Musanze: Urubyiruko rusaga 100 rwongerewe ubumenyi butuma rukuza impano z’ubuhanzi n’ubugeni

Urubyiruko rukora ibijyanye n’Ubugeni n’Ubuhanzi, rurasabwa kurangwa n’imikorere ituma impano zabo zirushaho gukura, kugira ngo zibabere igishoro gituma bihangira imirimo, bibesheho kandi batange akazi ku bandi; birinde benshi guhora bahanze amaso Leta.

Abasoje amasomo ajyanye no gukuza impano z'ubugeni n'ubuhanzi biyemeje kurushaho kunoza ibyo bakora
Abasoje amasomo ajyanye no gukuza impano z’ubugeni n’ubuhanzi biyemeje kurushaho kunoza ibyo bakora

Ibyo urubyiruko 100 rugizwe n’abasore n’inkumi bo mu Karere ka Musanze, babisabwe nyuma yo gusoza amahugurwa y’iminsi itatu, yari agamije kubongerera urwego rw’ubumenyi, butuma barushaho guteza imbere impano zabo.

Hakizimana Pierre, Umuyobozi w’Umuryango witwa Ikirenga Art and Culture Promotion, wita ku guteza imbere ubuhanzi n’umuco, avuga ko hari abantu usanga bafite impano z’Ubugeni n’Ubuhanzi, ariko bakabikora batari ku rwego rwo kuzibyazamo igishoro, ngo babigire akazi kababeshaho, bikaba byari imbogamizi, cyane cyane mu rubyiruko.

Yagize ati “Hari nk’umuntu usanga afite ubumenyi, nko mu bijyanye no kuririmba, binagaragarira buri wese ko afite ubuhanga. Nyamara we ku giti cye akaba atabiha agaciro, akabikora agira ngo ashimishe abandi gusa. Twahisemo guhugura urubyiruko rufite bene izi mpano n’izindi zitandukanye, kumva ko bakwiye gukanguka”.

Ati “Mbere na mbere rusobanukirwe ko bo ubwabo n’izo mpano, ari igishoboro bashobora no kugishingiraho, zikabinjiriza amafaranga; ari bo ubwabo bakibeshaho kandi bagatanga akazi ku bandi. Ibyo bizarinda abantu kumva ko bahora bateze amaboko cyangwa bahanze Leta amaso ngo ibahe akazi”.

Bigishijwe ibijyanye n’uko barushaho kuba abanyamwuga mu by’ubuhanzi n’ubugeni, imicungire inoze y’umutungo, gutegura imishinga ibyara inyungu n’uko bakwigobotora ingorane bahurira na zo mu kazi kabo ka buri munsi.

Uru rubyiruko, rurimo abafite impano zo gushushanya, gufotora, kuririmba, gukina film n’ibindi, bahamya ko hari ubumenyi bwiyongereye ku bwo basanganwe.

Jonathan Ntakirutimana witabiriye aya mahugurwa, akaba ari umufotozi, yagize ati “Hari igihe najyaga mbona ibiraka byo gufotora mu bukwe, nkaba najyana camera imwe gusa, ntitaye ku kuba ishobora kumpfiraho ntararangiza akazi, bikaba byamviramo gutenguha umukiriya. Muri aya mahugurwa, batwigishije uburyo umufotozi akwiye kuba afite ibikoresho bizima kandi bihagije akwiye kuba akoresha mu kazi ke, kugira ngo bimurinde gutenguha abamuhaye ikiraka, ari nabyo byamuviramo gutakarizwa icyizere”.

Cyusa Kevin, na we ni umunyabugeni witabiriye aya mahugurwa, wishimira ko hari ibyo yayungukiyemo, agira ati “Abanyabugeni, ni bamwe mu bantu bakorera amafaranga menshi, twakabaye ducunga neza akabyara ibindi bikorwa. Ariko hari ubwo usanga tuyakoresha ibitari ngombwa, akadupfira ubusa, umuntu akaba yamara n’imyaka isaga 20 atarigurira n’ikibanza. Icyo nungutse ni ukurushaho kugira ubunyamwuga mu byo nkora, no gucunga neza amafaranga nkorera; kugira ngo bizinesi irusheho kwaguka, mbashe kwiteza imbere, nagure n’ibindi bikorwa”.

Impano z’ubugeni n’ubuhanzi uru rubyiruko rwifitemo, ngo hari amahirwe menshi ari muri aka Karere, yatuma zirushaho kubagirira akamaro, nk’uko bishimangirwa na Twizerimana Clement, Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza mu Karere ka Musanze.

Yagize ati “Uru rubyiruko twarugira inama yo kurushaho gutyaza impano zabo. Ibihangano bacuruza cyangwa bimurikwa ahantu hatandukanye, bikaba ari ibintu bitunganyijwe mu buryo bunoze, bishimwa n’ababirambagiza. Akarere ka Musanze nk’ahantu hafite ubudasa bwihariye, bushingiye ku bukerarugendo, tubibonamo amahirwe kuri uru rubyiruko rwongerewe ubumenyi, rwashingiraho, rugakora rwumva ko yaba bo ndetse n’ibyo bakora, ari cyo gishoro cya mbere, bakwiye kuba babyaza amafaranga muri ayo mahirwe yose dufite”.

Nyuma yo guhugura abo mu Turere twa Musanze na Nyarugenge hazakurikiraho n'utundi turere twose tw'igihugu
Nyuma yo guhugura abo mu Turere twa Musanze na Nyarugenge hazakurikiraho n’utundi turere twose tw’igihugu

Biteganyijwe ko amahugurwa nk’aya azatangwa no mu tundi turere twose tw’igihugu nyuma y’Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, n’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Usibye ubumenyi bufasha urubyiruko rw’abanyabugeni n’abahanzi mu gukuza impano zabo bongerewe, ngo uzaba n’umwanya wo gushyiraho ihuriro ribahuza, ku buryo imishinga yabo yajya ikurikiranirwa hafi, ikanakorerwa ubuvugizi, kugira ngo iterwe inkunga, babashe kwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka