Musanze: Urubyiruko rw’Abakorerabushake rukomeje ibikorwa bizamura abaturage

Muri iki gihe gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake mu rubyiruko bikomeje, urwo mu Karere ka Musanze ruhamya ko rwiyemeje ko uku kwezi kuzarangira hari umusanzu ufatika rutanze mu bikorwa bifasha bamwe mu baturage batishoboye, bakava ku cyiciro cyo hasi bajya mu cyisumbuyeho.

Uru rubyiruko rwiyemeje guhuza amaboko ngo rfashe imiryango itishoboye kubona amacumbi
Uru rubyiruko rwiyemeje guhuza amaboko ngo rfashe imiryango itishoboye kubona amacumbi

Bimwe mu bikorwa rushyizemo imbaraga mu buryo budasanzwe bikubiye muri uku kwezi kwatangiye tariki ya 1 kukazasozwa tariki 31 Ukwakira 2021, harimo kubakira imiryango itishoboye, gukora ubukangurambaga bushishikariza abaturage kurwanya ibyaha, kurwanya imirire mibi, guhanga ibikorwa remezo bishya, kuremera abatishoboye n’ibindi.

Robert Byiringiro, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Musanze, avuga ko ibi bikorwa babishyizemo imbaraga zidasanzwe, bagamije gutanga umusanzu wabo mu kwihutisha icyerekezo Leta yihaye.

Yagize ati “Imwe mu mihigo twiyemeje ko turangiza uku kwezi twagezeho harimo kubaka inzu umunani zizatuzwamo imiryango itishoboye, ndetse twanatangiye igikorwa cyo guhanga umuhanda ureshya na Km 4 uzoroshya ubuhahirane bw’abatuye mu Kagari ka Buramira n’utundi bihana imbibi two mu Murenge wa Kimonyi. Nk’urubyiruko kandi turimo guhuza imbaraga twifashishije imiganda ihoraho iduhuza, tugamije ko intego twihaye yo kunganira imiryango itishoboye, itagira ubwiherero, ndetse n’imiryango itagira uturima tw’igikoni”.

Ngo bihaye intego yo gushaka ibisubizo by'ibibazo byugarije abaturage binyuze mu miganda
Ngo bihaye intego yo gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije abaturage binyuze mu miganda

Ati “Muri buri cyiciro cy’ahagaragara ibyo bibazo, twagiye dufata imiryango 100, aho twifashisha uburyo bw’imiganda iduhuza ya buri munsi, kugira ngo nibura uku kwezi kuzarangire intego twihaye twayigezeho”.

Mu bindi birimo gukorwa ni ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage aho bari mu ngo zabo n’aho bahurira ari benshi, kurwanya ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwirinda amakimbirane mu miryango no kwimakaza imiryango itarimo ikibazo cy’imirire mibi mu bana.

Byiringiro ati “Urubyiruko rw’uyu munsi, dufite amahirwe menshi yo kuba hari urwego rw’ubumenyi igihugu cyacu cyadutoje yaba mu buzima bw’ishuri cyangwa ubundi busanzwe. Ikindi ni umuco w’ubwitange twigira ku gihugu cyacu, ari na wo duheraho twiyubakamo indangagaciro zo gukorera igihugu no kwitangira abandi tudashyize imbere ibihembo. Izi rero zikaba zimwe mu ntwaro turi kwifashisha mu gukora ibyo twiyemeje kuzageraho muri uku kwezi, kugira ngo tugire icyo dukora, kuri gahunda zitandukanye zikubiye mu cyerekezo igihugu cyacu cyihaye”.

Umuhanda ureshya na Km 4 urubyiruko rw'abakorerabushake rurimo guhanga bushyashya mu Murenge wa Kimonyi
Umuhanda ureshya na Km 4 urubyiruko rw’abakorerabushake rurimo guhanga bushyashya mu Murenge wa Kimonyi

Bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake ngo bifuza kubaka u Rwanda rufite abaturage bari ku rwego rwo kwigira bo ubwabo.

Hamza Iddi ati “U Rwanda ntitwarwubaka mu gihe hakigaragara abantu batagira aho kuba ndetse batagira n’ibibatunga. Igihugu kandi ntitwacyubaka mu gihe hakigaragara abakora ibyaha birimo no gusambanya abana, imiryango ikirangwamo amakimbirane, abakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bibazo bitandukanye bikibangamiye umuryango nyarwanda”.

Ati “Twiyemeje kubihagurukira no kwerekana ingero z’ibifatika abantu bashingiraho babikumira, bamenya ingaruka zabyo kandi babyirinda tugamije ko iterambere ry’umuturage rizamuka, akava mu cyiciro kimwe agana mu kindi cy’imibereho myiza, ari na ko dukomeza kubaka igihugu twifuza”.

Mu bikorwa bafasha abaturage harimo no kubashishikariza guhinga kijyambere
Mu bikorwa bafasha abaturage harimo no kubashishikariza guhinga kijyambere

Insanganyamatsiko y’ukwezi kw’ibikorwa by’ubukorerabushake mu rubyiruko iragira iti: “Njyewe nawe ntitugamburuzwe mu rugamba rwo kubaka u Rwanda rwacu twifuza”.

Mu gihe habura iminsi 10 ngo ukwezi kwahariwe ibyo bikorwa gusozwe, ibyakozwe bigeze ku kigero cya 70%.

Mu Karere ka Musanze urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku bihumbi 14, muri bo 767 ni abibanda ku bikorwa bitandukanye bishingiye ku mibereho y’abaturage, hiyongereyeho n’ibirebana no kurwanya Covid-19.

Urubyiruko rw'Abakorerabushake rumaze iminsi ruzenguruka mu bice bitandukanye rukangurira abaturage kwirinda ibyaha
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rumaze iminsi ruzenguruka mu bice bitandukanye rukangurira abaturage kwirinda ibyaha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka