhanda cyangwa ahandi baganira tugenda tubigisha”.

Byiringiro yavuze ko umwambaro mushya bahawe, ari kimwe mu bigiye kubafasha kunoza akazi kabo, nk’ikirango kibafasha gukora neza ubukangurambaga bwo kurwanya Covid-19.

Bakorera ubukangurambaga mu mirenge inyuranye igize akarere ka Musanze
Bakorera ubukangurambaga mu mirenge inyuranye igize akarere ka Musanze

Kugeza ubu Umurenge wa Nkotsi ni wo ukomeje kugaragaza ubwandu bwinshi, aho ukomeje gukorerwa ubukangurambaga mu kwigisha abaturage uburyo birinda icyo cyorezo.

Urubyiruko rw’abakoranabushake ruri mu gikorwa cyo kurwanya Covid-19 mu Karere ka Musanze, rurasaga 700 bakorera mu duce tunyuranye tugize ako karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urubyiruko mushimirwe kuko ukoze neza arashimirwa ,umuhate,umurava,byose byiza mwagaragaje Kandi mugikomeje kugaragaza ,ntawakoreye igihugu ngo utaba umugabo.uko mushimirwa abariko mwingera imbaduko n’imbaraga .kugeza aho dushaka ko igihugu cyacu kigera.dufatanyije tuzatsinda.dukotane

Kamariza solange yanditse ku itariki ya: 5-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka